Dore uko gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe byakozwe

Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), cyohereje abakozi mu turere twose gutangira igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020.

Ibi byiciro bikaba byaragizwe bitanu aho kuba bine nk’ibyari bisanzwe, aho abafite amikoro menshi bahabwa inyuguti ya A, kugera ku bakeneye ubufasha bwa Leta bahabwa inyuguti ya E.

Icyiciro cya A kirimo urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.

Icyiciro cya B kirimo ingo zinjiza amafaranga hagati y’ibihumbi 65-600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro, na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.

Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.

Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi, cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.

Icyiciro cya gatanu cya E kigizwe n’abadafite ahantu na hamwe bavana imibereho kandi bageze mu zabukuru, cyangwa abafite ubumuga, uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri umunyeshuri.

Abakozi ba LODA bakoreye i Gicumbi, bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako Karere, bahereye mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Gatwaro mu Murenge wa Rutare, babanza gusobanurira abaturage imiterere y’ibyiciro bishya ndetse n’uburyo Leta igamije kubyifashisha mu gukora igenamigambi.

Umudugudu ugabanywamo amatsinda mato mato yitwa amasibo, abashinzwe ibarura bakabanza guhamagara buri muturage wa buri sibo, hagakurikiraho gutangira kubaza amakuru buri muntu wagaragaje ko ahari.

Uwitwa Ndori ufite imyaka 70 y’ubukure, avuga ko adashoboye gukora, ariko ko afite umugore ufite imyaka iri munsi ya 55 ukora imirimo ya nyakabyizi imuhemba amafaranga atagera ku bihumbi 45 ku kwezi.

Bafite inka ebyiri z’inyarwanda n’ubutaka buri muri ako gace k’icyaro, buri munsi ya kimwe cya kabiri cya hegitare.

Ndori yasubizaga ushinzwe ibarura wifashishaga telefone irimo ikoranabuhanga ryabugenewe, amaze kubazwa telefone ihita itanga igisubizo iti "Uru rugo rwujuje ibisabwa kugira ngo rushyirwe mu cyiciro cya D".

Ubarura yahise abaza Ndori n’abaturanyi be niba hari icyo babivugaho bakurikije amakuru yatanzwe, na bo bati "Ayo makuru ni impamo", ndetse na nyiri ubwite avuga ko nta kibazo afite na kimwe.

Ikoranabuhanga rishyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe rihita ritanga igisubizo ako kanya
Ikoranabuhanga rishyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe rihita ritanga igisubizo ako kanya

Mugiraneza Augustin ufite ubutaka burenze igice cya hegitare (metero kare 769), ni umukozi wa Leta uhembwa amafaranga arenze ibihumbi 100, akaba avuga ko iyo ashyize hamwe n’umugore we, bombi binjiza amafaranga arenze ibihumbi 300 buri kwezi.

Ati "Jyewe nta pfunwe mfite ryo kujya mu cyiciro cya kabiri B, abana banjye bashobora kwiga bakarangiza na kaminuza".

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko kubarurira abaturage ku rwego rw’isibo aho buri muntu aba ari kumwe n’abaturanyi be ndetse n’umuyobozi wabo, bitakorohera uwabaruwe kujya mu cyiciro kitamukwiriye.

Ndayambaje yagize ati "Ntawavuga ko atagira inka cyangwa ngo abwire ubarura ko atagira munsi y’urugo hari abaturanyi be n’umuyobozi w’isibo, kandi bazi neza ko afite hegitare z’amashyamba".

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urugo rufite umukobwa wabyariye iwabo usigaye yitunze, cyangwa umugabo n’umugore batasezeranye, buri muntu ashobora kwemererwa kugira icyiciro cya wenyine cyangwa kubarurwa ku babyeyi be ariko akabanza gutanga amakuru ku mutungo yifitiye we bwite.

Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi
Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi

Icyakora mu rwego rwo kwirinda kwihesha icyiciro kitamukwiye ari umugore cyangwa umugabo ufite uwo bashakanye wishoboye, urwo rugo rutegekwa kubanza gusezerana imbere y’amategeko.

LODA irateganya gusoza ishyirwa mu byiciro ry’abaturage mu kwezi kwa Mutarama 2021, nyuma yaho mu kwezi kwa kabiri akaba ari bwo ibyo byiciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa.

Gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe birakorerwa mu masibo babarizwamo ku buryo nta n'umwe utahana ingingimira
Gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe birakorerwa mu masibo babarizwamo ku buryo nta n’umwe utahana ingingimira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Nkumuntuse udafite ahokuba arumugore udafitumugabo udafite agasambunagato ucumbiysemumazuyabandi we mwamufashiki?njyewe na mama turasabaubufasha nkaretayokabyara itugiriyenezayadufasha ikaduhaahokubape

Alice Akimana yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Hazabeho gusuzuma
Neza ubujurire kuko
Abantu bamwe bashyizwe
Mubyiciro badakwiriye
Doreko abayobozi babyi
Banzemocyane kandi uru
Hare runini rwaragombaga
Kuba urwa Baturage

Aliase yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Hazabeho gusuzuma
Neza ubujurire kuko
Abantu bamwe bashyizwe
Mubyiciro badakwiriye
Doreko abayobozi babyi
Banzemocyane kandi uru
Hare runini rwaragombaga
Kuba urwa Baturage

Aliase yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ibyiciro nibyiza arko harimo ikibazo wagereranyagute umuntu winjiza 65000frw ukamugereranya nuwinjiza 600,000frw murabona banganya ubushobozi?
nibura bakabaye bafata abantu binjiza 200,000frw kugera 600,000frw bakajya mukiciro kimwe.

Kamugisha fice yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Yemwe tweho birakomeye Exectif w’umurenge wa zaza a karere kangoma niwe urikubyikorera ababihuguriwe ntacyo bamaze barikwandika ibyo abategetse, ibaze nawe gitifu muzima ngo ibyo murimo ngo atahibereye ntacyo bivuze ngo twaramusebeje murwego rw’igihugu ngo abaturage ntibabaragaragaje ubukene bwabo mutuvuganire kuri load ihagere irebe ibirikuhakorerwa (ubu anda umudugudu kuwundi mpaka abisoje) murakoze namwe muzahagere vubaha. Ese niko nahandi bimeze ?

Alias yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Abaturage bari babukereye bazindukiye kwibaruza mu byiciro by’ubudehe, umukozi ubishinzwe abujijwe gukomeza gukora ngo abanze ajye mu nama. Ko numvise ko iminsi wanyuma ari none, ntabwo byankunda ko uzi gukoresha ikoranabuhanga yabyikorera cg ngo afashe abandi?
Niba byashoboka, urubuga ni uruhe? Kode ni igihe?

GANDIKA NESTOR yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Abaturage bari babukereye bazindukiye kwibaruza mu byiciro by’ubudehe, umukozi ubishinzwe abujijwe gukomeza gukora ngo abanze ajye mu nama. Ko numvise ko iminsi wanyuma ari none, ntabwo byankunda ko uzi gukoresha ikoranabuhanga yabyikorera cg ngo afashe abandi?
Niba byashoboka, urubuga ni uruhe? Kode ni igihe?

GANDIKA NESTOR yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ibi byiciro ndabona bigifite ibibazo nkibyambere rwose, abakire nabakene bashyizwe mugatebo kamwe, none umuntu winjiza 65,000fr nuwa 600,0000frw
Kdi banahurira kwisoko rimwe urumva bahuje imibereho yubuzima? Nta naho bahuriye rwose! Ibi byiciro bisubirwemo bitabaye ibyo ubukene buzakomeza kwiyongera, abakize nabo aribo bakomeza gukira, kuko ntagenamigambi nyaryo rishobora kubaho bikemeze gutya!

Obi yanditse ku itariki ya: 3-12-2020  →  Musubize

Simon waramutse none watubarije ababishinzwe ngewe ntuye muri kamonyi mu murenge wa rugarika arikwi kiciro nagifatiye mu murenge wa runda none ko amategeko avuga ko umuntu mu byiciro bishya agomba kugifatiraho aba ubu birimo kuba nge muri rugarika bakaba banze kumbarura kandi mazi myaka 4 mvuye runda ubwose nsubire runda kwibaruzayo? Ubwose bo baracyambara nkuwabo? Nabose nibabyanga ko ntakibayo nzabikorante mbariza kigalitoday irashoboye ntegereje igisubizo boss

kabarere Leopold yanditse ku itariki ya: 3-12-2020  →  Musubize

Simon waramutse none watubarije ababishinzwe ngewe ntuye muri kamonyi mu murenge wa rugarika arikwi kiciro nagifatiye mu murenge wa runda none ko amategeko avuga ko umuntu mu byiciro bishya agomba kugifatiraho aba ubu birimo kuba nge muri rugarika bakaba banze kumbarura kandi mazi myaka 4 mvuye runda ubwose nsubire runda kwibaruzayo? Ubwose bo baracyambara nkuwabo? Nabose nibabyanga ko ntakibayo nzabikorante mbariza kigalitoday irashoboye ntegereje igisubizo boss

kabarere Leopold yanditse ku itariki ya: 3-12-2020  →  Musubize

ibyo byikiro mubyigumanire

ALIAS yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

Ibi byiciro bitanu byari byo ariko se wakora ute igenamigambi ry’igihugu uvuga ko ibinyecumi n’ibinyejana bijya mu cyiciro kimwe kdi no mu mibare batabyita kimwe ngo mirongo arajya hamwe n’uwinjiza magana aha ntagushishoza kwahabye gusa nuko uri mu ibihumbi ijana gusubiza hasi ashobora kuzajya avuga ko ahembwa mirongo itandatu naho ubundi ibi byiciro hari aho bitanoze ababyemeje bakwiye kubisuzuma bitarakorwa hose mu gihugu.

Anthony yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka