Bazeye wari umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi n’ingabo za Congo
Uwari umuvugizi w’umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018.

Laforge bazeye Fils amazina ye y’ukuri Ignace Nkaka, usanzwe avugira umutwe wa FDLR FOCA yatawe muri yombi n’ingabo za Congo FARDC.
Ni amakuru yamenyekanye kuwa 16 Ukuboza atangajwe n’ingabo za Congo nyuma y’imirwano zagiranye n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Rugari muri Kibumba, umujyi uri ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma werekeza Rutshuru.
Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko Ignace Nkaka yatawe muri yombi ahitwa Bunagana kuwa 15 Ukuboza hamwe na Lt Col Theophile uzwi nka Abega ukuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR FOCA bava mu gihugu cya Uganda.
Ntiharamenyekana icyo bari bavuye gukora Uganda, gusa ifatwa ya Laforge bazeye ryamenyekanye nyuma y’imirwano yabaye kuwa 15 Ukuboza ahitwa Ruhagari hagati ya FDLR n’ingabo za Congo FARDC.
Ni igikorwa kibaye nyuma y’icyumweru itsinda ry’abarwanyi ba FDLR riyoborwa na Col. Ruhinda Zolo Midende, izina ry’ukuri ni Ruvugayimikore, riteye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu kuwa 10 Ukuboza hapfa abasirikare batatu b’ingabo z’u Rwanda naho ku ruhande rwa FDLR hapfa abarwanyi icyenda.
Ni igitero Laforge bazeye yigambye ku maradiyo mpuzamahanga avuga ko ingabo z’u Rwanda arizo zari zabateye.
Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’ububanyi n’amahanga abinyujije ku rubuga twa twitter yatangaje ko yifuza ko uyu Ignace Nkaka uzwi nka Laforge bazeye Fils azanwa mu Rwanda.
This man is called Le Forge Fils Bazeye. It's not a French aristocrat but the spokesperson of the #FDLR, a génocidaire and subversive movement operating in Eastern #DRC.
He was arrested today by the Congolese 🇨🇩 army #FARDC. I hope that he will be repatriated to #Rwanda. pic.twitter.com/8ev7pIkSn2
— Amb. Olivier Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 16, 2018
Mu Rwanda hari abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR 550, ubu bari mu kigo cya Mutobo boherejwe n’igihugu cya Congo kuva tariki ya 16 Ugushyingo bakuwe mu nkambi ya Kanyabayonga, walungu na Kisangani, hamwe n’abandi bari bafungiye mu magereza ya Congo uretse abasirikare bakuru batazanywe bafungiye Kinshasa.
Laforge bazeye Fils wafashwe, avuka mu karere ka Nyabihu mu cyahoze ari komini Karago muri Segiteri Nanga, mu 1994 akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Nyakinama, aho yavuye ahungira Kibumba mu cyahoze ari Zaire, yatahutse mu Rwanda ariko 1998 yiyunga n’umutwe wa ALIR ajya mu ishami ry’abakora politiki.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ruri gukorana bya hafi na Leta ya Congo kugira ngo abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’u Rwanda batabwe muri yombi.
Perezida Kagame kandi yavuze ko igihe cyo kujya kwihigira abahungabanya umutekano w’u Rwanda cyarangiye, ariko u Rwanda rukazahora rwiteguye uzarusagarira arwinjiramo.
Ibitero bitatu biherutse mu Karere ka Nyamagabe, harimo n’icyo kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza, byahitanye abantu binangiza ibintu bitandukanye, kuko abari babyihishe inyuma batwitse ibikoresho birimo imodoka ndetse banica abantu bakomeretsa n’abandi.
Guverinoma y’u Rwanda yasenzeranyije ko izakora ibishoboka byose ababigizemo uruhare bagatabwa muri yombi kandi bakabiryozwa.
Ohereza igitekerezo
|
UWOMUGABO NABWIRWEBYINSHI KO IBYO AKORA ATARIBYIZA AGOMBAGUHARANIRAGUTEZA IMBERE IHUGU AHOKUKIGAMBANIRA
Imana itabare urwanda n’abanyarwanda ibarinde intambara kuko irasenya ntiyubaka.
Imana itabare urwanda n’abanyarwanda ibarinde intambara kuko irasenya ntiyubaka.