Gakenke: Umwana yaburanye n’umubyeyi we bimukira Iburasizuba none yibye uwamureraga

Umwana w’imyaka 12 witwa Tuyizerimana Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gashonga, Akagali ka Rusayo, avuga ko yaburanye na se umubyara ubwo bari bageze muri Gare ya Nyabugogo bimukiye mu Ntara y’Iburasizuba.

Tuyizerimana asobanura ko yaburanye n’umubyeyi we agiye gushaka indi modoka ibajyana mu Mutara. Agira ati: “Twarazanye twimukiye mu Mutara, turi muri Gare ya Nyabugogo papa agiye gushaka indi modoka turaburana.”

Ngo uyu mwana yahise afata inzira n’amaguru ashaka gusubira iwabo mu Karere ka Nyamasheke ariko ayoberwa inzira kuko yerekeje mu Ntara y’Amajyaruguru ageze mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Rushashi abona umugiraneza aramutoragura.

Muhanenimana Straton uyobora Umudugudu wa Kabona mu Kagali ka Kageyo, Umurenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke yabwiye Kigali Today ko yatoraguye uwo mwana muri Mutarama 2013 hafi y’iwe mu masaha y’ijoro.

Muhanenimana ati: “Uburyo nakiriye uyu mwana namusanze ku muhanda mu mudugudu wa Kabona hafi y’iwanjye saa 20h30 mufata nk’umuyobozi uyobora uwo mudugudu mujyana mu rugo.”

Yibye ibihumbi 12 afatwa ashaka gusubira iwabo

Muhawenimana wakiriye uwo mwana akomeza avuga ko yari umwana kimwe n’abandi mu rugo wamufashaga mu mirimo yoroheje nko kuvoma, kwahirira inka n’ibindi ariko akaba yaratunguwe n’uko akorakora. Yinjiye mu cyumba cya nyir’urugo afata amafaranga 12.000 yari mu ishati.

Ngo mugitondo cya tariki 12/05/2013, umwana yazindutse iya rubika afata arrosoir nk’ugiye ku iriba ahita ajya mu Gasentere agura inkweto za bodaboda arangije ariyogoshesha afatwa afashe inzira ajya gutega ku Kirenge mu Murenge wa Muhondo ngo asubire iwabo.

Tuyizerimana yemera ko yibye ayo mafaranga ashaka gusubira iwabo i Cyangugu kugira ngo abashe gutega imodoka. Avuga ko ashaka gusubira iwabo kuko akumbuye abana b’iwabo gusa.

Yifuza kujya kwa nyirakuru kuko aba mu Karere ka Nyamasheke mu gihe atazi aho ise yimukiye mu Ntara y’Iburasirazuba (Umutara); nk’uko uyu mwana akomeza abisobanura.

Yongeraho ko adakunda se umubyara nubwo ari we asigaranye kuko yakundaga kumukubita atashye yasinze bityo bigakekwa ko yamucitse bageze muri Gare ya Nyabugogo kugira ngo atajyana nawe.

Uyu mwana avukana n’abana babiri umwe witwa Claudine na Tuyishime. Umubyeyi we yitwa Muhirwa Emmanuel. Uwashaka uyu mwana yahamagara nimero y’umubyeyi umufite 0785290849.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ese ubundi ubuyobozi bwzhzmzgzye ubundi buyobozi bw’iwabo bakumva ko uwo mubyeyi wuwo mwana bamuzi,ubwo kwerekana amafoto nicyo gisubizo se?NJYE AHUBWO nunva aho ari atazwi iyoaturuka ari amakosa yabo,ubu se agize icyo aba ,umubyeyi wamutoraguye turamushimye ,ariko inzego zibishinzwe nizimufashe gushaka iwabo w’umwana.

babu yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Polisi izakurikirane ikibazo cy’uyu mwana bamenye uruhare rwa buri wese,kuko umubyeyi w’uyu mwananiba afite imyitwarire imeze kuriya ,yaramukubitaga bikabije,ibi nabyo byaba ikibazo cyasobanurwa n’amategeko.

mugwaneza yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

uyu mwana ntabwo bakwiriye kumwita umujura cg se kumwaka utwo dufaranga.Ahubwo uwo wamutoraguye namwongerereho anamufashe kugera iwabo.Igihe amaze yahirira inka nta n’ubwo gikwiranye na 12000.

rukundo yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Nubwo ntize itangazamakuru ariko mbona uyu munyamakuru nta kosa yakoze habe na mba. Mujye muvuga ibyo muzi. 1. Iyi nkuru imeze nk’itangazo akaba ari yo mpamvu yagomba gushyiraho ifoto ngo amenyekane abamuzi bamumenye bigaragazwa na nimero Tel n’ubwo ari mineur ariko bidakuraho ko yibye. 2. Umunyamakuru avuga ko yibye kuko na nyir’ugukora icyaha abyiyemerera.
3. Umunyamakuru yirinda guhimba agatangaza inkuru afitiye gihamya akaba ari yo mpamvu atamwita umuboyi kandi na nyir’ubwite atavuga ko yigeze akoreshwa nk’umuboyi.
N.B: Mwiheshe agaciro mutanga comments zubaka aho gusenya umunyamakuru na K2D kubera ukudashishoza. Murakoze!

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

uyu munyamakuru yakosheje! ni polisi kuburyo yahamya umwana icyaha koko? iyo avuga ko yafashwe atorotse ngo asubire iwabo kuko kwiba ntabwo ayo 12000 ariyo yari abonye wa mbere kuva mutarama. rwose mujye mukora akazi kanyu akatari akanyu mugaharire ababishinzwe! sindiyo?

mukunzi bertin yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Please! Rusayo ni akagali k’umurenge wa Gashonga ,akarere ka Rusizi!

Mahoro Jules yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Mwnjyaga mwandika inkuru tukazikunda none turabagaye tugerageze kwihesha agaciro .ubonye iyo mwandikako uyumwana yahohotewe mukumugira umuboyi udahembwa none akabayagerageje kwitabara !ndumunyamakuru niko nari kuvuga.

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Mwnjyaga mwandika inkuru tukazikunda none turabagaye tugerageze kwihesha agaciro .ubonye iyo mwandikako uyumwana yahohotewe mukumugira umuboyi udahembwa none akabayagerageje kwitabara !ndumunyamakuru niko nari kuvuga.

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Uyu mubyeyi azabaze uyu mwana neza aho akomoka (Umudugudu,abaturanyi, agasanteri, cyangwa aho yaba yarigaga....) kugira ngo abamuzi bazarebe uko bamutahura.
Naho ngira ngo kwandika ni bumwe mu buryo yaba yarabonye bwo kumuranga n’ ubwo yatinze kubikora!!

NGIRINSHUTI Joseph yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Birabujijwe gutangaza mubinyamakuru ifoto y’umwana muto. kandi nibura atari umu criminel kabuhariwe. mwakoze amakosa kabis

Imena yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

mwamukabirije rwose kumwandikaho. ni mineur kandi ndakeka ko kuba mwamuhamije icyaha bitari mu nshingano zanyu nk’abanyamakuru. tugerageze kabisa twieshe agaciro twandika inkuru zitabangamira abandi. nkubu uwo mwana mwamwandagaje.

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Uwamugize umucakara wo kuvoma no kwahirira inka niwe mubi. Umwana yafashe amafaranga 12000 ngo atahe. Nta kosa mbona. Ese yakomeje kwiga? Ese yarahembwaga? Uriya wamutoraguye yagombaga kumuranga nawe.Wabona yarabikoze! Ese yamufataga nk’ uwe?

didi yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka