Hafi 90% z’imodoka zigendana imyenda ya parikingi muri Kigali

Ubuyobozi bwa Koperative itanga serivisi zirimo iy’umutekano w’ibinyabiziga muri parikingi (KVSS), busaba abafite ibirarane by’amahoro ya parikingi kubyishyura badategereje ibihano.

Imodoka ziparika zigomba gutangirwa amahoro angana n'igiceri cya 100Frw
Imodoka ziparika zigomba gutangirwa amahoro angana n’igiceri cya 100Frw

Abapolisi bashinzwe umutekano mu mihanda ubu basigaye bifashisha telefone bakamenya umuntu utarishyuye amahoro ya parikingi kuri KVSS, agahita yamburwa ibyangombwa by’ikinyabiziga cye.

KVSS igaragaza ko mu modoka 71,455 ziparika hirya no hino muri Kigali, izigera ku 60,729 zifite ibirarane by’amahoro n’ihazabu y’uko zitishyuriwe amafaranga yo guparika.

KVSS ivuga ko mu myaka itanu ishize, kuva mu 2012 kugeza mu mpera za Nzeli 2017, amafaranga ya parikingi atarishyuwe muri Kigali amaze kugera kuri miliyoni 602Frw.

Murara Kazora Fred , umuyobozi muri KVSS ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, asobanura ko umuntu uparitse imodoka ku muhanda, muri gare n’ahandi iruhande rw’inzu, yishyura igiceri cy’ijana ku isaha cyangwa 500 frw ku munsi.

Umwe mu bari baje gutanga ikirego ku buyobozi bwa KVSS
Umwe mu bari baje gutanga ikirego ku buyobozi bwa KVSS

Umuntu acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi mu gihe amaze icyumweru atarishyura, akayatanga hiyongereyeho amahoro y’igihe yamaze aparitse.

Gusa abatishimira uko babarirwa nabo ntibabura, bamwe bavuga ko barenganijwe. Urugero ni urw’umwe mu bo Kigali Today yasanze ku biro bya KVSS baje kwishyura amafaranga 300Frw baciwe.

Ati “Njyewe nasanze baranyanditseho ko naparitse mu Mujyi nyamara sinigeze mpagera kuko imodoka yanjye ari ifuso (ikamyo itemerewe kugera mu mujyi).”

Ariko Murara ahakana ko nta karengane kari mu icibwa ry’amafaranga ya parikingi, kuko ngo ikoranabuhanga riba ryerekana neza igihe n’ahantu umuntu yaparitse ikinyabiziga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukangurira abafite ibinyabiziga kwiyandikisha muri gahunda y’imyishyurize ya KVSS, kugira ngo igihe babonye ubutumwa bugufi bazajye bahamagara banyomoza ibitari byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Aba bantu baratangaje.Uva muri parking ugashaka uwo wishyura ugaheba.Nigeze no guhamagara inumero yari yanditse kugapapapuro nabuze uwo nishyura nsanga uwo muntu ngo batanagikorana.Imikorere yanyu ni mibi cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Nta nisoni mugira nkanjye munyishyuza niba ari 12000, mwarangiza ngo ikorananuhanga?!, ubujura bwanyu burakabije, niba muturindira imodoka ka nzabajyane mu rukiko muzasobanure uko bamaze kunyiba laptop kabiri kose mu modoka ngo murayirinda.!!!? Ntago muzi ibyo murimo muhindure imikorere.

Tina yanditse ku itariki ya: 28-10-2017  →  Musubize

kuri 20/10/2017, nahagaze imbere ya SAMANTHA Gakinjiro, nishyura igiceri ariko umukobwa ntiyandika ko nayatanze. KVSS ikwiriye kwigisha abakozi bayo kubahiriza amategeko yayo.

Nkanika yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

KVCS ifite amakosa menshi, ikibigaragaza yihutira guca amande ya 10,000Frw niyo waba ubarimo ijana.

Jye nagiye cyuma kubikuza amafrg (ETM) iri Kacyiru mubyukuri nta na 3 min nahamaze, ndi gutera rivance mva muri parking ngiye kubona mbona mbona umugabo ari kugenda amperekeje yandika muri phone, hashize akanya ati nyishyura parking.

Narakomeje ndigendera kuko jye sms yayanditse namaze gusohoka, mpita njya muri Sports i Nyandungu kuri La Palisse,

Ndangije mvuye muri sports, nsanga msg zirenga 3 zose bandika ko nkiparitse Kacyiru Novotel, kugeza saa ine z’ijoro nageze iwanjye murugo

Ubundi mugashuka Polisi ngo idufatire ibyangombwa, hejuru y’amakosa yanyu,

Ubundi se ni ryari Polisi yishyuriza abantu barimo umwenda w’abandi?

Cyiza yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

ngewe x ko bayandikiye itarasohoka????

bahindure imikorere Actros iparika Hehe kwiposta???

Alias yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Hari igihe uparika ahantu mu ijoro imvura irimo kugwa akaza akagateraho akigendera. wasohoka kubera kaba kanyagiwe ntumenye ngo ninde urishyura ukamushaka ugaheba ariko bo nta kibazo baba bafite kuko bazirikana ko ijana rikuba inshuro ijana!!!!!????? Leta nidufashe pe. Ntabwo twinubira ijana ahubwo akarengane k’ibihumbi icumi umuntu aba atabigizemo uruhare!!!!

Claude yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Muraho, njye mbona KVSS cervice yabo si umutekano nk’uko bivugwa icyo ishaka cyane ni ariya mande kuko ariyo abinjiriza cyane. Gusa abaturage twarashize, nawe se 10000frw ku giceri cy’ijana!!!! ni gute batahimbira umuntu ko baba bizeye ko uko byagenda kose uzanyishyura? Birakabije cyane kuko uyatanze wese agenda yijujuta, Leta ikunda Abanyarwanda yarikwiye kubisubiraho bigakorwa bidahungabanyije umunyarwanda wayo. Murakoze gusa bihingwaho.

Claude yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Service yanyu nta professionalisme irimo ejo imodoka imodoka yanye ntiyigeze isohoka murugo ngiye kubona 18h message ivuga nko ishizwe muri parking ya Kcb Kandi nfite abonnement yukwezi.

Martin yanditse ku itariki ya: 22-10-2017  →  Musubize

jye sinahamya ko barinda imodoka zabaturage icyo bababashaka ni kash kuko bababiruka kuzindi modoka ngo bagwize kash jye naganiye numuntu utanga turiya dufacture ambwirako bahabwa target ubwo nawe urumva gahunda yabo. none c niba baca amafranga yokurinda imodoka iyo zibuze batanga iki?? murakoze badusubize

nahimana yanditse ku itariki ya: 22-10-2017  →  Musubize

IMODOKA NTAZO BARINDA AHUBWO NI UBURYO BWO GUKAMA IGIHUGU GUSA

Bobo yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

KVSS ihimbira abantu imyenda,ahubwo bagaragaze uko abantu bajya basuzuma ko ntamyenda barimo ,nibyo byajya bifasha abantu kwicungira ko ntamyenda bakwa
nditseho

Neimos yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

KVSS ihimbira abantu imyenda,ahubwo bagaragaze uko abantu bajya basuzuma ko ntamyenda barimo

Neimos yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka