Bishimiye ikurwaho ry’agapfukamunwa

Ubwo Inama y’Abaminisitiri yamaraga gutangaza imyanzuro irimo uvuga ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, benshi byabashimishije ariko cyane cyane abakunda kurimbisha iminwa n’abacuruzi b’ibisigwaho (birimo za rouge-à-lèvre).

Agapfukamunwa hari abo katumaga batabasha kurimbisha mu isura no kumwenyura
Agapfukamunwa hari abo katumaga batabasha kurimbisha mu isura no kumwenyura

Umukobwa warimo yinjira muri Gare ya Nyanza(Kicukiro) yazindutse ku wa Gatandatu acyambaye agapfukamunwa munsi y’akananwa, umunwa we usizeho ’make-up’ y’umutuku(rouge-à-lèvre), twaramubwiye tuti ’erega nushaka ukureho agapfukamunwa n’ubundi ntabwo ugisabwa kukambara, ahita yiyamirira ati "Ehh eihh eeh!"

Ati "Ni koko se agapfukamunwa bagakuyeho?! N’ukuntu kambangamiraga! Gateza ubushyuye cyane mu maso, icyuya cyako kivanaho ibyo umuntu aba yisize".

Uwitwa Mutoni ucuruza ’make-up’ (rouge-à-lèvre, Labello,...) na we ibyishimo byari byose kuko agiye kubona abakiriya bari baranze kugura ibicuruzwa bye kuva mu kwezi kwa Mata 2020 ubwo agapfukamunwa katangiraga kwambarwa n’abaturage bose mu Gihugu, hari hashize imyaka ibiri).

Mutoni yagize ati "Mbere yaho naranguraga ikarito ya make-up y’amafaranga ibihumbi 12 ikamara icyumweru kimwe ikaba irashize, ariko ubu n’ukwezi kose kwashiraga bagura kamwe kamwe, ese ubundi bari kugura ibyo bisiga babisiga he ko habaga hapfutse?"

Undi mucuruzi w’amavuta yo kwisiga harimo na ’make-up’, Nzayisenga Gilbert, na we ashima ko abakiriya ba ’rouge-à-lèvre’ bagiye kongera kuboneka, kuko ubu abayiguraga batarenga 40% bitewe n’uko bambaraga agapfukamunwa.

Mu kwezi kwa Gicurasi k’Umwaka wa 2020 Kigali Today yari yakoze inkuru ku gihombo abacuruzi ba ’make-up’ bagize ubwo hirya no hino ku Isi abantu bari bakimara kujya muri "Guma mu rugo".

Icyo gihe Umuyobozi w’ikigo ‘Interplanète Cosmetique’ gicuruza amavuta yo kwisiga n’ibindi bigendana na yo, Musanganya Omar, yavugaga ko ibicuruzwa yakuye mu Bwongereza no mu Bufaransa byashoboraga kuvamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15, ngo atashoboye no kubonamo miliyoni eshatu.

Musanganya yagize ati “I Burayi habaye ibibazo, ntitukibasha kujyayo, hari n’aho twaranguraga batagifungura, hano na ho abo tubigurishaho ntabo, ibintu byinshi mu bubiko byamaze kwangirika kuko byarengeje igihe cyo gukoreshwa”.

Ibicuruzwa byo kwisiga ku mubiri birimo ibisigwa ku munwa bigiye kongera kubona abaguzi
Ibicuruzwa byo kwisiga ku mubiri birimo ibisigwa ku munwa bigiye kongera kubona abaguzi

Mu gihe hari abishimira kuba batazabazwa agapfukamunwa, hari n’abandi bari bamaze kumenyera kukambara bavuga ko bazabikomeza bitewe n’uko kabarinda imbeho no guhumeka umwuka wanduye.

Uwitwa Clarisse utuye ku Gisozi agira ati "Numva ntazakareka kuko mu gihe cy’impeshyi haba hari ivumbi (umukungugu), hari n’izi modoka zisohora ibyotsi, jyewe nsanga agapfukamunwa ari ngombwa".

Reba imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri HANO harimo uvuga ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka