Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka
Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Esperance Mukamana, avuga ko urugendo umuturage azajya akora ari urwo kujya kuzuza impapuro z’ihererekanya gusa, ahasigaye akazajya ategereza ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko ibyangombwa byabonetse.
Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera.
Mukamana agira ati "Kuriya umuturage yamaraga gukora ihererekanya, akazategereza ko icyangombwa kiboneka ngo azajye kugifata, byari birimo urugendo runini, no kubimenya ko byasohotse (byageze ku Murenge) hari aho atabimenyaga, ugasanga ya serivisi iratinda cyane."

Ikigo NLA cyishimira kandi ko kitazongera gukoresha impapuro mu gucapa ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ko amafaranga 5,000Frw yo kubicapisha umuturage atazongera kuyatanga.
Gahunda yo gutangiza itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gtanu tariki 6 Mutarama 2023, yitabirwa n’Abayobozi b’inzego zinyuranye barimo ba Guverineri na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.
Minisitiri Musabyimana avuga ko 80% by’ibibazo abaturage bahura na byo mu nzego z’ibanze bishingiye ku butaka, ndetse ko umuturage yajyaga abona icyangombwa cy’ubutaka akoze ingendo zitari munsi y’eshatu ku Murenge.
Ati "Akenshi biragoye kugira ngo we gukora byibura ingendo ebyiri, eshatu, kugeza igihe ubonera ibyangombwa by’ubutaka, hari ingendo ukora ujya gushaka umukozi ubishinzwe, izo ukora ujya gushaka umukozi w’Irembo, ibyo byose noneho ubu wabikorera aho wicaye."

Minisitiri Musabyimana avuga kandi ko kutajya gufata ibyangombwa by’ubutaka mu nzego za Leta ari igisubizo ku baturage no ku bakozi batabonekeraga igihe, ndetse ko byatangaga icyuho cya ruswa.
Ikindi kibazo abayobozi bavuga ko bikemuye, ni ikijyanye n’imanza zishingiye ku butaka, aho abantu ngo bajyaga bigana impapuro z’ubutaka bakagurisha imitungo y’abandi, ba nyirayo batabizi.
Ikigo cy’Ubutaka kivuga kandi ko imiterere y’ibyangombwa bishya izatuma amabanki yoroherwa no kwandikisha ingwate z’abakiriya bayo, kuko amakuru y’ubutaka yose abasha kuboneka byoroshye.
Kuva aho gahunda yo guca ibibanza no kwandika ubutaka ku bantu cyangwa ku bigo binyuranye itangiriye mu mwaka wa 2013, mu Rwanda ngo hamaze kugaragara ibibanza birenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600.
Umuyobozi Mukuru wa NLA avuga ko bafite icyifuzo cy’uko umwaka utaha wa 2024, uzajya kurangira serivisi z’ubutaka zose nta mpapuro zikoresha (paperless)".
Ku bijyanye n’uburyo abantu bazitabira ikoranabuhanga muri serivisi za Leta harimo n’iz’ubutaka, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Muhizi, avuga ko hazakoreshwa urubyiruko rugera ku 1,300 mu kwigisha abaturage ikoranabuhanga.

Muhizi avuga ko Abaturarwanda bose bakeneye gutunga telefone zigezweho, kandi ko murandasi (Internet) na yo igomba kugera hose, kugira ngo abantu babashe kubona ibyo byangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi.
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse njyewe mfite ikibazo icyangombwa cyubutaka cyanditse kumuntu wizungura ariko arandushya pe Kandi siwe naguze nawe mwazamfasha iki rwose
Gusaba icyangombwa natakaje
Icyangonbwa cyajye cyasohotse 1/9/2024
Icyangonbwa cyajye cyasohotse 1/9/2024
Icyangonbwa cyajye cyasohotse 1/9/2024
Mwiriwe neza,nuye I nurasira zuba nyagatare_Rukomo_Gashenyi natanze dosiye zanjye kuwa 25/4/2024 ark sindabona result ko icyangombwa cyanjye cyasohotse mwamfasha mukamdebera ko byakunze.upi:952 Murakoze ndabashimiye
Kubona Ibya yangomba byubutaka
gusaba icyangombwa cyubutaka
Natanze Dosier 8/2021 nsaba icyangombwa (kazirankara,kanyitana,shyira,nyabihu,ouest,UPI 4327.)ariko nanubu dosiye yagiye igaruka kumpamvu ubona zitari ngombwa,abakora icyangombwa ntabwo bajya babyihutana tukareka kujya tumara imyaka myinshi twarabihebye koko,icyo nacyo mugikemure pe
Ko hari uburyo bumwe gusa bwo kureba ko icyangobwa cyawe cyakozwe hifashishijwe code ya *651# ikaba itwara amafaranga kandi kuberako iyi operation yihuta kuva muri telephone akenshi igutwara amafarango kandi ntubone icyo washakakga.
Twifuzako hajyaho ubundi buryo bwo kureba niba icyangombwa cyawe cyarakozwe hifashishijwe mudasobwa ikindi harigihe message uyisibye ku mpanuka; twifuza ko hajyaho ubundi buryo bwo kubona icyangombwa igihe umuntu yagize ibyago byo kubura sms.
Ikindi mwadufasha ni ikijyanye n’amananiza agaragara mugutanga uburenganzira bwo kubaka inzu, kandi bigaragara ko icyangombwa cy’ubutaka hagenewe imiturire, hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma
kimeze nka ruswa gusa byagenzurwa.
Ubanza ahari aka ruswa kagiye kuzashoboka ye! kuko inzira zayo zirimo kugenda zifungwa, ahubwo n’ahandi hantu hose hatuma umuturage agomba guhura no gutitiriza ku bayobozi, abatakambira ku bintu afitiye uburenganzira zizafungwe maze turebe !
Tubashimiye Service mwaduhaye muri System z’ubutaka
muragahorana inganji