Cardinal Kambanda yashimiye umuryango wabyaye Abapadiri babiri

Si kenshi Abihayimana babiri baboneka mu rugo rumwe, ariko Umuryango wa Mutanoga Jean Berchmas na Sinayobye Anne Marie, bo muri Paruwasi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, bari mu byishimo byo kuba barabyaye abapadiri babiri mu bana icyenda babyaye.

Abo babyeyi bahimbaza isabukuru y’imyaka 50 bamaze bashakanye kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023 muri Paruwase ya Mukarange, bashimwe na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, mu gitambo cya Misa cyahimbajwe mu muhango wo kwizihiza iyo Yubile.

Abapadiri babiri bavuka muri uwo muryango ni Ndazigaruye Annicet umaze imyaka igera kuri 15 ahawe iryo sakaramentu, na murumuna we Iraguha Daniel umaze imyaka itandatu ahawe iryo sakaramentu, ndetse bakaba bafite na Mushiki wabo wigeze kuba uwihayimana mu babikira.

Mu kanyamuneza ku maso, Mutanoga Jean Berchmas na Sinayobye Anne Marie bahimbaza Yubile y’Imyaka 50 bamaze bashakanye, abana babo babambitse umudari n’ikamba nk’ikimenyetso cyo kubashimira mu buryo babareze neza, babiri mu bana icyenda baba Abapadiri.

Mu byishimo byinshi, Umukecuru Sinayobye Anne Marie ati “Aba basaseridoti ndabashimira, n’ubwo nababyaye ariko ubu niba Papa, barambyaye, biranshimisha cyane kubona abana nabyaye mbita Papa”.

Arongera ati “Naravutse mba umwana ndakura mba inkumi, ndashyingirwa ndabyara, Imana iramfasha mbyaramo indabo nziza (abapadiri) zihumurira bose, ni ibyishimo, kuba maze imyaka 50 nshatse, icyabimfashijemo nuko nahagaze mu mahame ya Kiliziya kuva nk’iri umwana kugeza iki gihe, iyo umuntu akurikiye Nyagasani ahorana itoto nk’iri mumbonana”.

Mutanoga Jean Berchmas ati “Mu buryo bwo gushimira Imana, kubera ko twabonaga rwose tuyigomba ibintu byinshi dukurikije ukuntu yagiye idukiza ikatunyuza mu ngorane zitandukanye, twaravuze tuti icyo twayitura ni ukuyiha intore zayo mu bana twibarutse”.

Uwo muryango urashimirwa ko, uretse abana icyenda wabyaye, ngo wagiye urera n’abandi bana batagiraga ubarera, ubu bakaba barakuze bavamo abagabo.

Mu butumwa bwa Antoine Cardinal Kambanda yagejeje kubitabiriye ibyo birori, yashimiye cyane abo babyeyi bibarutse Abapadiri babiri, avuga ko ari umuryango ufatwa nk’inkingi ikomeye muri Diyosezi ya Kibungo, aho ufatwa nk’urugero rufasha Kiliziya kwamamaza ubutumwa bw’Imana mu miryango.

Ati “Ingabire y’abiyeguriye Imana n’abasaseridoti tubihuza n’umuryango cyangwa urugo, kuko niho imbuto y’umuhamagaro ibibwa mu mitima y’abana biyegurira Imana, barimo Abasaseridoti, Ababikira n’Abafureri”.

Arongera ati “Uyu muryango wa Jean Berchmas na Anne Marie uruhare rwawo muri Kiliziya ruragaragara, kandi koko birigaragaza, Abasaseridoti babiri ni impano Imana itanga, ndashimira uyu muryango kuko ni urugero rudufasha kugaragaza uruhare rw’umuryango muri Kiliziya no mu butumwa bwayo”.

Nyuma yo gushyikiriza abo babyeyi bizihije Yubile y’imyaka 50 inyandiko ikubiyemo ubutumwa bwa Papa Francisco, bubashimira bunabakomeza, Antoine Cardinal Kambanda yanabahaye impano y’ishapule nk’intwaro izahora ibibutsa gukomera ku isengesho.

Abapadiri babiri bavukana
Abapadiri babiri bavukana

Padiri Ndazigaruye Annicet yashimiye uruhare rw’ababyeyi be mu muhamagaro wabo wo kwiha Imana, abashimira uburyo batoje abana babyaye uburere bwa Gikilisitu.

Padiri Annicet, yagarutse ku mateka y’ubutwari bwa Paruwasi avukamo ya Mukarange, aho yashimiye ubutwari bwaranze Abapadiri babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bapadiri ni Padiri Gatare Joseph na Padiri Munyaneza Jean Bosco, bishwe ubwo bangaga gutererana Abakirisitu babo bahigwaga.

Iyi nkuru ije ikurikira indi Kigali Today yagejeje ku basomyi bayo y’undi muryango uherutse kugira Abapadiri batatu. Kanda HANO uyisome.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira Kigali today kubera iyi nkuru. Jye n’umuryango mvukamo yaradushimishije cyane.

Hanyuma rero uyu muvandimwe utanze igitekerezo nagira ngo musubize ko Kiliziya Gatorika ari umuryango mwiza. Abayirimo barishimye , abatayirimo barababaye niyo mpamvu bashimishwa no kuyisebya. Gusa rero amarembo yayo ahora akinguye. Ni karibu nuyinjiramo uzishimira ibyiza byayo.

Ndazigaruye Anicet yanditse ku itariki ya: 2-06-2024  →  Musubize

Iki sikibazo co kwemera nagato.ni ikibazo co kutamenya
Kuyoba biteye ubwoba n’agahinda.gute une doctrine purement romaine et de facto antibiblque comme le celibat des prêtres ishobora guhoma umuryango ako kageni kandi niryo Juru ntirizaboneke.
Ubu bagiye gukora bimwe biharawe kandi vyatangiriye muriryo dini
Ubutinganyi niyo bubarizwa s’ibanga. Gusambanya ababikira n’ibindi nko kwikinisha.

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 14-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka