Gicumbi: Imiryango 781 yasezeranye imbere y’amategeko

Imiryango 173 yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Rushaki ,mu Karere Ka Gicumbi ubwo hatangizwaga ibikorwa byimakaza Ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Accountability Day ) mu Nteko y’Abaturage idasanzwe.

Ni ibikorwa byatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022, byitabirwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, akaba imboni y’Akarere ka Gicumbi, Umugenzuzi w’Uburinganire Madame Rwabuhihi Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancille , Senateri Nyinawamwiza Laetitia , Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center Madame Murebwayire Shafiga, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel , abafatanyabikorwa b’Akarere, inzego z’umutekano, abayobozi b’amadini , n’abaturage.

Uretse mu Murenge wa Rushaki habereye ibikorwa ku rwego rw’Akarere , imirenge yose igize Akarere ka Gicumbi ifite gahunda yo gusezeranya muri rusange imiryango 1122.

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wari n’umushyitsi mukuru muri ibi bikorwa yavuze ko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere bityo ko ukwiye kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Muri ibi bikorwa, habaye umuhango wo kuremera imiryango yasezeranye aho ibiri muri yo yahawe inka, hatangwa n’imbabura za Cana rumwe n’amasabune.

Mu bikorwa biteganyijwe muri Gender Accountability Day harimo : Kwandika abana batanditswe mu bitabo by’irangamimerere, ibiganiro n’ababyeyi babyaye bakiri bato, ibiganiro n’abikorera, ibiganiro n’urubyiruko ndetse n’imurikabikorwa (Gender exhibition).

Uretse mu Karere Ka Gicumbi, ibikorwa bigamije Kwimakaza Ihame ry’Uburinganire byatangijwe mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba aho byatangiye tariki ya 19 kugeza tariki 25 Nzeri 2022.

Ibikorwa bigamije kwimakaza ihame ry’Uburinganire (Gender Accountability Day ) bitegurwa n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO) bikaba bimaze kubera mu turere twa Rulindo, Nyagatare, Ngororero, Nyaruguru, Gatsibo, Muhanga na Gicumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka