Diyosezi ya Ruhengeri: Wa mupadiri uherutse gusezera agiye kurongora
Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, uherutse kwandikira Umushumba w’iyo Diyosezi Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa isezera mu butumwa bwe bw’umurimo w’Ubupadiri, agiye kurongora.
Iyo baruwa y’uwo mupadiri yo ku tariki 06 Ukuboza 2022, yari ikubiyemo amwe mu magambo anenga Kiliziya Gatolika, ayishinja ubwibone n’uburyarya yabonye nyuma y’aho asubije ubwenge ku gihe nk’uko abivuga, ngo ubwo yari ageze i Burayi.
Uwo Mupadiri, yari amaze imyaka itanu muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga.
Nyuma y’amezi abiri asezeye mu bupadiri, Niwemushumba Phocas yamaze gushyira ku mugaragaro ubutumire bw’ubukwe buzaba ku itariki 04 Werurwe 2023, aho agiye gushakana na Uwitije Olive.
Kigali Today yashatse kuvugana na Padiri Niwemushumba yifashishije nimero ziri ku butumire bwe, yitabwa n’umwe mubamufasha mu gutegura ubukwe, aho yavuze ko Padiri Niwemushumba atari kuboneka ko afite akazi kamuhugije, gusa ngo yiteguye kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’ubukwe.
Uwo Mupadiri wa Kiliziya Gatolika, mu butumire bwe yagaragaje ko mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera mu itorero rya ADEPR Masizi.
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuzima ni nk’ imodoka, uyerekeza Aho ushaka wasanga wayobye Aho ugiye urakata ukerekeza aho ushaka kujya.
Padiri rero ubuzima bwawe buri mubiganza byawe bareke rwose uryoherwe nicyemezo wafashe. Imyiteguro myiza
Padiri ni icyemezo cyiza yafashe ,buriya ababizi ni ababikora bagakomeza kwihisha muri kiliziya.
Padiri ni icyemezo cyiza yafashe ,buriya ababizi ni ababikora bagakomeza kwihisha muri kiliziya.
Padiri ni icyemezo yafashe,ntiyahubutse yabitekereje neza.Ahubwo abatemeranya nawe nibamureke kuko siwe ibaye uwa mbere hari n’abazamukurikira.Ikibi ni ugukomeza ukambara ikanzu Kandi ukajye urimanganya.
Padiri Niba,yarasanze yaribeshye,ni mumureke, gutatira indahoro tuzi neza uko bigenda. Kwemera icyo uzahakana ntibisanzwe, bashukwa n’amatindi y’amafaranga.bakorera bageze hanze, doreko abenshi baba baraturutse mu muryango itishoboye. Babona ubushobozi, bakibagirwa aho bavuye.
Yooo x_padiri we uzagir urugo ruhire
Uwo n’umuyezuwiti sha ubwo agiye muri mission ya Papa muri ADPR .
Tukuri inyuma rwose kandi muzagire umungo rwiza
Tukwifurije urugo rwiza welcome muri ADEPR naho uzarushaho gukorera Imana.
Padiri kwihangana byanze azagire urugo ruhire gusa azasabe kiliziyaGatorika imbabazi.
Aranze arazutse pe
Irari ryaramwishye yibeshyera kiriziya kuko nib kwifata byaranze ubwo nta muhamagaro yarafite,yanze kuguma muburaya
Muzagire urugo ruhire