Benshi baraye bategereje icyo Inama y’Abaminisitiri yanzura kuri gahunda ya #GumaMuRugo

Abanyarwanda benshi baraye bategereje itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 30 Mata 2020, ryari ryitezweho kubemerera gusohoka muri gahunda ya #GumaMuRugo cyangwa koroshya amabwiriza yari asanzwe agenderwaho.

Iyi ni ifoto yo ku mbuga nkoranyambaga (Social Media) igaragaza abantu barimo kumva Radio, ntabwo ari iy'ibivugwa mu nkuru
Iyi ni ifoto yo ku mbuga nkoranyambaga (Social Media) igaragaza abantu barimo kumva Radio, ntabwo ari iy’ibivugwa mu nkuru

Icyizere cyo gusohoka muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ cyakomeje kwiyongera uko amasaha agenda ashira ku buryo nyuma ya saa yine z’ijoro, ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Twitter, n’izindi,... abazikoresha bagendaga babara amasaha n’iminoto isigaye, bamwe bakabigereranya n’uko bigenda mu ijoro rya Noheli bategereje “Akana Yezu” cyangwa ku Bunani bategereje uko barasa umwaka.

Ubutumwa bwavugaga ko Inama y’Abaminisitiri yateranye, bukanyuzwa ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 30 Mata 2020 bwagiraga buti:

“Uyu munsi Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus n’ingamba zafatwa mu guhangana na cyo mu minsi iri imbere, iyo nama yabereye muri Village Urugwiro mu cyumba kiberamo inama y’Abaminisitiri, aho abitabiriye inama bose bari bicaye mu buryo buhana umwanya uteganyijwe hirindwa kwanduzanya iki cyorezo”.

Abanyarwanda bahise bagira icyizere cy’uko imyanzuro y’iyo nama iza kubatangarizwa nk’uko bisanzwe, ariko itariki ya 30 Mata yashyiriye iya mbere Gicurasi 2020 ntacyo barabona haba ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko byajyaga bigenda ku byemezo byafatirwaga mu nama nk’iriya ku cyorezo cya Coronavirus.

Amakuru yaje mbere y’amakuru arebana n’icyorezo cya COVID-19, yabaye nk’atunguye abari bategereje imyanzuro y’iyo nama idasanzwe y’Abaminisitiri, ni ayavugaga ishyirwaho ry’umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh wasimbuye Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Itangazo rikubiyemo ayo makuru bamwe barisamiye hejuru bagira ngo rijyanye n’ibyo bari biteze, ariko basanga bidahura, gusa na byo bikaba byabaye amakuru mashya bari bakeneye, dore ko kuva Ambasaderi Nduhungirehe yakurwa kuri uwo mwanya, abantu bibazaga uzamusimbura.

Uko abantu bakomezaga gutegereza amakuru ku byemezo bishya bijyanye na COVID-19 byagaragariraga mu butumwa bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe batangiye gutekereza ko ubwo ingamba bakurikizaga zirangiranye n’itariki ya 30 Mata 2020, ndetse abandi bo bagatebya bagira bati "Icyampa yesu akazaza twiteguye nk’uko twiteguye iri tangazo."

Icyakora ahagana saa saba z’ijoro itangazo benshi bari bategereje ryaje gusesekara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, risanga bamwe bakiri maso, ariko abandi bari baryamye batekereza ko ritari rikibonetse.

Ni itangazo ryaje rigaragaza bimwe mu bikorwa byemerewe gusubukurwamu minsi iri imbere, n’ibindi bizakomeza gutegereza.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko hari imirimo ishobora gukomorerwa nyuma y’itariki ya 30 Mata 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2020 mu buryo bw’ikoranabuhanga Perezida Kagame yabajijwe niba u Rwanda rushobora kugira imwe mu mirimo rwazakomorera igakomeza nk’uko bimeze mu bindi bihugu byagaragayemo icyorezo cya Coronavirus maze avuga ko bishoboka bitewe n’uko amakuru y’icyo cyorezo azaba ateye kuri iyo tariki.

Yagize ati, “Muri iki cyumweru Guverinoma izongera iterane isuzume ubushakashatsi bwakozwe burimo na Minisiteri y’Ubuzima, hagaragazwe uko icyorezo cyifashe haba mu mijyi nk’umurwa mukuru Kigali ndetse no mu cyaro”.

“Icyo gihe hazarebwa niba hari ibyafungurwa n’ibyakomeza gufungwa, n’uko ibyafungurwa byafungurwa hatabayeho ko byasubiza inyuma uburyo twari twafashe bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus”.

Umukuru w’Igihugu yari yavuze ko ingamba zo kwirinda Coronavirus zagiye zifatirwa mu nama ya Guverinoma kandi ko ku wa kane tariki ya 30 Mata hagombaga kuba indi yiga kuri izo ngamba ari na yo Abanyarwanda baraye bicaye bategereje ibyayivuyemo.

Dore ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30/04/2020

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki 30 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyo nama yari igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda, nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’iyo Nama y’Abaminisitiri ribivuga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba nshya zikurikizwa guhera kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, kandi zikamara ibyumweru bibiri:

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19:

Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Serivisi zemerewe kongera gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.

Ingendo zirabujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira kubera impamvu zikomeye.

Serivisi zemerewe kongera gukora:

Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.

Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora, ariko hagakora abakozi b’ingenzi.

Hoteli n’Amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa moya z’ijoro.

Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.

Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.

Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

Serivisi zizakomeza gufunga:

Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020

Insengero zizakomeza gufunga.

Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

Utubari tuzakomeza gufunga.

Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zizakomeza guhagarara.

Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation0 k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

Ingamba zisanzweho zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka