Mu Rwanda harategurwa itegeko rihana abagura indaya

Umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi ryashyiriyeho ibihano abagura indaya n’abashora abandi mu buraya.

Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n'andi mategeko avuga ko abakora uburaya bafatwa nk'inzira akarengane
Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko abakora uburaya bafatwa nk’inzira akarengane

Inteko ishinga amategeko,umutwe w’Abadepite yatoye umushinga w’iryo tegeko ryemejwe n’abadepite bari mu cyumba cy’inteko rusange yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017.

Uwizeyimana Evode,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko nshinga n’andi mategeko, wari uhagarariye guverinoma, niwe wagejeje ku Badepite ibijyanye n’umushinga w’iryo tegeko.

Yavuze ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye kandi gihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Agira ati “Leta y’u Rwanda yahaye uburemere bukomeye iby’icyo cyaha gikomeje kugenda cyongera ubukana kandi ishyiraho ingamba zo kukirwanya hafashwa ababa bagizweho ingaruka na cyo.”

Akomeza avuga ko n’ubwo amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ahana icyo cyaha hari hakigaragaramo icyuho cyo kutarengera abo cyagizeho ingaruka no kugena uburyo bakwitabwaho.

Yagaragaje ko umuntu wicuruza iryo tegeko riri gutegurwa ritamuhana kuko aba ari inzirakarengane ibihe byose.

Ati “Muri iri tegeko icyarebwe ni umuntu umucuruza cyangwa uwamushoye muri ibyo bikorwa by’uburaya”.

Yongeyeho ko uburaya bugaragara muri uwo mushinga w’itegeko busobanura neza ko umuguzi w’indaya ari we ugomba guhanwa hatitawe ku kuba ari umugabo cyangwa umugore.

Ati “Umuguzi w’indaya ntabwo yahanwaga ni cyo cyatumye tuvuga tuti reka duhangane n’abagura turebe ko bitazagabanya abigurisha.

Niba dushushubikanya indaya zihagaze ku muhanda uriya muntu we uparika imodoka akayitwara ku mugaragaro, abantu bakabyihorera byo byitwa iki? Abashaka kwiterera urwenya babyita lifuti ariko ntabwo nibaza ko ariko bimeze.”

Abadepite batoye umushinga w'Itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi
Abadepite batoye umushinga w’Itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi

Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko nshinga n’andi mategeko yamaze impungenge Abadepite asobanura ko uwashoye undi mu buraya n’ugura indaya bazabihanirwa.

Nyuma yo kumva ibyo bisobanuro, Abadepite bari mu Nteko rusange bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

iri tegeko ko numva ritangaje !!!! uwabigize umwuga abaye umwere none ugiye kugura service ziri ku isoko niwe ubaye umunyacyaha !!! ubwo n’abacuruza ibiyobyabwenge ni abere ababigura nibo kibazo

jo yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Wapi ayo mategeko yuwo mugabo jye sinyemera pe 1. ngo gusambana kwa bubakanye si icyaha, ibaze uwusambanije uwutubatse ngo ni ugucana inyuma(umwumvikano si icyaha)
2. uburaya si icyaha icyaha mi ukugura indaya, uwo mugabo azi neza ko kuva 2010 i Paris byarageragejwe icyavuyemwo ni ukwemera ko uburaya ari umwuga nkiyindi ngo bareke kwihisha, NDABAZA;KO INDAYA ZIGIRA QUARTIER;AMAZU, KU MIHANDA MU TUBARE, abagura bo bazabamenya gute badafatiwe mu cyaha gusa????we yavuze ngo indaya zigiye ku muhanda zikabura uwugura zataha!!none police ko yafata uwuhagaze yiyambitse ubusa, yageze mu modoka yumuntu police yamenya gute ko atari ihabara cg uwo baziranye???

josephine yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Umwuga w’uburaya ni umwuga unganya imyaka n’ibaho ry’abantu kandi nta tegeko ryashobora kuwuca burundu.
Cyakora abantu bagerageza bakareba ko ikibazo cyagabanya ubukana gifite ubu mu Rwanda ariko banibuka ko hari abo bitunze kandi benshi, abagabo n’abagore!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Karabaye! Noneho ndebe aho ba bagore bajya kugura abapfubuzi (indaya z’abagabo) baraza kurigitira!

Rugira yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Uwiteka Imana y’abasogokuruza utabare u Rwanda kuko tugeze aho I sodomu n’I gomora bari bageze

akayezu yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka