Gakenke: Umwana yaburanye n’umubyeyi we bimukira Iburasizuba none yibye uwamureraga
Umwana w’imyaka 12 witwa Tuyizerimana Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gashonga, Akagali ka Rusayo, avuga ko yaburanye na se umubyara ubwo bari bageze muri Gare ya Nyabugogo bimukiye mu Ntara y’Iburasizuba.
Tuyizerimana asobanura ko yaburanye n’umubyeyi we agiye gushaka indi modoka ibajyana mu Mutara. Agira ati: “Twarazanye twimukiye mu Mutara, turi muri Gare ya Nyabugogo papa agiye gushaka indi modoka turaburana.”
Ngo uyu mwana yahise afata inzira n’amaguru ashaka gusubira iwabo mu Karere ka Nyamasheke ariko ayoberwa inzira kuko yerekeje mu Ntara y’Amajyaruguru ageze mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Rushashi abona umugiraneza aramutoragura.
Muhanenimana Straton uyobora Umudugudu wa Kabona mu Kagali ka Kageyo, Umurenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke yabwiye Kigali Today ko yatoraguye uwo mwana muri Mutarama 2013 hafi y’iwe mu masaha y’ijoro.
Muhanenimana ati: “Uburyo nakiriye uyu mwana namusanze ku muhanda mu mudugudu wa Kabona hafi y’iwanjye saa 20h30 mufata nk’umuyobozi uyobora uwo mudugudu mujyana mu rugo.”
Yibye ibihumbi 12 afatwa ashaka gusubira iwabo
Muhawenimana wakiriye uwo mwana akomeza avuga ko yari umwana kimwe n’abandi mu rugo wamufashaga mu mirimo yoroheje nko kuvoma, kwahirira inka n’ibindi ariko akaba yaratunguwe n’uko akorakora. Yinjiye mu cyumba cya nyir’urugo afata amafaranga 12.000 yari mu ishati.
Ngo mugitondo cya tariki 12/05/2013, umwana yazindutse iya rubika afata arrosoir nk’ugiye ku iriba ahita ajya mu Gasentere agura inkweto za bodaboda arangije ariyogoshesha afatwa afashe inzira ajya gutega ku Kirenge mu Murenge wa Muhondo ngo asubire iwabo.
Tuyizerimana yemera ko yibye ayo mafaranga ashaka gusubira iwabo i Cyangugu kugira ngo abashe gutega imodoka. Avuga ko ashaka gusubira iwabo kuko akumbuye abana b’iwabo gusa.
Yifuza kujya kwa nyirakuru kuko aba mu Karere ka Nyamasheke mu gihe atazi aho ise yimukiye mu Ntara y’Iburasirazuba (Umutara); nk’uko uyu mwana akomeza abisobanura.
Yongeraho ko adakunda se umubyara nubwo ari we asigaranye kuko yakundaga kumukubita atashye yasinze bityo bigakekwa ko yamucitse bageze muri Gare ya Nyabugogo kugira ngo atajyana nawe.
Uyu mwana avukana n’abana babiri umwe witwa Claudine na Tuyishime. Umubyeyi we yitwa Muhirwa Emmanuel. Uwashaka uyu mwana yahamagara nimero y’umubyeyi umufite 0785290849.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muyobozi ashobora kuba yari yitoraguriye umuboyi none umwana abonye atabishobora ahitamo kwishakira itike imusubiza iwabo. Harimo amayobera
Uyu mwana yari akwiriye gufashwa agasubizwa i wabo commission ishinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana niyubahirize uburenganzira bw’umwana buvuga ko umwana wese akwiye kurererwa mu muryango ’’droit à la famille’’ n’aho kwiba bamukosore bamuhe uburere bwiza ’’droit à la bonne education’’
Uyu mubyeyi wabuze umwana ntamurangishe ko hari inzego zibishinzwe nyabugogo agomba gukurikiranwa agahanwa kuko guta umwana ni icyaha gikomeye.