Bishop Runiga yemeye ko yatsinzwe aniyemeza kwitwa impunzi
Bishop Jean Marie Runiga n’ingabo ze batsinzwe n’abasirikare ba M23 yiyomoyeho, yashyize atangaza ko yemeye ko yatsinzwe. ubwo yagezwaga mu nkambi ya Nkamira yatangaje ko agiye kugendera ku mategeko agenga impunzi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariiki 16/06/2013, nibwo Runiga n’ingabo ze zarengaga 600 zambutse umupaka w’u Rwanda zihunga, nyuma yo kwotswa igitutu n’ingabo ziyobowe na Makenga, zabirukanye mu gace ka Kibumba bari bakambitsemo.

Bakigera mu Rwanda, ingabo z’igihugu zabatse imbunda ubundi zibashyira mu nkambi ya Nkamira mu gihe bagitegereje igikurikiraho. We n’abasirikare bakuru bari bamuherekeje nka General Bodouin Ngaruye na Colonel Selaphin wari umuvugizi wabo, batangaje ko babuze amasasu.
Gusa Runiga wemeye gutsindwa akaba anemeza ko atazakomeza kurwana, yashinje Makenga ko yamuzijije ko yifatanyije na Leta ya Congo.
Andi makuru agera kuri Kigali Today avuga ko Boscon Ntaganda we atigeze agera mu Rwanda, ahubwo yaba yahunganye n’uwitwa Colonel Zimurinda.
Impunzi zaje mu Rwanda zarimo ibice bitatu aribyo icy’abasirikare, abanyapolitiki n’abaturage. hagati aho bamwe mu baturage bacyumva ko intambara yarangiye batangiye gusubira mu byabo.
syldio Sebuharara
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza burya iyo ubona utagishoboye uba intwari ukabivugira kumugaragaro.
Ikibazo ni ukumenya aho abo basisikare bose baza kwerekezwa mu rwanda. Nizereko hatajemo n’abashobora kutwangiriza.
Ariko rero Runiga wakoze amakosa,none ubaye impunzi kandi wicishije amagana y’abanyecongo ubwose iyo wemera hakiri kare ukareka kurwana ntimuba mumeze neza?????Erega harimo n’ibihano by’Imana ubundi nta bishop wagiye muri politique kuko la politique est l’art de mentir!!!!!!!!!
Njye mbabazwa n aba bana baba babazwa mubintu batazi,Gusa wenda ni ukubashakira ejo habo heza!
Ariko ubu ibi ntakibyihishe inyuma? Ko iyo usesenguye neza wumva bitumvikana!!
wakwibaza ibibazo byinshi? uBU SE KOKO Bapfa iki?kandi ari abavandimwe?
Reka tubihange amaso tuzaba tureba!