Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka

Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.

Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy'ubutaka
Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Esperance Mukamana, avuga ko urugendo umuturage azajya akora ari urwo kujya kuzuza impapuro z’ihererekanya gusa, ahasigaye akazajya ategereza ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko ibyangombwa byabonetse.

Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera.

Mukamana agira ati "Kuriya umuturage yamaraga gukora ihererekanya, akazategereza ko icyangombwa kiboneka ngo azajye kugifata, byari birimo urugendo runini, no kubimenya ko byasohotse (byageze ku Murenge) hari aho atabimenyaga, ugasanga ya serivisi iratinda cyane."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda, Esperance Mukamana
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda, Esperance Mukamana

Ikigo NLA cyishimira kandi ko kitazongera gukoresha impapuro mu gucapa ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ko amafaranga 5,000Frw yo kubicapisha umuturage atazongera kuyatanga.

Gahunda yo gutangiza itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gtanu tariki 6 Mutarama 2023, yitabirwa n’Abayobozi b’inzego zinyuranye barimo ba Guverineri na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Minisitiri Musabyimana avuga ko 80% by’ibibazo abaturage bahura na byo mu nzego z’ibanze bishingiye ku butaka, ndetse ko umuturage yajyaga abona icyangombwa cy’ubutaka akoze ingendo zitari munsi y’eshatu ku Murenge.

Ati "Akenshi biragoye kugira ngo we gukora byibura ingendo ebyiri, eshatu, kugeza igihe ubonera ibyangombwa by’ubutaka, hari ingendo ukora ujya gushaka umukozi ubishinzwe, izo ukora ujya gushaka umukozi w’Irembo, ibyo byose noneho ubu wabikorera aho wicaye."

Abayobozi batandukanye basobanura iby'iryo koranabuhanga
Abayobozi batandukanye basobanura iby’iryo koranabuhanga

Minisitiri Musabyimana avuga kandi ko kutajya gufata ibyangombwa by’ubutaka mu nzego za Leta ari igisubizo ku baturage no ku bakozi batabonekeraga igihe, ndetse ko byatangaga icyuho cya ruswa.

Ikindi kibazo abayobozi bavuga ko bikemuye, ni ikijyanye n’imanza zishingiye ku butaka, aho abantu ngo bajyaga bigana impapuro z’ubutaka bakagurisha imitungo y’abandi, ba nyirayo batabizi.

Ikigo cy’Ubutaka kivuga kandi ko imiterere y’ibyangombwa bishya izatuma amabanki yoroherwa no kwandikisha ingwate z’abakiriya bayo, kuko amakuru y’ubutaka yose abasha kuboneka byoroshye.

Kuva aho gahunda yo guca ibibanza no kwandika ubutaka ku bantu cyangwa ku bigo binyuranye itangiriye mu mwaka wa 2013, mu Rwanda ngo hamaze kugaragara ibibanza birenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600.

Umuyobozi Mukuru wa NLA avuga ko bafite icyifuzo cy’uko umwaka utaha wa 2024, uzajya kurangira serivisi z’ubutaka zose nta mpapuro zikoresha (paperless)".

Ku bijyanye n’uburyo abantu bazitabira ikoranabuhanga muri serivisi za Leta harimo n’iz’ubutaka, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Muhizi, avuga ko hazakoreshwa urubyiruko rugera ku 1,300 mu kwigisha abaturage ikoranabuhanga.

Muhizi avuga ko Abaturarwanda bose bakeneye gutunga telefone zigezweho, kandi ko murandasi (Internet) na yo igomba kugera hose, kugira ngo abantu babashe kubona ibyo byangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Mwiriwe neza,nuye I nurasira zuba nyagatare_Rukomo_Gashenyi natanze dosiye zanjye kuwa 25/4/2024 ark sindabona result ko icyangombwa cyanjye cyasohotse mwamfasha mukamdebera ko byakunze.upi:952 Murakoze ndabashimiye

Byaruhanga Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 23-07-2024  →  Musubize

Kubona Ibya yangomba byubutaka

Karegeya jean baptiste yanditse ku itariki ya: 15-07-2024  →  Musubize

gusaba icyangombwa cyubutaka

MUKAKALISA Chantal yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Natanze Dosier 8/2021 nsaba icyangombwa (kazirankara,kanyitana,shyira,nyabihu,ouest,UPI 4327.)ariko nanubu dosiye yagiye igaruka kumpamvu ubona zitari ngombwa,abakora icyangombwa ntabwo bajya babyihutana tukareka kujya tumara imyaka myinshi twarabihebye koko,icyo nacyo mugikemure pe

Ephrem Nduhuyabagabo yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Ko hari uburyo bumwe gusa bwo kureba ko icyangobwa cyawe cyakozwe hifashishijwe code ya *651# ikaba itwara amafaranga kandi kuberako iyi operation yihuta kuva muri telephone akenshi igutwara amafarango kandi ntubone icyo washakakga.
Twifuzako hajyaho ubundi buryo bwo kureba niba icyangombwa cyawe cyarakozwe hifashishijwe mudasobwa ikindi harigihe message uyisibye ku mpanuka; twifuza ko hajyaho ubundi buryo bwo kubona icyangombwa igihe umuntu yagize ibyago byo kubura sms.

MUHIRWANIMANA Nicodeme yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Ikindi mwadufasha ni ikijyanye n’amananiza agaragara mugutanga uburenganzira bwo kubaka inzu, kandi bigaragara ko icyangombwa cy’ubutaka hagenewe imiturire, hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma
kimeze nka ruswa gusa byagenzurwa.

SIMPARIKUBWABO JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Ubanza ahari aka ruswa kagiye kuzashoboka ye! kuko inzira zayo zirimo kugenda zifungwa, ahubwo n’ahandi hantu hose hatuma umuturage agomba guhura no gutitiriza ku bayobozi, abatakambira ku bintu afitiye uburenganzira zizafungwe maze turebe !

Jack yanditse ku itariki ya: 24-01-2023  →  Musubize

Tubashimiye Service mwaduhaye muri System z’ubutaka
muragahorana inganji

SIMPARIKUBWABO JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Mufashe abaturage bafite ubumenyi mwikoranabunga kuko mumasibeli babaca amafaranga y’ikirenga mushyireho igiciro fatizo kuko abagent b’irembo bishyiriraho ibiciro bibangamiye abaturage

Ndacyayisenga Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Mwarakoze cyane , hahite hakurikizaho kureba niba iyo system ikora . njyewe ndayigerageje iranga. gusiragiza umuturage ndetse bakakubwira ko dossier yabuze ni bumwe mu buryo bwo kwaka umuturage ruswa. bigenzurwe neza, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka cyongere kwihanangiriza abakozi bashinzwe ibijyanye n’ubutaka. hari henshi icyangombwa gikorwa kikarangira ariko kigashyirwa mu kabati kugeza igihe nyiracyo yibwirije.uwibwirije wese ni we ubona icyangombwa cy’ubtaka vuba.

NGENZI yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Ikibazo mfite mutubwire niba mu mirenge hose iyi gahunda yatangiye kuko hari igihe bitangirira Kigali ugasanga mumirenge yo muntara bitinze kuhagera mudusubize kndi ndumva habaho nubukangurambaga mu baturage cyangwa inama abaturage bakabisobanukirwa murakoze

Venuste yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

nonese umuntu azajya atanga gute icyangombwa muri banki?mugihe kiri mu ikoranabuhanga

Rwagatera jean paul yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza, ese icyangombwa cyanditse mumazina yundi muntu ushakako kirya muyawe ibyo tuzi nka mutation nabyo byakorwa kwikorana buhanga (e title). Mudufashe

Barnabe Efeta yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka