Imbamutima z’umubyeyi wabyaye Abapadiri batatu

Ntabwo bisanzwe kumva ko mu muryango umwe habonekamo abantu batatu bakora umwuga umwe, ariko muri Paruwasi Gatolika ya Nyange mu Karere ka Ngororero mu muryango umwe havutse Abapadiri batatu.

Abapadiri batatu n'umubyeyi wabo
Abapadiri batatu n’umubyeyi wabo

Ni mu muryango wa Marondo André na Mukarubibi Verediyana, babyaye abana umunani aho mu bahungu batanu, batatu muri bo biyeguriye Imana baba Abapadiri, mu gihe mu bakobwa batatu umwe muri bo yitabye Imana ndetse na se ubabyara.

Byari ibyishimo muri uwo muryango ubwo umwana wabo Revocat Habiyaremye uherutse guhererwa Isakaramentu ry’Ubupadiri muri Diyosezi Gatolika ya Byumba tariki 21 Kanama 2021, kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021 yari yaje ku ivuko muri Paruwasi ya Nyange ahasomera Misa y’Umuganura.

Ibyishimo bya Padiri Revocat Habiyaremye byagaragaraga ku maso, ubwo yarebaga umubyeyi we imbere ya Alitari yicaranye n’imbaga y’abakirisitu, na we ku meza matagatifu agaragiwe na bakuru be babiri mu mwambaro mwiza w’Abasaseridoti bakikijwe n’imbaga y’Abapadiri, bamufashije gutura igitambo cya Misa, mu ivanjiri yatanzemo inyigisho yimbitse asobanura “Ijambo”.

Nyuma y’igitambo cya Misa, imbere ya Alitari umwe mu bahungu be witwa Padiri Gilbert yegereje umukecuru wabo micro, dore ko abakirisitu bose bari bacecetse bategereje kumva ijambo ry’umubyeyi wibarutse Abapadiri batatu.

Umukecuru Mukarubibi Verediana mu nseko yuje akanyamuneza ati “Ndashimira cyane Nyagasani n’umubyeyi Bikiramariya, kuko ni we watangiye kudutoza isengesho cyane cyane yibanda ku ishapule”.

Yagarutse kuri se w’abo bana, aho yavuze ko yakuze ari umukirisitu kandi atoza abo mu muryango bose gusenga, amushimira cyane avuga ko yagize uruhare rukomeye mu kuba abana be batatu bageze kuri rwego rw’Ubusaseridoti.

Ati “Ndamushimira cyane, aba bana, ntibigeze bangora ubwo ise yari amaze kwitaba Imana akabansigira, yari yarabatoje gusenga, kandi yakundaga kutwigisha ibyerekeranye n’urukundo ati mujye mukunda abandi, ni yo mpamvu hari indirimbo yakundaga kuturirimbira ikubiyemo byinshi, mumfashe tuyiririmbe iratangira iti Twe abayoboke ba Yezu Kristu dukundane nk’uko yadukunze biturange(…)”.

Yagarutse ku mwana we muto uherutse guhabwa ubupadiri, ari we Padiri Revocat Habiyaremye, amushimira cyane uburyo yitwaye kuva akiri umwana kugeza abaye Padiri, agaruka ku tubazo dusekeje ngo yajyaga amubaza akiri umwana.

Ati “Reka nshimire Revocat, eh nako Padiri Revocat (aseka), nari ngiye kwibagirwa ngo mvuge Padiri Revocat Cyabitama, ni ukwihangana.

Ndibuka ukiri muto utazi ibyo ari byo, wajyaga umbaza uti ariko mama iyo uvuga ko Papa yari umuntu mwiza, umuntu wagiye atanansuhuje ra?”.

Arongera ati “Ntabwo yagusize uri imfubyi mwana wanjye, aba bantu bose ubona ni abo yagusigiye n’abandi benshi batashoboye kuboneka, Yezu yaravuze ngo dore nyoko, nawe rero dore abavandimwe dore ababyeyi, uzakomeze ubabanire nk’uko batubaniye, ugire ubutumwa bwiza, Bikiramariya akomeze akuragire aguheke azakugeze ku nzira y’ubutungane, ugire amahoro mwana wanjye”.

Padiri Revocat yashimiye abakecuru batatu bamwigishije mu mashuri abanza barimo na nyina

Nyuma y’uko umubyeyi we amwifurije kuzagera mu nzira y’ubutungane, Padiri Revocat Habiyaremye, na we yahawe ijambo, mu byishimo byinshi ashimira ababyeyi be n’umuryango we bamutoje inzira ya Gikirisitu, ashimira n’Abepisikopi bamureze barimo Alexis Habiyambere uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Anaclet Mwumvaneza Umushumba wa Diyosezi Gatolika wa Nyundo, Musenyeri Servilien Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya Byumba agiye gukoreramo ubutumwa, anashimira Abihayimana mu bihugu by’amahanga aho yigiye Seminari nkuru, anashimira abakirisitu bose ba Paruwasi ya Nyange.

Padiri Revocat Habiyaremye
Padiri Revocat Habiyaremye

Nyuma y’abo, yashimiye by’umwihariko ababyeyi batatu bamwigishije mu mwaka wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, aho yabageneye n’impano.

Ati “Nahisemo gushimira ku musozo abantu bose bandeze, ndashimira umukecuru Berenadeta wanyigishije mu mwaka wa mbere, yari umuntu mwiza wita ku bana akadukunda, twe twamumenye tutaratangira ishuri yanyura hafi y’iwacu tuti dore mwarimu.

Umwana yabaga yananiwe asinzira akamushyira mu cyumba inyuma akamuryamisha, akamusasira ibitenge bye, ndabyibuka ubwo Musenyeri Karibushi Wenceslas yaje kudusura bwa mbere baratubwiye ngo tujye kureba Musenyeri kubera ko twari bato twiga mu wa mbere tutabasha kumureba neza abakuru badukingirije, yagendaga aterura umwe umwe akamushyira ku rutugu ati Murebe Musenyeri ni uriya wambaye ingofero isongoye, yaranyubatse cyane mu bukirisitu bwanjye”.

Mu mwaka wa kabiri ngo yigishijwe n’umubyeyi we (nyina), avuga ko yamukundiye umuhate yagiraga abana bose akabigisha kandi bagafata amasomo yabaga atoroshye arimo Mara, ibihekane n’ibindi, ngo hari aho byabaga na ngombwa akabigisha akoresheje amashusho yashushanyije kugira ngo bafate, ageze mu wa gatatu yigishwa n’umubyeyi nanone witwa Berenadeta abigisha yitanga cyane.

Ati “Aba babyeyi rero ndabashimira cyane ku bw’ubumenyi baduhaye mu bwitange, ni yo mpamvu nabateguriye impano uko ari batatu, mu kubereka ko ibyiza bankoreye mbizirikana”.

Padiri Revocat Habiyaremye yasabye imbaga y’abakirisitu bari bitabiriye igitambo cya misa y’umuganura, inkunga y’isengesho kugira ngo azabashe gusohoza neza ubutumwa yashinzwe.

Abapadiri batatu bava inda imwe, umukuru yitwa Padiri Gilbert Ntirandekura, akurikirwa na Padiri Léandre, umuto akaba Padiri Revocat Habiyaremye wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki 21 Kanama 2021 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NONESE MATABARO? WAZANCAKIYE AHANDITSE IZINDI NTAMA ZIRAGIRIWEHANZE WAMARAKUHABONA UKANSOBANURIRA IZONTAMA IZARIZO NAHO HANZE AHARIHOHO UKABONA GUTER’ABANDI AMABUYE? SINDUMUSOMYI WABIBLE SINDI N’UMUKIRISITO ARIKO NDI UWAKIRISITO MURAKOZE.

NITWA VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Ni ukuri Nyagasani azakongerere imigisha kuko wabyaye abagabuzi b’amahoro kandi beza

D’Amour i Gicumbi yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Biratangaje cyane.Ntibisanzwe.Uyu mukecuru agomba kuba yishimye.Ariko kubera ko ntali umugatolika,nasabaga baliya ba padiri gufatanya bakansobanurira ishapule.Kubera ko ntaho bibiliya ivuga Ishapule.Muli Matayo 4,umurongo wa 10,Yezu yadusabye "gusenga SE wenyine".Nta na hamwe bible idusaba kwambaza Maliya.Nta na rimwe Abigishwa ba Yezu bambaje Maliya.Kurenga kubyo bible ivuga,ni icyaha gikomeye.

matabaro yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Imana niyo yabatoye
Muzabe intore kuko murintoranywa

Jean Felix yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka