Hari abacyumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Bamwe mu baturage baracyumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko barifata nka kimwe mu bintu biha abagore gusuzugura abagabo babo ndetse abagabo bakabifata nko gutuma abagore batabubaha.

Abayobozi bitabiriye ibiganiro ku buringanire
Abayobozi bitabiriye ibiganiro ku buringanire

Karasanyi Innocent utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rubaya avuga ko hari bamwe mu bagore bumva nabi ihame ry’uburinganire n’iterambere mu muryango bigatuma batubaha abagabo babo bigakurura amakimbirane mu rugo.

Yatanze ubuhamya ku muryango we uburyo wabayeho mu makimbirane igihe kirekire biturutse ku gusuzugurana kubera kumva nabi ihame ry’uburinanire mu muryango.

Ati “Nawe se ko ubona babahaye intebe barangiza aho kuyicaraho bakayihagararaho, uramukebura ati ndajya mu bayobozi bagufunge. Hari n’abagorobereza mu kabari binywera inzoga, yataha wamubaza umuriro ukaka, intonganya zikabyuka”.

Umugore we witwa Bakunda Marie Goretti na we yemera ko babanye mu makimbirane igihe kirekire kubera imyumvire yo kutumva neza ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Umukecuru witwa Mukarusanga Berthilde na we ni umwe mu babyeyi bahamya ko hari abitwaza uburinganire bakubahuka abagabo babo bigatuma ingo zabo zirangwamo amakimbirane ku buryo usanga nta mutekano bafite.

Mukarusanga avuga ko byose bituruka ku myumvire ya bamwe bafata nabi ihame ry’uburinganire n’iterambere mu muryango.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, mu ruzinduko aherutse kugirira mu Karere ka Gicumbi tariki 20 Nzeri 2022, yasabye abaturage kutumva ihame ry’uburinganire uko ritari kuko iyo gahunda yagiyeho igamije guha uburenganzira abantu b’igitsina gore bungana n’ubw’ab’igitsina gabo.

Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ni ukugira amahirwe angana kandi asesuye ku bagore n’abagabo yo gukoresha uburenganzira bwabo bwa muntu n’ubushobozi bwabo, bakagira uruhare rungana mu bikorwa byose by’iterambere ry’Igihugu haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho myiza n’umuco ndetse n’umuryango, bakanabona ku musaruro uvuyemo ku buryo bungana.

Rwabuhihi avuga ko inyungu zo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bituma uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. Byihutisha iterambere ry’Igihugu, kandi ntawe usigaye inyuma. Bifasha kwihutisha iterambere ry’umuryango. Bitanga uburenganzira n’amahirwe angana ku bagize sosiyete (abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa), bityo bigatuma babasha kugaragaza impano zabo ndetse bakanabyaza umusaruro amahirwe bagenerwa n’Igihugu mu nzego zitandukanye. Bigabanya n’imvune zishingiye ku mirimo sosiyete igenera bamwe hashingiwe ku gitsina cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho ngembonakubyerekeraye nuburinganire haruruhande rumwe bihengamiraho nkurugero usezerana numukobwa mwamarakuba nkamezatanu mwashwana kubwimpamvu mutumvikanyeho mukagabana byose murumvumunzanuhengamiyehe murakoze

Mathias yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

MURAHO HARI NABASHAKA NABI CYANGWA BAKABURA UBWENGE BAKABYITIRIRA IHAME RY`UBURINGANIRE : MWIGE KANDI MUSENGE IMANA IBUBAKIRE .

ISAAC TWAGIRAMTNGU yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Ni byiza kuba leta yarabonye ko abagore bamwe bigize ibitangaza kubera kwumva nabi uburinganire. Ikibazo nuko ntacyo ibikoraho. Ubu umugore wanjye aryana n abo ashaka amafar ava mu mitungo nahashye. Ntangaburira, ntanyambika, yampungiye mu kindi cyumba. Inzego zibanze ntako zitamugize akazisuzugura. Nararekeye dore ko narwaye kandi ntashobora kwivuza kuko nta mafaranga. Yose niwe uyafata akayakoresha ibyo ashaka.

Kato Richard yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka