Batanu mu ngabo za Kongo zateye mu Rwanda bahasize ubuzima
Nyuma y’ibitero bibiri byikurikirana ingabo za Kongo zagabye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu taliki 11/6/2014 abasirikare batanu ba Kongo bahasize ubuzima naho abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda barakomereka.
Mu gihe Leta ya Kongo yavugaga ko ingabo z’u Rwanda arizo zateye Kongo, abasirikare barashwe barasiwe mu Rwanda ndetse itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), zaje kureba ahabereye iyo mirwano mbere ya saa sita ntizashoboye kuhagera kuko ubwo bahageraga bakiriwe n’amasasu menshi y’ingabo za Kongo bagasaba guhungishwa zidakoze icyazizanye.
Umunyamakuru wa Kigali Today wakurikiranye uru rugamba kuva rutangira yabonye imirambo 5 y’abasirikare ba Kongo baguye ku butaka bw’u Rwanda kure y’umupaka wabo, umwe mubashoboye kumenyekana amazina ni Hategekimana Boysiro waguye kuri metero zirenga 500 ku butaka bw’u Rwanda naho abandi baguye kuri metero 100 zirenga.
Amakuru Kigali Today yashoboye kumenya ni uko Hategekimana ubusanzwe yari umurwanyi wa FDLR washyizwe mu ngabo za Kongo, akaba yarasanzwe akora ibikorwa byo kwambura abaturage baturiye umupaka wa Kongo inka n’amafaranga.
Urugamba rwabaye kuri uyu wa gatatu rwari rumaze iminsi ruca amarenga, kuko abasirikare ba Kongo bari barimuye ibirindiro byabo biri Kirimanyoka iri kuri kilometer uvuye ku mupaka, babishyira ku mupaka w’u Rwanda, ndetse batangira kujya bambura Abanyarwanda.
Mu cyumweru gishize abasirikare ba Kongo bari batwaye inka 42 z’abaturage biba ngombwa ko habaho ibiganiro hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’abazitwaye maze ingabo za Kongo zirekura 40 izindi 2 barazirya.
Ibi bikorwa kandi byongeye kuba taliki 10/6/2014 aho ingabo za Kongo zirimo na Hategekimana bashimuse inka 6 z’umuyobozi w’umudugudu wa Cyamabuye witwa Samuel Mazinde ahabereye imirwano, bazisubiza bahawe amafaranga ibihumbi 170.
Hategekimana washyikirijwe amafaranga n’umuyobozi w’umudugudu wa Cyamabuye Mazinde Samuel ngo yari kumwe n’abandi basirikare ba Kongo bagera 10 kandi bavuga Ikinyarwanda, ndetse abwira Mazinde ko ari Umunyarwanda uvuka Karongi ndetse ko nubwo bamushubije inka bitarangiye aho kuko ashaka kuzanywera Primus ikonje i Kigali.
Hategekimana usanzwe uvuka mu Rwanda mu karere ka Karongi hafi y’urutare rwa Ndaba niwe musirikare wa Kongo waguye mu Rwanda bwa mbere rwabaye mu rukerera rwa tariki 11/06/2014, naho abandi basirikare bane baza kuraswa mu rugamba rwa nyuma ya saa sita ubwo ingabo za Kongo zajyaga ku gasozi ka Kanyesheja ya kabiri kari mu Rwanda bagatema ibiti bagashinga idarapo ry’igihugu cyabo bashingaho imbunda batangira kurasa ingabo z’u Rwanda zari zabahunze.

Ingabo z’u Rwanda ngo zavuye ku gasozi zisanzweho kugira ngo zirinde ubushotoranyi bw’ingabo za Kongo ariko zakomeje kubasatira zibarasa biba ngombwa ngo ingabo z’u Rwanda zibasubiza ku rugamba rwa kabiri ariho abasirikare ba Kongo bapfuye ari benshi ndetse abandi basubira inyuma.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, ashima ingabo z’u Rwanda zashoboye kwereka abasirikare ba Kongo ko bagomba kubaha amategeko agenga imipaka, naho ku baturage b’akarere ayobora ngo bagomba gushyira hamwe mu kwicungira umutekano birinda uwuhungabanya ahubwo bagafatanya n’ingabo z’u Rwanda zaberetse ko zitabatererana.
Umudugudu wa Cyamabuye wabereyemo imirwano abaturage bawutiyemo bavuga ko basanzwe barazengerejwe n’ingabo za Kongo zazaga kubasahura imyaka, amatungo n’ibindi zibasanganye iyo zabasangaga mu kibaya ku ruhande rw’u Rwanda.
Muri uru rugamba uretse abasirikare 5 ba Kongo bahaguye, abasirikare 2 b’u Rwanda bagakomereka, abaturage 2 bo mu murenge wa Busasamana bakomerekejwe n’ibisasu byarashwe n’ingabo za Kongo ku butaka bw’u Rwanda.
Si ubwa mbere ingabo za Kongo zirasirwa ku butaka bw’u Rwanda kuko muri 2012 nabwo undi musirikare wa Kongo yarasiwe Busasamana yinjiye ku butaka bw’u Rwanda agatangira kurasa.
Kuva umwaka ushize wa 2013 abasirikare ba Kongo bagera kuri 16 bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda bagashyikirizwa EJVM ikabashyikiriza Leta ya Kongo, hakaba hasanzwe n’ibikorwa by’ubwambuzi n’ubujura abasirikare ba Kongo bakorera u Rwanda birimo gukura ibirayi babisanze mu mirima.
Ahabereye iyi mirwano ni hafi y’ahari ibirindiro by’umutwe wihariye wa MONUSCO waje kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Kongo, izi ngabo ziri ahitwa Ruhunda muri Kibumba zikaba zigizwe n’Abanyatanzaniya.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
rwandans, they are lieing you. they can tell you that 5 congolese soldiers were killed but can’t tell you how many rwandan soldiers were. things have changed. don’t think that we still in former times. ask M23 about Congolese soldiers and about how many of RDF officers have been killed in DRC by congolese army.
Matthew kutoko Dodoma Tanzania.
babarase nahokumvakontibazabumva.bumvishwa imigerinkamoto rwanda army bravo.
TWAMAGANYE CONGO KUBUSHOTARANYI BWAYO.
Cong Kuki Idashaka Amahoro Kweli, Ko Urwanda Twitonda Baturetse.
babakubite nibo biyahuye ikiza bamenya gushora urugamba bazabasha kurwana, ingabo zacu zihora zitegiye kandi ntibabajenjekere ahubwo babkubite niba batareekeye gushotorana
gusa imana izi byose kandi irengera abayo bazira ubusa
urwanda turishoboye
turashimira ingabo zu rwanda ukuntuzita kumutekano wa baturage ndetse n’umutekano w’igihugu nkaba nyarwanda tukavugango ingabo zu rwanda zikomerezaho.
Bacongomani mwe mukinyarwanda baravugango "KAZIRIZIRI KA NTIBAZIRIKANA RUBANDA MUSHISHWA NABI" akakanya muribagiwe.
Aba congoman bagize ubwenge kweli ubu barahohotera abanyarwanda gisenyi Rubavu bakoresha umuhanda wacu Bava Uvira baya bukavu Igihe cyari cyigeze ngo bige bamenye n’ Abanyarwanda abo turibo aritwe tunyura iwabo tuba twarashize Hakwiye kugira igikorwa tkx.
abakongoman bibagirwa vuba!ubwo babonye intare zisinziriye bagirango batoye intama.bazabyicuza.
congo mimenye ko mu rwanda nta mikino. ngabo zacu mukomereze aho