Gitifu arashinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri waje amusaba serivisi

Umukobwa wo mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, ashinja umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari kumufata ku ngufu ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa.

Umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu n'umuyobozi ababajwe n'uburyo yateshejwe amashuri ye akabyara n'uwo adashoboye kurera
Umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu n’umuyobozi ababajwe n’uburyo yateshejwe amashuri ye akabyara n’uwo adashoboye kurera

Uwo mukobwa uvuga ko amaze imyaka isaga ibiri asambanyijwe na Gitifu, ubu afite umwana w’umwaka n’amezi icyenda, avuga ko ubwo yigaga mu ishuri ry’imyuga kuri Janja, yaje mu kagari atuyemo kwaka ibyangombwa bijyanye n’icyiciro cy’ubudehe, umuyobozi amubwira ko ajya kubifata iwe.

Ngo uwo mukobwa akigerayo, uwo muyobozi yamuhaye karibu mu nzu umukobwa yanga kwinjira, amubwira ko ibyo byangombwa abimuzanira hanze.

Ngo uwo muyobozi yakomeje kumuhata kujya kubifata mu nzu, umukobwa abonye ko yanangiye kubimusangisha hanze arinjira, akimara kugera mu nzu umuyobozi ngo aramufungirana aramusambanya.

Ati “Ubwa mbere namusanze ku kazi ku kagari ansaba umwirondoro ndawumuha ambwira ko nzagaruka kubifata, ngarutse ambwira ko biri mu rugo aho acumbitse, ansaba kujya kubifata, tugeze mu rugo yampatiye kwinjira mu nzu ndanga nti binzanire hanze, umugabo akomeza kumpata ngeze aho ndinjira ahita afunga urufunguzo araruhisha amfata ku ngufu aransambanya.”

Uwo wari umunyeshuri avuga ko nyuma yo gusambanywa na Gitifu, hashize iminsi abura imihango, amuhamagaye ngo amubwire icyo kibazo, Gitifu amubwira ko ajya kwipimisha kandi amwemerera ko nasanga atwite azamufasha mu buryo bwose, umukobwa agira icyizere.

Ati “Nkimara gusambanywa na Gitifu namubwiye ko ibyo akoze azabyirengera,arabyemera aranambwira ngo njye kwipimisha ngiyeyo nsanga ndatwite akanshyira ku cyizere ambwira ko azamfasha, ni yo mpamvu ntanahise mbibwira abayobozi.”

Ngo hashize iminsi umukobwa yahamagara Gitifu akanga gufata telefoni, kugeza ubwo umukobwa abyaye ndetse umwana akaba amaze umwaka n’amezi icyenda avutse ariko ngo Gitifu ataramenya n’igitsina cy’umwana yabyaye.

Akomeza agira ati “Nyuma nakomeje kumuhamagara akanga gufata telefoni kugeza ubwo mbyara none umwana amaze umwaka n’amezi icyenda, Gitifu ntazi n’igitsina nabyaye, ntazi n’uko asa, nta kintu yigeze amfasha, yanze no kwiyandikishaho umwana”.

Mukeshimana Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugunga avuga ko icyo kibazo kiri gukurikiranwa n'inzego zishinzwe ubutabera
Mukeshimana Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga avuga ko icyo kibazo kiri gukurikiranwa n’inzego zishinzwe ubutabera

Uwo mukobwa usanzwe ari imfubyi abana na musaza we. Ngo ntabwo yifashije kuko babona icyo kurya ari uko bavuye guca inshuro.

Kimwe mu bibabaza uwo mukobwa ngo ni uburyo yahohotewe n’umuyobozi bimuviramo guta ishuri no kubyara umwana adafitiye ubushobozi bwo kurera. Ubu ngo umuyobozi wamuteye inda akaba amaze imyaka isaga ibiri yidegembya ndetse uwo mukobwa akababazwa n’uburyo uwo muyobozi yamuteye inda ari umukozi usanzwe mu kagari ubu akaba yaramaze guhembwa kuzamurwa mu ntera agirwa Gitifu.

Umukuru w’umudugudu uwo mukobwa atuyemo, asanga uwo mukobwa yarakorewe akagambane kubera kubura kivugira kuko ari imfubyi.

Avuga ko akimenya icyo kibazo yasanze kimurenze acyohereza mu nzego zimukuriye, atanga na raporo ariko nticyakurikiranwa.

Ati “Icyo nakoze, uwo mukobwa namwohereje mu buyobozi bunkuriye bw’akagari, nohereza na raporo kuri icyo kibazo, ntabwo byigeze bikurikiranwa ndakeka ko raporo yanjye bayikuyemo barayita bakingira ikibaba uwo mukozi wari Agronome ubu akaba yarazamuwe aba Gitifu”.

Uwo mukuru w’umudugudu avuga ko ubwo yagezwagaho icyo kibazo yatangajwe no kumva uwo mwana atwite kandi yari umwana w’intangarugero muri uwo mudugudu.

Asaba ko Leta yakurikirana uwo muyobozi akaryozwa ibyo yakoreye uwo mwana, agasaba ko ubuyobozi bwafasha n’uwo mukobwa agakomeza amasomo ye ndetse bukamufasha no kurera uwo ahetse.

Ati “Uwo muyobozi akurikiranwe, yamuteye inda amushukisha kumushyira mu cyiciro cya mbere ari na cyo akwiye kuko asanzwe ari imfubyi yirera. Turamuzi twese uwo muyobozi banamwimuriye mu kandi kagari abaturage bariruhutsa.

Akomeza agira ati “Turasaba ko uyu mwana asubizwa mu ishuri bakamufasha no kurera umwana kuko ubuzima abayemo ni bubi cyane, mu bushobozi bwacu twamworoje akana k’intama kugira ngo abone uko kamufasha akaba yabona agafumbire ko guhingisha imboga ariko ibyo ntabwo bihagije”.

Uyu Gitifu uyoboye akagari kamwe mu tugize Umurenge wa Mugunga yavuze ko itangazamakuru ritari mu bemerewe kumubaza amakuru
Uyu Gitifu uyoboye akagari kamwe mu tugize Umurenge wa Mugunga yavuze ko itangazamakuru ritari mu bemerewe kumubaza amakuru

Mu gushaka kumenya amakuru nyayo ku bivugwa kuri uwo muyobozi, Kigali Today yamusuye, mu burakari bwinshi avuga ko nta makuru ashaka gutanga kuri icyo kibazo.

Ati “Ndahamya ko ayo makuru amvugwaho, mu nzego zishinzwe kuyambaza mwe ntabwo murimo, ndabasubije ngo mu nzego zishinzwe kuyambaza ntabwo murimo, nta makuru mbaha”.

Kigali Today kandi yegereye Mukeshimana Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga yemeza ko amakuru avugwa kuri uwo muyobozi ayazi, kandi ko ubuyobozi bw’umurenge bwegereye uwo mukozi buramuganiriza ahakana ibimuvugwaho, ngo ubu dosiye ye iri mu nzego zishinzwe ubugenzacyaha.

Agira ati “Ayo makuru twarayumvise y’umwana w’umukobwa ushobora kuba yarabyaranye n’umuyobozi ariko si njye wo kubihamya kuko hari inzego zibishinzwe ziri no kubikurikirana. Tucyumva ayo makuru twamutumyeho turamuganiriza avuga ko ibyo bamushinja atari byo, hari komisiyo yaje irimo inzego zinyuranye zirimo na RIB, ziri kubikurikirana”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, buremeza ko butazihanganira umuyobozi wese uzakora ibihabanye n’inshingano ze nk’uko bivugwa na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Avuga ko ibivugwa kuri uwo muyobozi bizakurikiranwa hashingiwe ku bimenyetso kandi bakabifashwamo n’inzego zibishinzwe byamuhama akabihanirwa hakaba hagiye kurebwa n’uburyo uwo mukobwa yafashwa.

Mu mwaka ushize mu Karere ka Gakenke, habaruwe abangavu 195 batewe inda zidateganyijwe. Abagabo basaga 60 bakekwaho gutera inda abo bana, ubu amadosiye yabo ari mu nzego z’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi bintu usibye Gitifu ushinjwa wabyemeza nta gihamya ihari.
Niba abihakana rero akazi kagomba guharirwa RIB kuko niyo ifite ububasha bwo gukoresha Test ya DNA ku ngufu ihabwa n’amategeko.

Eddie yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Abantu nibamenye aho bahererwa service ko ari Ku Bureau icyakora birumvikana niba uyu ari umwana yaramushutse kandi amugirira icyezere nk’umuyobozi arangije yanga no kumufasha. Gitifu we reka nguhe inama: Niba uziko uyu mukobwa atakubeshyera Reka kujya mu manza niba bigishobotse kuko nimufatisha Ibizamini bya ADN uzicuza ntagaruriro.

efrem yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Abantu batera Ababa I da bititawe icyo baricyo balwiriye gucibwa I Anza zabo muruhame bagakatirwa imbere ya Rubanda kugirango isi ypse ibabone kandibimitungo yabo ikagabanywa Nabi bateye Inda kugirango bashobore kurera abo Bana babyaye nkabo jigs bashobore gusubira mwishuri biboroheye. Nina abakoze icyaha Sri abakozi ba leta batazongera kuyikorera ubuzima bwabo bwose maze uburemere bwiki kyaha bugaragare.

Muhamud yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Azahanywe icyaha ni kimuhama.

ndayisaba Innocent yanditse ku itariki ya: 6-07-2019  →  Musubize

Abakobwa n’abagore bafatwa ku ngufu ni benshi cyane.Nuko batinya kubivuga kubera isoni.Igitsina kizarimbuza abantu benshi kabisa niba koko imana izahana abanyabyaha bakabura ubuzima bw’iteka.
Ikibazo nuko n’abitwa ko bihaye imana cyangwa biyita abakozi b’imana nabo babikora ku bwinshi.Byerekana ko abantu burya abadatinya imana.Bayitinye nta wakongera gukora icyaha.Isi yaba paradizo.

niyonsenga yanditse ku itariki ya: 6-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka