Inama y’Abaminisitiri yemereye imirimo imwe n’imwe gusubukurwa

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki 30 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyo nama yari igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda, nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’iyo Nama y’Abaminisitiri ribivuga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba nshya zikurikizwa guhera kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, kandi zikamara ibyumweru bibiri:

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19:

Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Serivisi zemerewe kongera gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.

Ingendo zirabujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira kubera impamvu zikomeye.

Serivisi zemerewe kongera gukora:

Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.

Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora, ariko hagakora abakozi b’ingenzi.

Hoteli n’Amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa moya z’ijoro.

Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.

Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.

Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

Serivisi zizakomeza gufunga:

Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020

Insengero zizakomeza gufunga.

Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

Utubari tuzakomeza gufunga.

Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zizakomeza guhagarara.

Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation0 k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

Ingamba zisanzweho zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza ko abayobozi b’igihugu Cyacu bicara bakiga kubanyarwanda,impande zose baba bazitekerejeho ariko mutubarize niba imfungwa zikiri hamwe muri gereza ,ese nta ngaruka!?

Ikindi ko bakomeje gufungu insengero kandi zikoreshwa rimwe mucymweru ese aho ntibaba babangamiye abakristo ?

Hashyizweho gusenga mu matsinda bakubahiriza ibisabwa byakunda. Kuko niba isoko rirema abantu banyuranamo ,bitandukanye nuko abantu bari mu rusengero bicaye buri wese ari mu mwanya we muri yamabwiriza yo gusiga intera.

Nibafungura insengero hato zitaba ibihuru urwanda rugasubira inyuma kandi erega abakristo basengera igihugu!.

Murakoze

James yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Kwemerera Umugabo n’umugore bifitiye Moto gutwarana byateza izihe ngaruka mu gihe batwaranye kuri moto batarenze ku mabwiriza ajyanye n’ingenzo muri ibi bihe bya COVID 19.Mu gihe batarenze Akarere batuyemo.

Elias yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Nibyiza ibyavuye munama ariko mutubarize niba ngusura imfungwa byemewe

Aliane yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Thank you so much for your good news that is being broadcasted Day today.

Elie niyomukiza yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka