Nyamagabe: Abagizi ba nabi batwitse imodoka eshatu bahitana babiri hakomereka umunani

Ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, mu murenge wa Cyitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo, ahagana saa 18h15, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, babiri bahasiga ubuzima naho umunani barakomereka.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, i Nyaruguru naho abagizi ba nabi batwitse imdooka ya gitifu
Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, i Nyaruguru naho abagizi ba nabi batwitse imdooka ya gitifu

itangazo riri ku rubuga rw’ingabo z’igihugu rivugako abakomeretse bagiye kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.

Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, ngo ingabo z’igihugu zahise zikurikirana abo bagizi ba nabi bahungiye muri Nyungwe.
Yagize ati “Tumaze igihe dukurikiranira bya hafi kariya gace, k’uburyo dutekereza ko ababikoze bazwi. Ingabo zacu zabakurikiye kandi ababikoze barafatirwa ibihano”.

Ingabo z’u Rwanda ziboneyeho kumenyesha abanyarwanda ko umuhanda wongeye kuba nyabagendwa kandi umutekano ukaba ari wose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

No comment

Peter yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Buri gihe nibaza niba abicanyi bagira ubwenge.Kwica Ikiremwa k’Imana kandi udashobora kukizura?This is stupid.Uramwica nawe ejo ugapfa.Ni bangahe se barenza imyaka 75?Gusa jyewe nk’umukristu,ndibutsa aba bicanyi bihishe muli Nyungwe ko Imana ibona aho bihishe.Nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6 imirongo ya 9 na 10,abanyabyaha ntibazaba mu bwami bw’imana.Ariko abapfuye bumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahembe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.Abantu bose bicana,barwana,biba,basambana,etc...bajye bamenya ko babaza umuremyi wacu.Iyi si Imana yayiduhaye ngo tubane amahoro,dukundana,tudacurana,tutarwana.Ariko usanga ntacyo bibwiye abantu.

mazina yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka