Gakenke: Gitifu ushinjwa gufata umunyeshuri ku ngufu yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruremeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari two mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yamaze kugera mu maboko y’ubugenzacyaha.

Uyu gitifu atawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gufata umunyeshuri ku ngufu
Uyu gitifu atawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gufata umunyeshuri ku ngufu

Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa atawe muri yombi nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ku itariki 06 Nyakanga 2019, ivuga ku kibazo cy’umukobwa umushinja kumufata ku ngufu.

Ku gicamunsi cyo kuri iyo tariki ni na ho uwo muyobozi yahise afatwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) nk’uko umuvugizi w’urwo rwego, Mbabazi Modeste, yabitangarije Kigali Today.

Mbabazi Modeste yagize ati “Yamaze gufatwa arakurikiranwa n’ubugenzacyaha bwa Gakenke. Ibyo aregwa si ngombwa kubivuga mu itangazamakuru, gusa arakurikiranwa n’ubugenzacyaha bwa Gakenke”.

Uwo muyobozi arashijwa n’umukobwa w’umunyeshuri kumufata ku ngufu, ubwo yari yagiye gushaka icyemezo kijyanye n’icyiciro cy’ubudehe. Icyo gihe uwo mukobwa avuga ko yari afite imyaka 21 y’amavuko, ubu akaba arimo kuzuza 23.

Ngo umuyobozi yamusabye ko amusanga iwe agafata icyo cyemezo, agezeyo amusaba kwinjira mu nzu ngo afate icyo cyemezo, umukobwa abanza kwanga kwinjira mu nzu y’uwo musore, umukobwa asaba uwo muyobozi kumuzanira icyo cyemezo hanze undi na we aranga, ariko bigezeho umukobwa yemera kwinjira, birangira amufungiranye mu nzu aramusambanya nk’uko uwo mukobwa yabitangarije Kigali Today.

Uwo mukobwa avuga ko byamuviriyemo gutwara inda, ahagarika ishuri, uwo muyobozi amwizeza ko azamufasha mu bishoboka byose no kurera uwo mwana, ariko nyuma ngo ntiyagira ikintu na kimwe amufasha.

Inkuru bijyanye:

Gitifu arashinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri waje amusaba serivisi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka