Gatsibo: Umusore w’imyaka 20 biravugwa ko yitabye Imana ashimisha umukunzi we
Yanditswe na
Emmanuel Gasana Sebasaza
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Karenge Umurenge wa Kabarore.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.
Ati"Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20."
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.
Yagize ati "Umukobwa bari kumwe mu buriri, ibindi bikazaboneka mu iperereza ryatangiye."
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje.imiryango yihangane
Ibikundanye birajyana. Uwo mukobwa abitekerezeho
Yaba yarwaye atabizi,zimwe mundwara zitandura!
Birababaje cne,biranashoboka ko yarwaye!
ubwo wasanga yashakaga kumwuisha. bagabo mujye mwitonda ntabwo murusha imbaraga abagore, nta nubwo wamwuisha ngo umushobore.
mujye mwitonda naho ubundi muzavuika