Mu Rwanda harategurwa itegeko rihana abagura indaya
Umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi ryashyiriyeho ibihano abagura indaya n’abashora abandi mu buraya.
Inteko ishinga amategeko,umutwe w’Abadepite yatoye umushinga w’iryo tegeko ryemejwe n’abadepite bari mu cyumba cy’inteko rusange yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017.
Uwizeyimana Evode,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko nshinga n’andi mategeko, wari uhagarariye guverinoma, niwe wagejeje ku Badepite ibijyanye n’umushinga w’iryo tegeko.
Yavuze ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye kandi gihungabanya uburenganzira bwa muntu.
Agira ati “Leta y’u Rwanda yahaye uburemere bukomeye iby’icyo cyaha gikomeje kugenda cyongera ubukana kandi ishyiraho ingamba zo kukirwanya hafashwa ababa bagizweho ingaruka na cyo.”
Akomeza avuga ko n’ubwo amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ahana icyo cyaha hari hakigaragaramo icyuho cyo kutarengera abo cyagizeho ingaruka no kugena uburyo bakwitabwaho.
Yagaragaje ko umuntu wicuruza iryo tegeko riri gutegurwa ritamuhana kuko aba ari inzirakarengane ibihe byose.
Ati “Muri iri tegeko icyarebwe ni umuntu umucuruza cyangwa uwamushoye muri ibyo bikorwa by’uburaya”.
Yongeyeho ko uburaya bugaragara muri uwo mushinga w’itegeko busobanura neza ko umuguzi w’indaya ari we ugomba guhanwa hatitawe ku kuba ari umugabo cyangwa umugore.
Ati “Umuguzi w’indaya ntabwo yahanwaga ni cyo cyatumye tuvuga tuti reka duhangane n’abagura turebe ko bitazagabanya abigurisha.
Niba dushushubikanya indaya zihagaze ku muhanda uriya muntu we uparika imodoka akayitwara ku mugaragaro, abantu bakabyihorera byo byitwa iki? Abashaka kwiterera urwenya babyita lifuti ariko ntabwo nibaza ko ariko bimeze.”
Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko nshinga n’andi mategeko yamaze impungenge Abadepite asobanura ko uwashoye undi mu buraya n’ugura indaya bazabihanirwa.
Nyuma yo kumva ibyo bisobanuro, Abadepite bari mu Nteko rusange bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Evode yatinye abadepite kuko abenshi ari abagore bityo ahitamo gukora itegeko rihana abagabo kuko aribo bagura indaya naho abagore bakora uburaya baba abere. abagabo bo mu nteko ishingamategeko nabo barinumira babaye inganzwa muri parlement.
iryo tegeko niryiza kandi tuzi neza ko leta yacu ifite ubunararibonye mu gufata abanyuranya namategeko kuko birakabije kubona umuntu acuruza undi nkaho cyangwa yigurisha nkaho baretse tukubaka umuco nyarwanda twiteza imbere.
nonese indaya bazaziha ibyangombwa biziranga ko zicuruza.ko ntaho zibarizwa se uhagaze kumuhanda wese usability lift se azitwa indaya. ntibisobanutse.gewe mbona hari amategeko akenewe cyane kurusha iri. ahubwo bakagombye gukora itegeko rikumira uburaya.
Iri tegeko kurishyira mu bikirwa riragoye. ese umukobwa uzatwara umugabo ku muhanda bizagenda gute? indaya z’abagabo zitwa abapfubizi zo zizamenyekana gute? Only God
Hakwiye itegeko rishya ry’umuryango cg se imibanire y’abashakanye buri wese akamenya inshingano ze. Nawe se umugabo ntakivuga, abagore bamwe bumvise uburinganire nabi none bishyize hejuru. Nyine iyo abonye iwe byanze ajya kugura indaya cg se kubishaka mu bundi buryo kuko gutandukana byo biragoye.
Abagore rwose bahabwe uburenganzira bwabo gutotezwa no gukubitwa byavanyweho ntibinakabe kuko ni ba mama na bashiki bacu, ariko rero abagabo nabo bahabwe ubwabo, niba byanze divorce yoroshywe nko mu bihugu byateye imbere. Ibyo byaca n’uburaya n’abapfubuzi n’ibindi bisa nkabwo.
Abazungu iyo byanze baratandukana bakumvikana uburyo barera abana.
hhhhhh noneho abayobozi burwanda nabo ndabona binjiye mumwuka wubuhanuzi KBS!!!! ariko ubuhanuzi bwabo ndabonaribinyoma ntamwana wumuntu waca uburaya uretse yezu kristo wenyine!!!!!! abataratinye abamarayika bimana bokabashoka kubasambanya bitewenuko basaga ahhhhh murashoboyepeeee!!!!!
nakore iryoroshya gatanya. abagore baraturembeje. icyaha cy’ubushoreke cyakagombye kuvaho kuko byakemura byinshi ku gasuzuguro k’abagore.
nakore iryoroshya gatanya. abagore baraturembeje. icyaha cy’ubushoreke cyakagombye kuvaho kuko byakemura byinshi ku gasuzuguro k’abagore.
Ibyo ntibivugwa ariko abagabo baragowe kubera abagore babaye ntakumirwa. Hari abagura indaya kuko abagore babo badakorwaho.
Hari abagura indaya nyine kuko abagore babo baba badakorwaho. Icyo nacyo ababishinzwe bazabyiteho.
Evode ndakwemera ariko aha ho wapi kabisa. Ubwo n’ugurira abazunguzayi abe ari we uzahanwa? Cg unywa urumogi abe ariwe ukurikiranwa naho uwarumugurishije abe umwere? Ibi ntibisobanutse.
Ahubwo mbona ari bimwe bya kinyafurika rizatorwa nyuma ukazasanga ntacyo rimaze.ubwose yibagiwe ko phone zikora haaahaaa!! ngo indaya! arabura gukora iryabajura
UBURAYA buba ku isi yose.Yaba Minister Evode cyangwa Abadepite,nta numwe uzakuraho uburaya.Ibyaha bizavanwaho n’Ubwami bw’imana gusa.Ku munsi w’imperuka,imana izica abanyabyaha bose,isigaze abantu bake bayumvira.
Bisome muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.
Abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29).Uwo niwo muti wonyine.Byaba byiza Minister na ba Nyakubahwa bashatse ubwo bwami bw’imana nkuko YESU yasize abidusabye (Matayo 6:33),aho kwibwira ko baca uburaya.Ntibishoboka.
abakuru baravuga ngo nta wica citera yica ikibimutera erega ntugirengo bariya bakobwa baba bambaye ukundi ntavuze bakiyemeza kurara nayiti baba bashaka ko iminsi yisunika nubwa ayisunikira mu byaha