Hafi 90% z’imodoka zigendana imyenda ya parikingi muri Kigali

Ubuyobozi bwa Koperative itanga serivisi zirimo iy’umutekano w’ibinyabiziga muri parikingi (KVSS), busaba abafite ibirarane by’amahoro ya parikingi kubyishyura badategereje ibihano.

Imodoka ziparika zigomba gutangirwa amahoro angana n'igiceri cya 100Frw
Imodoka ziparika zigomba gutangirwa amahoro angana n’igiceri cya 100Frw

Abapolisi bashinzwe umutekano mu mihanda ubu basigaye bifashisha telefone bakamenya umuntu utarishyuye amahoro ya parikingi kuri KVSS, agahita yamburwa ibyangombwa by’ikinyabiziga cye.

KVSS igaragaza ko mu modoka 71,455 ziparika hirya no hino muri Kigali, izigera ku 60,729 zifite ibirarane by’amahoro n’ihazabu y’uko zitishyuriwe amafaranga yo guparika.

KVSS ivuga ko mu myaka itanu ishize, kuva mu 2012 kugeza mu mpera za Nzeli 2017, amafaranga ya parikingi atarishyuwe muri Kigali amaze kugera kuri miliyoni 602Frw.

Murara Kazora Fred , umuyobozi muri KVSS ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, asobanura ko umuntu uparitse imodoka ku muhanda, muri gare n’ahandi iruhande rw’inzu, yishyura igiceri cy’ijana ku isaha cyangwa 500 frw ku munsi.

Umwe mu bari baje gutanga ikirego ku buyobozi bwa KVSS
Umwe mu bari baje gutanga ikirego ku buyobozi bwa KVSS

Umuntu acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi mu gihe amaze icyumweru atarishyura, akayatanga hiyongereyeho amahoro y’igihe yamaze aparitse.

Gusa abatishimira uko babarirwa nabo ntibabura, bamwe bavuga ko barenganijwe. Urugero ni urw’umwe mu bo Kigali Today yasanze ku biro bya KVSS baje kwishyura amafaranga 300Frw baciwe.

Ati “Njyewe nasanze baranyanditseho ko naparitse mu Mujyi nyamara sinigeze mpagera kuko imodoka yanjye ari ifuso (ikamyo itemerewe kugera mu mujyi).”

Ariko Murara ahakana ko nta karengane kari mu icibwa ry’amafaranga ya parikingi, kuko ngo ikoranabuhanga riba ryerekana neza igihe n’ahantu umuntu yaparitse ikinyabiziga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukangurira abafite ibinyabiziga kwiyandikisha muri gahunda y’imyishyurize ya KVSS, kugira ngo igihe babonye ubutumwa bugufi bazajye bahamagara banyomoza ibitari byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Mwarakoze cyane kuduha service nziza gusa harimo ibibazo umuntu agushyira muri system akiruka akigendera ubwose imodoka arinda azi niyo iri basi ikindi waba ufite akazi kwa muganga wihuta ukamushakirahe narumiwe....

Lyly yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

20h00, ndyamye murugo kakiru, mbona message ivuga ngo imodoka yawe yinjijwe muri Parking itigeze isohoka no mu gipangu. mpamagare numero yuwayishyizem yange kwitaba, mpamagare 7070. ntegereze irinde ivaho numva musics, then ngo ntago murenganya???

dsp yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka