Dore ibitazibagirana mu nama ya AfCFTA yasoje

Bamwe bashobora kuba batangiye kwiruhutsa ngo “ya nama irarangiye, imihanda igiye kongera ibe nyabagendwa”, ariko hari ibintu bimwe idusigiye bitazibagirana mu buzima bwacu.

Abakuru b'ibihugu 50 basinye ku masezerano atatu mu buryo butandukanye
Abakuru b’ibihugu 50 basinye ku masezerano atatu mu buryo butandukanye

Mu myaka 40 iri imbere umwana wawe utaravuka cyanywa ukiri uruhinja ashobora kuzaba atembera muri Afurika hose nta nkomyi cyangwa akorera bizinesi aho ashatse hose muri Afurika, nk’uko uva mu karere kamwe k’u Rwanda ujya mu kandi.

Nibigenda bityo uzamwibutse ko ibyo abikesha amasezerano yasinyiwe i Kigali tariki 21 Werurwe 2018.

Ushobora kuzaba ushaje ariko iyi tariki ntuzayibagirwe kuko ishimangira ubushake n’umurava w’Abanyarwanda mu kuzana impinduka atari mu Rwanda gusa ahubwo muri Afurika yose.

Aya masezerano nashyirwa mu bikorwa, buri muyobozi wese wa Afurika akayumva neza nk’uko byakomeje kuba inzozi, nta kabuza “Afurika ishobora kuzaba nk’igihugu kimwe” mu myaka iri imbere.

Natwe abariho ubu, dufite amahirwe yo kuba abahamya b’amateka ashobora guhindura isura yaranze Afurika kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza uyu munsi.

Nta washidikanya ko inama ya AU iherutse ari imwe mu nama zikomeye mu mateka y’u Rwanda, niba atari yo nkuru, kubera uburyo yari iteguyemo.

Ibihugu 50 byayitabiriye byashyize umukono ku masezerano atatu akubiyemo ayo gukuraho inzitizi mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika yasinywe n’ibihugu 44, ayo koroshya urujya n’uruza rw’abantu yasinywe n’ibihugu 27 n’andi yiswe Kigali Declaration yasinywe n’ibihugu 43.

Twabakusanyirije ibintu bitanu byaranze iyi nama utazongera kubona mu minsi ya vuba, bishobora no kugufasha kubona ko ari inama yari inogeye u Rwanda rwaba rwarakiriye mu mateka (The coolest Summit ever).

Embouteillage, embouteillage, embouteillage

Nta jambo na rimwe rishobora gusobanura uburyo ikibazo cy’imihanda cyari kifashe muri iyi minsi itatu ishize. Uwayinyuragamo mu modoka wenyine niwe uzi uburemere bwa byo.

Embouteillage yishe byinshi inakereza benshi, haba ku gihe abantu bakoreshaga no ku mafaranga yakoreshwaga mu ngendo byose byarikubye.

Ariko ku rundi ruhande ari nayo mpamvu twahisemo iyi ngingo kuyishyira mu bintu bitanu twatoranyije, ni uko embouteillage yatweretse ko imihanda akenshi abantu binuba ihagije.

Hari abari basanzwe binubira ambouteillage mu minsi isanzwe, ariko mu gihe cy’inama ya AU iyakoreshwaga yagabanutseho hafi kimwe cya kabiri kandi ubuzima burakomeza.

Umuyobozi wa Trade Mark East Africa ari mu bakoze agashya atega moto agiye gusinya amasezerano ya miliyari 45Frw
Umuyobozi wa Trade Mark East Africa ari mu bakoze agashya atega moto agiye gusinya amasezerano ya miliyari 45Frw

N’ubwo ari abakererwaga mu kazi abandi bagakoresha amafaranga y’inyongera ariko nta n’umwe wasibye akazi. Bivuze y’uko n’ubwo imihanda Umujyi wa Kigali ufite idahagije ariko ihari ikoreshejwe neza yatanga serivise zikenewe kuri buri wese.

Bamwe mu bakoresha internet baboneyeho umwanya wo kwifashisha ambouteillage bagashyenga
Bamwe mu bakoresha internet baboneyeho umwanya wo kwifashisha ambouteillage bagashyenga

U Burundi

Buri wese yatekereza ko n’ubwo ibihugu by’ibituranyi byaba bitumvikana ariko iyo bigeze ku nyungu rusange bigomba gushyira amakimbirane ku ruhande bikareba icyabiteza imbere. Ariko siko byagenze ku baturanyi b’Abarundi kuko ntibagaragaye muri iyi nama.

Intebe yari yaragenwe u Burundi nta wigeze ayigaragaraho
Intebe yari yaragenwe u Burundi nta wigeze ayigaragaraho

Amakuru ahwihwiswa aravuga ko iki gihugu cyanze kwitabira aya masezerano kubera ko u Rwanda ari rwo ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Ibyo bikaba bituruka ko u Burundi bushinja u Rwanda kuba rwarahaye ubuhungiro abaturage babwo bahunze Leta iriho muri iki gihe.

U Burundi bugashinja u Rwanda ko rucumbikiye izo mpunzi buzita abantu bashatse guhirika ubutegetsi muri iki gihugu mu 2015.

U Rwanda n’u Burundi bisanzwe bihuriye no mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ariko na bwo iki gihugu ntikikitabira ibikorwa byose gishobora guhuriraho n’u Rwanda, byaba iby’ubukungu cyangwa ibiteza ibihugu byombi imbere.

Amaraso mashya muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe

Perezida wa Afurika y'Epfo Ramaphosa yahuye na Perezida Kagame
Perezida wa Afurika y’Epfo Ramaphosa yahuye na Perezida Kagame

Nta mezi atatu arashira muri ibi bihugu byombi habayemo impundika ku buyobozi bw’umukuru w’igihughu, ariko ibimenyetso bya mbere by’uko ibi bihugu bigana aheza byatangiye kugaragara.

Afurika y’Epfo ni igihugu ni k’igihangange cyakomeje kugenda kigorana mu myaka yashize cyane cyane iyo habaga hari ikintu kigomba kwemeranywaho ku rwego rwa Afurika.

Zimbabwe yo yari igihugu gisa nk’aho kitaruye ibindi ku buyobozi bwa Robert Mugabe, ariko mu mpinduka ziheruka kuba biragaragara ko abayobozi bashya bariho bafite inyota yo gukorana n’abandi mu rwego rwo kugira Afurika nshya.

Perezida wa Afurka y’Epfo Cyril Ramaphosa niwe watunguye benshi agaragaza uburyo yiteguye gufatanya n’Abanyafurika mu rugendo rushya.

Yanavuze ko nta Munyarwanda uzongera kugira ikibazo cyo kwimwa viza muri Afurika y’Epfo, ikibazo cyari kimaze kuba agatereranzamba.

Perezida wa Zimbabwe we Emmerson Mnangagwa we yavuze ko Zimbabwe ihaye ikaze buri wese wifuza kuhakorera ubucuruzi na buri wese wifuza ubutwererane.

Imyambarire idasanzwe

Muri Afurika haba imyambarire idasanzwe ariko hari n’indi IDASANZWE. Iyi ni imwe muyo twabahitiyemo yagiye itangaza benshi mu bari bitabiriye iyi nama.

Iyo myambarire yatunguye bamwe ariko ni imyambarire yemewe mu gihugu cyabo
Iyo myambarire yatunguye bamwe ariko ni imyambarire yemewe mu gihugu cyabo
Uwo mugabo witeye ibitenge ari mu batangaje abantu
Uwo mugabo witeye ibitenge ari mu batangaje abantu
Abayoboke b'ishyaka rya Zanu PF muri Zimbabwe barangwa no kwambara za furari
Abayoboke b’ishyaka rya Zanu PF muri Zimbabwe barangwa no kwambara za furari

Imvura nyinshi

Kuva mu ntangiriro za 2018 u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira ibihe byiza bitarimo izuba ryinshi nk’uko byabaga bimeze mu myaka yashize.

Ariko iryo zuba ryasimbuwe n’imvura yagwaga mu gitondo, saa Sita na nimugoroba, ku buryo byasabaga abantu guhorana imitaka. Imvura nayo iri mu byatunguranye muri iyi nama.

Imvura yari imeze nabi muri iyi minsi
Imvura yari imeze nabi muri iyi minsi

Kigali Convention Center

Impamvu twahisemo iyi nyubako ni uko nta na rimwe iratenguha mu gihe u Rwanda rwakiriye inama nk’izi. Kuva iyi nkubako ya Kigali Convention Center yakuzura, yakemuye ibibazo u Rwanda rwahuraga na byo byo kubura aho rwakirira inama zikomeye nk’izi.

Ababikurikiranira hafi muribuka Hotel Serena yari igezweho, nyuma iza kugaragara ko ari nto kandi hari ibyo ikibura ngo igere ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rugezeho, nyuma hakurikiraho kwakirira inama nk’izi mu ihema ryo muri Camp Kigali.

Ku manywa amahumbezi aba ari yose
Ku manywa amahumbezi aba ari yose

KCC ntitanga gusa umutekano n’ubwisanzure ku bitabira inama yakira, kuko ifite amahumbezi ikanagira n’umutuzo uturuka ku kuba aho yubatswe nta rujya n’uruza rw’imodoka zihabisikanira kuko hashyizwe “Car Free Zone”. Ikirenze kuri ibyo ibereye ijisho.

Bonus

Madame Jeannette Kagame yari yarimbye mu ikanzu y'umukara
Madame Jeannette Kagame yari yarimbye mu ikanzu y’umukara

Kuvuga ko Perezida Kagame ari mu bayobozi Bambara neza kandi bakaberwa ni inkuru ishaje. Ariko abahanga bemeza ko burya “inyuma y’insinzi ya buri mugabo hari umugore uba uyihishe inyuma”.

Natwe twakwemeza ko “inyuma y’imyambarire ya Perezida Kagame” hari uba uyihishe inyuma kandi iyi foto irabyemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nsoma byinshi kuri uru rubuga, ariko rwose iyi nkuru ikoranye ubuhanga n’ubunyamwuga pe. Bravo ku wayanditse.

GUsa ntawabura gushima imigendekere myiza y’iyi nama, zibe nyinshi ahubwo. Njye nibaza cash zitunganya imihanda n’inkengero zayo iyo inama igiye kuba, nkibaza iyo ayo mafaranga aba yari asanzwe aba bikanyobera!

Bigaragaza ko amafaranga ahari ahubwo ashobora kuba akoreshwa nabi. NA Nyakubahwa Perezida wacu, muzarebe iyo ari bugire aho asura mu Karere, imihanda n’amateme birakrwa ukibaza aho bivuye bikagucanga.

We need proper plan for implementing clear vision

Gwiza yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Ndagira Leta inama yo kwimurira Gare ya Remera mubice bya kabeza, hafi y’umurenge wa KANOMBE mugihe hataraboneka imihanda ihagije, bityo igihe habaye inama nk’izi kujya muri Gere soze bikoroha, aba kimironko bagakomeza mu mihanda ya Kibagabaga (ku bitaro) berekeza Nyabugogo cyangwa ba nyue Ymaha bajya mu mujyi, ariko agashami kari kuri YAMAHA KAJYA MUMUJYI UNYUZE KUMUHIMA KAGAKORWA Vuba kuburyo bitaba ngombwa kuzamuka ngo banyure kuri Rond point nini yo mu mugi. Ndetse icyo gihe n’abajyaga Remera bahita bakomeza Niboye, abandi bagaca agahanada kari munsi ya Hotel ALPHA PLACE bakajya mu mujyi baciye mu Rugunga cyangwa Nyabugogo, kuko bageze kwa Rasta (MURINDI JAPAN ONE LOVE bahita banyura kumuhanda wo munsi y’ikiraro)bakaba bazamukira ku Kinamba niba bajya mumujyi cyangwa se bagakomeza Nyabugogo. Aho rero Gare ya Remera iri ubu hatera ibibazo kuko bibabisaba ko imodoka zambukiranya umuhanda Aeport -Convention Centre ariwo ukunze gukerwa gufungwa. Naho Convention Centre- MARRIOT-SERENA ufite udushami twishi kumpande ku buryo udateza ikibazo kini cyane.

Asiakli yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

TURASHIMIRA UYU MUNYAMAKURU KUBW’IYI NKURU IKORANYE UBUHANGA ATUGEJEJEHO. KANDI TUGASHIMIRA BURI MUNYARWANDA WESE WAGIZE URUHARE KUGIRA NGO IYI NAMA Y’AKATARABONEKA IGENDE NEZA. RWANDA YACU KOMEREZA AHO TUKURI INYUMA

NSENGIYUMVA EMMANUEL MOLIERE yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Iyi nkunga twahawe tuyakoreshe mo imihanda cyane cyane hibandwe kwagura imihanda kuva nyabugogo kinamba ugakomeza nyarutarama kimironko nihongera kubera inama nziza nkiyi murwanda kuburyo abanyarwanda tutazongera guhura na amboteaje kuko muzaba mukoze cyaneeee

Kano yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Am proud of being a Rwandan
wakoze iyi nkulu neza kyane wayitondeye

MARVIN yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Iyi nkuru ikoze neza pe!!!!!
Proudly Rwandan!!!

Fff yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka