Gatabazi yabwiye uwatumye abaturage basaba kwimurwa, ko nakomeza azakurikiranwa mu butabera

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yasabye ko Nizeyimana Jacques ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’inteko y’abaturage byo kugabanya inka ze zikava ku 10 zikaba eshatu, ndetse akishyura imyaka y’abaturage inka ze zonnye, bitaba ibyo agakurikiranwa mu butabera.

Guverineri Gatabazi yavuze ko ubworozi bufite amabwiriza n'amategeko abugenga
Guverineri Gatabazi yavuze ko ubworozi bufite amabwiriza n’amategeko abugenga

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, ubwo Guverineri JMV Gatabazi hamwe n’abandi bayobozi mu ntara y’Amajyaruguru berekezaga mu mudugudu wa Rugeshi wo mu kagari ka Bukinanyana Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ngo bakemure ikibazo cyari cyaragoye inzego zibanze kugeza ubwo bamwe mu batuye uyu mudugudu basaba kwimurwa.

Ni ikibazo cy’inka z’uwitwa Nizeyimana Jacques zimaze igihe zona imyaka y’abaturanyi be, n’urugomo bakorerwa n’abashumba bazo kugera ubwo ibitangazamakuru bya Kigali Today byabyanditse mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Abatuye Rugeshi barasaba kwimurwa kubera umutekano muke batezwa n’inka z’umuturanyi n’abashumba bazo.”

Muri ibi biganiro byahuje aba baturage n’umuturanyi uregwa kubahungabanyiriza umutekano, abafashe ijambo bagaragarije Guverineri ko bifuza ko iki kibazo gihabwa umurongo.

Nizeyimana Jacques wororeye inka mu ifamu yateje amakimbirane
Nizeyimana Jacques wororeye inka mu ifamu yateje amakimbirane

Muhikira Sebastien, umwe mu baturage bafitanye amakimbirane n’uyu mworozi yagize ati “Bwana Guverineri, tugutuye agahinda dufite twese utubabarire uturenganure; kuko uyu mworozi arimo kutubuza amahoro, imbaraga zacu n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze twarananiwe; niba afite itegeko yihariye rimurengera cyangwa rimuha ubudahangarwa bwo guhonyora uburenganzira bw’abatuye Umudugudu wose byaratuyobeye”.

Abagaruka kuri ibi bibazo by’amakimbirane barimo n’abahatuye kuva mu mwaka wa 2010 bavuga ko bakihasanze, nyamara ngo iyo bagerageje kukigaragaza ibyemezo bifatwa byo kuriha ibyangijwe no kumubuza kubisubira nta na kimwe yubahiriza.

Guverineri Gatabazi yavuze ko uburenganzira bwo korora bujyana n’inshingano zo kubahiriza amabwiriza n’amategeko yo kororera mu kiraro cyangwa ku butaka inka zisanzuriyeho, bitaba ibyo ubirenzeho akabihanirwa.

Ati "Kuva uyu munsi usabwe guhita ushyira mu bikirwa icyemezo cyafashwe n’inteko y’abaturage kandi nubirengaho, tukongera kumva wongera guteza abaturage ibibazo, ikizakurikiraho ni ukugushyikiriza ubutabera".

Muhikira umwe mu baturage bafitanye ikibazo na Nizeyimana avuga akarengane kabo
Muhikira umwe mu baturage bafitanye ikibazo na Nizeyimana avuga akarengane kabo

Kuba urwuri rw’uyu mworozi rutazitiye bigatuma inka zahuka mu mirima y’abaturangi uko zishakiye, Guverineri yahise amusaba kubahiriza umwanzuro wafashwe mu nteko y’abaturage yateranye tariki ya 14 Gicurasi 2019 wo kugabanya inka ze zikava ku 10 hagasigaramo eshatu ari nazo byagaragaye ko afitiye ubushobozi bwo kuhororera kandi akazubakira ikiraro.

Guverineri Gatabazi, yibukije ko abantu badashobora gukomeza kwihanganira ko umuntu umwe akomeza guteza umutekano mucye abatuye umudugudu wose.

Uru rwuri ruzitijwe igice kimwe imiyenzi, hakaba n’ahandi harangaye ku buryo bworohera inka kurusohokamo zikajya kurisha ahandi. Abajijwe impamvu rutazitiye mu buryo butuma zigumamo imbere; Nizeyima yavuze ko nta bushobozi afite kereka ahawe igihe gihagije akabushaka.

Muri ibi biganiro, Nizeyimana wari utuje, ahawe ijambo yavuze ko ko umwanzuro wafashwe yawakiriye kandi yiteguye kuwushyira mu bikorwa.

Yagize ati "natangiye gushaka abaguzi, ubu hari uwo ntegereje uza kuzireba tukumvikana kugira ngo azitware".

Inzego z'umutekano zagaragaje ko zamugiriye inama kenshi zo kwitwara neza mu baturage
Inzego z’umutekano zagaragaje ko zamugiriye inama kenshi zo kwitwara neza mu baturage

Aganira na Kigali Today yagize ati “Ntabwo nakomeza gushimishwa n’amakimbirane mfitanye na bagenzi banjye inka zikomeza kubonera. Ubu ndi gushakisha umukiriya kuko ni cyo ndi kubona cyampa amahoro kandi bukaba aribwo buryo mbona buzamfasha kwegeranya ubushobozi bwo kuzororera ahantu hujuje ibisabwa”.

Abaturage bo muri uyu mudugudu ngo biteze ko uyu mwanzuro wafashwe ugiye gutuma ikibazo gikemuka.

Umwe muri bo ati “Twari twarabuze amahoro kugeza ubwo benshi muri twe twifuza kwimurwa aha hantu, ariko umurongo ubuyobozi bugihaye uraduha icyizere cy’uko tugiye guhinga noneho tukeza, tugasagurira amasoko kuko ubundi bitapfaga kubaho kubera ko byabaga byaragiwe, byibwe cyangwa byatemaguwe”.

Guverineri Gatabazi ngo yatunguwe n’uko umuntu ananirwa kumvikana n’abatuye mu mudugudu hafi ya bose kugeza ubwo ananirana mu nzego z’ibanze. Yabasobanuriye ko iki kibazo yakimenye nyuma y’uko cyagejwejwe mu itangazamakuru, aho n’ubuyozi bw’inzego nkuru basomye ayo makuru bukamubaza impamvu cyananiranye gukemurwa.

Hari abatuye muri uyu mudugudu batakaje icyizere kugeza ubwo barimo abifuje kuwimurwamo bakajya ahandi
Hari abatuye muri uyu mudugudu batakaje icyizere kugeza ubwo barimo abifuje kuwimurwamo bakajya ahandi

Yagize ati “Ndashimira itangazamakuru ryanditse inkuru ivuga iki kibazo kuko iyo bitaba gutyo ntabwo twari kukimenya; ni kwakundi usanga abantu badakemura ikibazo hakiri kare bakazisanga cyateje izindi ngaruka zitari nziza, rero ntabwo dukwiye kureberera abantu bafite amakosa cyangwa babangamiye abandi mu buryo ubwo aribwo bwose”.

Ati kandi “Ndasaba abaturage kujya mutanga amakuru aho mubonye ikibazo, cyananirana hari inzego nyinshi zifatanya namwe kugikemura amazi atararenga inkombe”.

Ku zindi mpungenge abaturage bagaragaje z’imyaka yabo y’agaciro k’amafaranga arenga ibihumbi 60 iheruka koneshwa n’umushumba waragiraga izi nka witwa Nsabimana, kuri ubu wanatorotse akaburirwa irengero n’ikibazo cy’imbago z’imirima bavuga ko zaranduwe n’uyu Nizeyimana hahise hashyirwaho itsinda ry’abayobozi basabwe kubikurikirana bigakemuka mu gihe kidatinze.

uburyo urwuri ruzitiye bworohera inka kurusohokamo uko zishakiye
uburyo urwuri ruzitiye bworohera inka kurusohokamo uko zishakiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba baturagebuyu mu rENGE WA CYUVE Bararengana koko NYIRU RWURIYA BASUZUGUYE DORE KORO ARI IKIBAZO KIMAZE KI MAZE IGIHEARIKO UBWO GUVERINERI YUN VISE AKABABARO KABO NAGIRE VUBA KDI N’ABATURA GEBONESHEREJWE B AHABWEIMPOZA MARIRA

Benoit habumuremyi yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka