Batanu mu ngabo za Kongo zateye mu Rwanda bahasize ubuzima

Nyuma y’ibitero bibiri byikurikirana ingabo za Kongo zagabye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu taliki 11/6/2014 abasirikare batanu ba Kongo bahasize ubuzima naho abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda barakomereka.

Mu gihe Leta ya Kongo yavugaga ko ingabo z’u Rwanda arizo zateye Kongo, abasirikare barashwe barasiwe mu Rwanda ndetse itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), zaje kureba ahabereye iyo mirwano mbere ya saa sita ntizashoboye kuhagera kuko ubwo bahageraga bakiriwe n’amasasu menshi y’ingabo za Kongo bagasaba guhungishwa zidakoze icyazizanye.

Umunyamakuru wa Kigali Today wakurikiranye uru rugamba kuva rutangira yabonye imirambo 5 y’abasirikare ba Kongo baguye ku butaka bw’u Rwanda kure y’umupaka wabo, umwe mubashoboye kumenyekana amazina ni Hategekimana Boysiro waguye kuri metero zirenga 500 ku butaka bw’u Rwanda naho abandi baguye kuri metero 100 zirenga.

Amakuru Kigali Today yashoboye kumenya ni uko Hategekimana ubusanzwe yari umurwanyi wa FDLR washyizwe mu ngabo za Kongo, akaba yarasanzwe akora ibikorwa byo kwambura abaturage baturiye umupaka wa Kongo inka n’amafaranga.

Urugamba rwabaye kuri uyu wa gatatu rwari rumaze iminsi ruca amarenga, kuko abasirikare ba Kongo bari barimuye ibirindiro byabo biri Kirimanyoka iri kuri kilometer uvuye ku mupaka, babishyira ku mupaka w’u Rwanda, ndetse batangira kujya bambura Abanyarwanda.

Mu cyumweru gishize abasirikare ba Kongo bari batwaye inka 42 z’abaturage biba ngombwa ko habaho ibiganiro hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’abazitwaye maze ingabo za Kongo zirekura 40 izindi 2 barazirya.

Ibi bikorwa kandi byongeye kuba taliki 10/6/2014 aho ingabo za Kongo zirimo na Hategekimana bashimuse inka 6 z’umuyobozi w’umudugudu wa Cyamabuye witwa Samuel Mazinde ahabereye imirwano, bazisubiza bahawe amafaranga ibihumbi 170.

Hategekimana washyikirijwe amafaranga n’umuyobozi w’umudugudu wa Cyamabuye Mazinde Samuel ngo yari kumwe n’abandi basirikare ba Kongo bagera 10 kandi bavuga Ikinyarwanda, ndetse abwira Mazinde ko ari Umunyarwanda uvuka Karongi ndetse ko nubwo bamushubije inka bitarangiye aho kuko ashaka kuzanywera Primus ikonje i Kigali.

Hategekimana usanzwe uvuka mu Rwanda mu karere ka Karongi hafi y’urutare rwa Ndaba niwe musirikare wa Kongo waguye mu Rwanda bwa mbere rwabaye mu rukerera rwa tariki 11/06/2014, naho abandi basirikare bane baza kuraswa mu rugamba rwa nyuma ya saa sita ubwo ingabo za Kongo zajyaga ku gasozi ka Kanyesheja ya kabiri kari mu Rwanda bagatema ibiti bagashinga idarapo ry’igihugu cyabo bashingaho imbunda batangira kurasa ingabo z’u Rwanda zari zabahunze.

Imwe mu myenda y'abasirikare ba Kongo baguye mu mirwano
Imwe mu myenda y’abasirikare ba Kongo baguye mu mirwano

Ingabo z’u Rwanda ngo zavuye ku gasozi zisanzweho kugira ngo zirinde ubushotoranyi bw’ingabo za Kongo ariko zakomeje kubasatira zibarasa biba ngombwa ngo ingabo z’u Rwanda zibasubiza ku rugamba rwa kabiri ariho abasirikare ba Kongo bapfuye ari benshi ndetse abandi basubira inyuma.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, ashima ingabo z’u Rwanda zashoboye kwereka abasirikare ba Kongo ko bagomba kubaha amategeko agenga imipaka, naho ku baturage b’akarere ayobora ngo bagomba gushyira hamwe mu kwicungira umutekano birinda uwuhungabanya ahubwo bagafatanya n’ingabo z’u Rwanda zaberetse ko zitabatererana.

Umudugudu wa Cyamabuye wabereyemo imirwano abaturage bawutiyemo bavuga ko basanzwe barazengerejwe n’ingabo za Kongo zazaga kubasahura imyaka, amatungo n’ibindi zibasanganye iyo zabasangaga mu kibaya ku ruhande rw’u Rwanda.

Muri uru rugamba uretse abasirikare 5 ba Kongo bahaguye, abasirikare 2 b’u Rwanda bagakomereka, abaturage 2 bo mu murenge wa Busasamana bakomerekejwe n’ibisasu byarashwe n’ingabo za Kongo ku butaka bw’u Rwanda.

Si ubwa mbere ingabo za Kongo zirasirwa ku butaka bw’u Rwanda kuko muri 2012 nabwo undi musirikare wa Kongo yarasiwe Busasamana yinjiye ku butaka bw’u Rwanda agatangira kurasa.

Kuva umwaka ushize wa 2013 abasirikare ba Kongo bagera kuri 16 bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda bagashyikirizwa EJVM ikabashyikiriza Leta ya Kongo, hakaba hasanzwe n’ibikorwa by’ubwambuzi n’ubujura abasirikare ba Kongo bakorera u Rwanda birimo gukura ibirayi babisanze mu mirima.

Ahabereye iyi mirwano ni hafi y’ahari ibirindiro by’umutwe wihariye wa MONUSCO waje kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Kongo, izi ngabo ziri ahitwa Ruhunda muri Kibumba zikaba zigizwe n’Abanyatanzaniya.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 15 )

Pole sana , ubwo amaherezo ni ayahe kweli? hababajwe inzirakarengane z’urwanda na kongo zigwa kurugamba zitazi impamvu y’izo ntambara!

manzi gervais yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

nibakomeze badushotore tuzabereka icyo badushakaho

Mukama emmaneul yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Kill them morons!

tim yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka