Diyosezi ya Ruhengeri: Wa mupadiri uherutse gusezera agiye kurongora

Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, uherutse kwandikira Umushumba w’iyo Diyosezi Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa isezera mu butumwa bwe bw’umurimo w’Ubupadiri, agiye kurongora.

Padiri Niwemushumba n'uwo yihebeye
Padiri Niwemushumba n’uwo yihebeye

Iyo baruwa y’uwo mupadiri yo ku tariki 06 Ukuboza 2022, yari ikubiyemo amwe mu magambo anenga Kiliziya Gatolika, ayishinja ubwibone n’uburyarya yabonye nyuma y’aho asubije ubwenge ku gihe nk’uko abivuga, ngo ubwo yari ageze i Burayi.

Uwo Mupadiri, yari amaze imyaka itanu muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga.

Nyuma y’amezi abiri asezeye mu bupadiri, Niwemushumba Phocas yamaze gushyira ku mugaragaro ubutumire bw’ubukwe buzaba ku itariki 04 Werurwe 2023, aho agiye gushakana na Uwitije Olive.

Olive Uwitije watwaye padiri umutima kugeza ubwo asezeye ubusaseredoti
Olive Uwitije watwaye padiri umutima kugeza ubwo asezeye ubusaseredoti

Kigali Today yashatse kuvugana na Padiri Niwemushumba yifashishije nimero ziri ku butumire bwe, yitabwa n’umwe mubamufasha mu gutegura ubukwe, aho yavuze ko Padiri Niwemushumba atari kuboneka ko afite akazi kamuhugije, gusa ngo yiteguye kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’ubukwe.

Uwo Mupadiri wa Kiliziya Gatolika, mu butumire bwe yagaragaje ko mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera mu itorero rya ADEPR Masizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Muzagire urugo ruhire

Venant yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

Tumwifurije ubukwe bwiza naho afite azakomze gukorera Imana kuko umuhamagaro si uw’idini!

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Ibya rye ubwo bararinyariye ahura n’akaga,ahitamo kubivamo da. Buriya urebye wasanga baranamutukishije nyina

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Birashoboka ko nta Vocation yari afite ariko ntakwiye gusebya Kiliziya pe,ikindi simbona se uwo yihebeye nta bwiza arusha abandi🤔

Ikindi ingaruka azazibona abava mubihaye Imana bakagira amahoro nibakeye,ajye azirikana umugati na Divayi yaturiye kuri Altar Ntagatifu Yezu nimuzima

Kibwa yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Birashoboka ko nta Vocation yari afite ariko ntakwiye gusebya Kiliziya pe,ikindi simbona se uwo yihebeye nta bwiza arusha abandi🤔

Ikindi ingaruka azazibona abava mubihaye Imana bakagira amahoro nibakeye,ajye azirikana umugati na Divayi yaturiye kuri Altar Ntagatifu Yezu nimuzima

Kibwa yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka