Bagejejweho amagi Leta yabaguriye

Nyuma y’uko aborozi b’inkoko bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze isoko ry’umusaruro w’amagi agera kuri Miliyoni bari bafite mu buhunikiro mu ngo zabo, Leta igafata icyemezo cyo kuyagurira abana bari munsi y’imyaka itanu, ayo magi yatangiye kugezwa ku baturage.

Icyo gikorwa cyo kugeza amagi ku baturage, kibaye nyuma y’iminsi mike Kigali Today itangaje inkuru ku itariki ya 18 Mata 2020, ifite umutwe ugira uti Gakenke: Amagi asaga ibihumbi 300 yabuze isoko, aho aborozi bari bagaragaje impungenge z’ibihombo bagiye guterwa n’ayo magi.

Nyuma y’iminsi mike Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yasuye abo baturage mu turere tunyuranye dukorerwamo ubwo bworozi, aho bamugaragarije amagi agera kuri miliyoni yabuze abaguzi, ari nabwo hakozwe ubuvugizi, Leta ifata ingamba zo kugurira abaturage ayo magi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mata 2020, nibwo igikorwa cyo kugeza amagi ku baturage cyatangiriye mu murenge wa Gakenke ari na wo ufite amagi menshi mu borozi b’inkoko basaga 50.

Muri icyo gikorwa cyo kugeza amagi ku baturage, umuturage umwe wo muri uwo murenge witwa Habiyaremye Théogène ibyishimo byamurenze ashimira Perezida wa Repubulika.

Yagize ati “Twabyakiriye neza cyane, turashima Perezida wa Repubulika. Mbese amagi bampaye nkiyageza mu rugo umugore yahise avuza impundu ati arakabyara aragaheka umusaza wacu Paul Kagame. Ni ukuri twanezerewe bidasanzwe. Nk’ubu umwana wanjye yari amaze imyaka ibiri atazi uburyo igi riryoha”.

Yongeye ati “Mbese iyaba byahoragaho, namwe murebe, Umubyeyi Perezida wa Repubulika azanye gahunda ya Girinka, none azanye na gahunda ya Gira Amagi, Muzamudushimirire cyane yarakoze atugiriye neza”.

Ayo magi agenewe umwana uri munsi y’imyaka itanu, buri mwana akazajya ahabwa amagi atatu mu cyumweru kugeza ku itariki 30 Kamena 2020.

Ni igikorwa kandi cyashimishije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Cyubahiro Felicien washimiye Leta yaguriye abo borozi ayo magi, ku bw’akarusho agahabwa abana bo muri ako gace ubworozi bukorerwamo.

Yagize ati “Twabyakiriye neza nyuma y’ubuvugizi bwakozwe. Kubona aborozi babona aho umusaruro wabo ugurishirizwa, n’ikibazo cy’imirire, urumva ko ari ikibazo kimwe cyakemuwe n’ikindi. Aborozi babonye amafaranga ku musaruro wabo ariko n’abana babonye imirire myiza.

Urumva umwana ari kubona amagi atatu, mu gihe cy’icyumweru kugeza ku itariki 30 Kamena, byanshimishije cyane”.

Uwo muyobozi yavuze ko ubwo basuraga ibigo mbonezamikurire, mu muhango wo gutanga ayo magi ngo abaturage basabwe kwitoza umuco wo kurya amagi na nyuma y’iki gihe cyagenwe aho bari guhabwa amagi baguriwe na Leta.

Umwanzuro wafashwe kuri ayo magi agera kuri Miliyoni Leta yaguriye abaturage, ni uko ayo magi azagenda atangirwa mu turere yaguriwemo, agahabwa abana bose bari munsi y’imyaka itanu mu byiciro byose by’ubudehe, kuva ku cyiciro cya mbere kugeza kucya kane nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Guverineri Gatabazi.

Agira ati “Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Gakenke, ni amagi Leta izishyura biciye muri RAB na MINAGRI, agahabwa buri mwana wese uri munsi y’imyaka itanu mu byiciro byose, icya mbere, icya kabiri, icya gatatu, n’icya kane.

Buri mwana azagenerwa amagi atatu mu cyumweru, hagendewe ku bipimo byafashwe by’abana bose bari muri utwo turere”.

Guverineri Gatabazi yavuze ko ayo magi Leta yaguriye abaturage, bitari mu bucuruzi cyangwa gutanga amagi mu gihugu nka gahunda ihoraho. Ngo ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko aborozi bagaragaje ko bafite ikibazo cy’isoko, Leta yirinda ko ayo magi yabapfira ubusa kandi ari ingirakamaro ku buzima.

Yavuze ko icyo gikorwa cyo kugezwaho amagi, kizafasha n’abaturage ubwabo kugira umuco wo kugurira abana amagi batabanje gutegereza ko Leta iyabagurira.

Ibyo bigaha n’umwanya aborozi b’inkoko, gushyiraho uburyo bwo gushaka amasoko byaba na ngombwa bagashaka n’amasoko yo hanze, aho gutegereza ko abaturutse mu bindi bihugu baza kubahenda ku magi yabo babona bavunitse.

Ati “Abana nibarya ayo magi bakayakunda, n’ababyeyi bakabona ko ayo magi afitiye abana babo akamaro nk’uko basanzwe babibwirwa, bazayagura na bo. Twabasabaga ko bakomeza kuyagurira abana babo isoko rikaba mu gihugu, kuko umuturage niba agiye kugura inanasi ya magana abiri kuki ataguramo amagi atatu?

Niba ashobora kugura icupa ry’urwagwa, yagombye kuguramo amagi akayajyanira abana bakabaho neza. Ni uburyo bwo gutoza ababyeyi kumenya ko amagi ari ngombwa ku bana babo”.

Guverineri Gatabazi kandi yamaze impungenge aborozi bashobora gutekereza ko bakwamburwa dore ko amafaranga azagenda atangwa nyuma y’itangwa ry’ayo magi ati “Ntabwo aborozi bazamburwa, ni ibintu birimo Leta, ni gahunda idasanzwe ku buryo bizakurikiranwa uburyo amagi atangwa, bikemezwa no ku Kagari, amaliste ahurizwe hamwe akarere kabikurikirane aborozi bishyurwe vuba cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka