Dore uko gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe byakozwe

Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), cyohereje abakozi mu turere twose gutangira igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020.

Ibi byiciro bikaba byaragizwe bitanu aho kuba bine nk’ibyari bisanzwe, aho abafite amikoro menshi bahabwa inyuguti ya A, kugera ku bakeneye ubufasha bwa Leta bahabwa inyuguti ya E.

Icyiciro cya A kirimo urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.

Icyiciro cya B kirimo ingo zinjiza amafaranga hagati y’ibihumbi 65-600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro, na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.

Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.

Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi, cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.

Icyiciro cya gatanu cya E kigizwe n’abadafite ahantu na hamwe bavana imibereho kandi bageze mu zabukuru, cyangwa abafite ubumuga, uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri umunyeshuri.

Abakozi ba LODA bakoreye i Gicumbi, bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako Karere, bahereye mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Gatwaro mu Murenge wa Rutare, babanza gusobanurira abaturage imiterere y’ibyiciro bishya ndetse n’uburyo Leta igamije kubyifashisha mu gukora igenamigambi.

Umudugudu ugabanywamo amatsinda mato mato yitwa amasibo, abashinzwe ibarura bakabanza guhamagara buri muturage wa buri sibo, hagakurikiraho gutangira kubaza amakuru buri muntu wagaragaje ko ahari.

Uwitwa Ndori ufite imyaka 70 y’ubukure, avuga ko adashoboye gukora, ariko ko afite umugore ufite imyaka iri munsi ya 55 ukora imirimo ya nyakabyizi imuhemba amafaranga atagera ku bihumbi 45 ku kwezi.

Bafite inka ebyiri z’inyarwanda n’ubutaka buri muri ako gace k’icyaro, buri munsi ya kimwe cya kabiri cya hegitare.

Ndori yasubizaga ushinzwe ibarura wifashishaga telefone irimo ikoranabuhanga ryabugenewe, amaze kubazwa telefone ihita itanga igisubizo iti "Uru rugo rwujuje ibisabwa kugira ngo rushyirwe mu cyiciro cya D".

Ubarura yahise abaza Ndori n’abaturanyi be niba hari icyo babivugaho bakurikije amakuru yatanzwe, na bo bati "Ayo makuru ni impamo", ndetse na nyiri ubwite avuga ko nta kibazo afite na kimwe.

Ikoranabuhanga rishyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe rihita ritanga igisubizo ako kanya
Ikoranabuhanga rishyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe rihita ritanga igisubizo ako kanya

Mugiraneza Augustin ufite ubutaka burenze igice cya hegitare (metero kare 769), ni umukozi wa Leta uhembwa amafaranga arenze ibihumbi 100, akaba avuga ko iyo ashyize hamwe n’umugore we, bombi binjiza amafaranga arenze ibihumbi 300 buri kwezi.

Ati "Jyewe nta pfunwe mfite ryo kujya mu cyiciro cya kabiri B, abana banjye bashobora kwiga bakarangiza na kaminuza".

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko kubarurira abaturage ku rwego rw’isibo aho buri muntu aba ari kumwe n’abaturanyi be ndetse n’umuyobozi wabo, bitakorohera uwabaruwe kujya mu cyiciro kitamukwiriye.

Ndayambaje yagize ati "Ntawavuga ko atagira inka cyangwa ngo abwire ubarura ko atagira munsi y’urugo hari abaturanyi be n’umuyobozi w’isibo, kandi bazi neza ko afite hegitare z’amashyamba".

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urugo rufite umukobwa wabyariye iwabo usigaye yitunze, cyangwa umugabo n’umugore batasezeranye, buri muntu ashobora kwemererwa kugira icyiciro cya wenyine cyangwa kubarurwa ku babyeyi be ariko akabanza gutanga amakuru ku mutungo yifitiye we bwite.

Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi
Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi

Icyakora mu rwego rwo kwirinda kwihesha icyiciro kitamukwiye ari umugore cyangwa umugabo ufite uwo bashakanye wishoboye, urwo rugo rutegekwa kubanza gusezerana imbere y’amategeko.

LODA irateganya gusoza ishyirwa mu byiciro ry’abaturage mu kwezi kwa Mutarama 2021, nyuma yaho mu kwezi kwa kabiri akaba ari bwo ibyo byiciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa.

Gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe birakorerwa mu masibo babarizwamo ku buryo nta n'umwe utahana ingingimira
Gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe birakorerwa mu masibo babarizwamo ku buryo nta n’umwe utahana ingingimira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ariko se umuntu wemeje ko ibinyecumi n’ibinyejana bijya mu cyiciro kimwe yabitekerejeho abona aribyo? ngo umuntu winjiza 65000 ngo abarizwa hamwe n’uwinjiza 600000 ngaho mumbwire fata uwinjiza 65000 ukuremo inzu yishyura ya 25000 ubwo harya asigaranye iki abaministri bemeje ibi babanje kubikorera ubugorarangingo cg bapfuye kwemeza gusa aha ngo nibinozwe da reka turebe igenamigambi rizaba rihuza umuturage winjiza 65000 hamwe n’uwinjiza 600000 reka nifate.

Anthony yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ese ningombwa ko bagendera kubyo umwana wo murugo runaka akora bakabona gushyira umubyeyi we mukiciro?

Habimana jean damascene yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Hahahhhh sha ibi ni ugusetsa kabisa muti urugo rwinjiza 600.000frw no kujyana hejuru! Aha nyine harimo ba nyiri ariya mazu agerekeranye yo mumigi wa kigali bagendera muri za v8 nibindi umuntu akaba atunze nka miliards 6 ! Hakazamo n.umwana urangije kaminuza uhembwa nka 700.000 frw umaze kugura akabanza i gahanga ariko akaba atarubaka ntakintu mjbyukuri arahira arya muri ayo .akodesha muri ayo nibindi ibaze nawe ngo ikiciro nikimwe???????

Luc yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Ugize uti"akajya gukodesha na wa wundi ufite imiturirwa"😂😂😂😂😂Boss n’umupangayi mu cyiciro kimwe🙄🙄🙄😅

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Abantu bagizweho ingaruka n’ibyiciro by’ubudehe bisanzwe nkanjye(gucikiriza amashuri makuru-university) Leta izadutekerezeho kandi izadufashe kuko dufite akababaro katazashira!

Niragire Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

ntagingonikwiye kurutabaturage
ahubwonibayirasekuko
ntakundi abaturagebagira
ayomaziniyobakoresha

ngabonziza yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka