Abatega moto ibiciro byikubye kabiri, abafite imodoka zabo bakererwa akazi kubera ’embouteillage’ (AMAFOTO)
Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali, baba abatwara imodoka zabo n’abatega, babyutse batungurwa na “embouteillage” mu mihanda yose ibarizwa muri Kigali.

Mu mpera z’icyumweru gishize Umujyi wa Kigali wari waburiye abagenda muri Kigali kwitegura impinduka z’imwe mu mihanda izafungwa muri iki cyumweru gitangiye.
Iryo tangazo ryavugaga ko kuva kuwa Mbere tariki 19 kugeza tariki 22 Werurwe u Rwanda ruzakira inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Gusa bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko byabatunguye bitewe n’uko batatekerezaga ko imihanda yakuzuramo imodoka bene ako kageni, bikageza no ku kubura kwa moto.

Umwe watunguwe no kuba igiciro cya moto yari asanzwe agenderaho kikubye kabiri, yavuze ko yahisemo muri iyi minsi kuzajya agenda n’amaguru.
Agira ati “Kuva mu rugo njya ku kazi nari nsanzwe nishyura 600Frw ariko iki gitondo natunguwe no kubona abamotari banca 1500Frw kandi nabwo bari bayanze, moto yose yazaga yanyihoreraga.”

Mugenzi we nawe bakorana yavuze ko ubusanzwe yabyukaga agasanga moto hafi y’urugo rwe agahita ayuririra, ariko ngo muri iki gitondo yakoze urugendo rungana na kilometero ebyiri zose atarabona moto, kuko n’izo yahuraga nazo yasangaga zifite abagenzi.
Iyi nama u Rwanda rwakiriye ni imwe mu nama ikomeye ku mugabane wa Afurika, kuko abaperezida 26 n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga benshi bemeje ko bazayitabira.
Iyi nama izaba yibanda by’umwihariko ku koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika.




Iyi ni vedeo igaragaza uko mu muhanda byari byifashe muri iki gitondo
Jam Like Never Before as Kigali Hosts the AU Summit #AfCFTA2018 pic.twitter.com/lWqrP9ibIQ
— Kigali Today (@kigalitoday) March 19, 2018
Ohereza igitekerezo
|