Amagi miliyoni yari yabuze abaguzi Leta igiye kuyagurira imiryango ikennye

Nyuma y’uko aborozi b’inkoko mu Ntara y’Amajyaruguru babuze isoko ry’umusaruro wabo w’amagi agera kuri miliyoni bitewe n’icyorezo cya COVID-19, Leta yafashe icyemezo cyo kuyagurira abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu miryango ikennye.

Abenshi mu baturage b'Intara y'Amajyaruguru batunzwe n'ubworozi bw'inkoko
Abenshi mu baturage b’Intara y’Amajyaruguru batunzwe n’ubworozi bw’inkoko

Ni nyuma y’uko bamwe mu borozi bo mu mu Karere ka Gakenke baherutse kuganira na Kigali Today bayitangariza ikibazo bafite cy’amagi asaga ibihumbi 300 abitse mu buhunikiro, nyuma yo gutakaza isoko rya Rubavu bitewe n’ibibazo byatewe na COVID-19, inzira zambukiranya imipaka ntizibe nyabagendwa nk’uko byari bisanzwe.

Abo baturage bagaragazaga ko kubura isoko ry’ayo magi bikomeje kubagusha mu bihombo bikomeye, aho bamwe bajyaga bishyura amadeni mu ma banki yabagurije mu mafaranga bakuye mu musaruro w’amagi y’inkoko boroye.

Mu ngendo Guverine w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, amaze iminsi agirira mu turere tugize Intara ayoboye asura abo borozi, byabaye ngombwa ko hakorwa ubuvugizi, ubu Leta ikaba yamaze gufata icyemezo cyo kugurira abaturage batishoboye ayo magi.

Mu kiganiro Guverineri Gatabazi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ayo magi agiye kugurwa na Leta ku giciro cy’amafaranga 60 ku igi rimwe, mu rwego rwo gufasha abo borozi, no gufasha abana bavuka mu miryango ikennye.

Guverineri Gatabazi aherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke n'Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu muri ako karere yashimiye abo borozi
Guverineri Gatabazi aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako karere yashimiye abo borozi

Yagize ati “Twasuye abaturage bafite amagi, barimo uwitwa Maniragaba watangiriye ku mafaranga ibihumbi 50 yahawe mu budehe, ubu akaba afite inkoko zigera ku bihumbi bitanu, aho afite amagi iwe mu rugo agera ku bihumbi hafi 150.

Twasuye n’uwitwa Gakuba, ufite ubworozi buhambaye kandi bugezweho ubu akaba afite amagi asaga ibihumbi 300, hamwe na bagenzi babo, Gakenke yose muri rusange imaze kugira amagi agera mu bihumbi 500”.

Akomeza agira ati “Gicumbi, uwitwa Mugiraneza wenyine afite amagi asaga ibihumbi 200, Rulindo ahitwa mu Kinini bafite amagi asaga ibihumbi 450, ushyizemo n’abororera mu karere ka Musanze bafite amagi agera ku bihumbi 82, yose hamwe uyateranyije aragera kuri miliyoni”.

Amagi agera kuri miliyoni ni yo agiye kugurwa na Leta
Amagi agera kuri miliyoni ni yo agiye kugurwa na Leta

Guverineri Gatabazi avuga ko nyuma yo gusura abo borozi no kubaganiriza, bagejeje icyo kibazo ku buyobozi bukuru bw’igihugu, hafatwa umwanzuro Leta ikaba igiye kuyagurira abana bo mu miryango ikennye bari munsi y’imyaka itanu.

Gatabazi ati “Twagejeje ikibazo ku buyobozi bukuru bw’igihugu gifatirwa umwanzuro. Igisubizo twamaze kubona, ni uko ayo magi agomba kugurwa na Leta byihuse cyane atarapfa, agahabwa abana batoya bafite imyaka munsi y’itanu bari hamwe n’ababyeyi babo, bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ku buryo bigiye gutangira gukorwa nta yindi nteguza”.

Guverineri Gatabazi arizeza aborozi ko bigiye gutangira gukorwa aho bagiye kuyakwirakwiza hirya no hino mu turere aho akenewe. Asaba aborozi gukomeza kwishyira hamwe bashaka isoko ry’amagi azaboneka mu minsi iri imbere.

Agira ati “Icyo dusaba abo borozi, ni ugukomeza kwishyira hamwe kugira ngo bashake isoko. Dufite RwandAir ijya Kinshasa, dushobora gutwara ayo magi mu ndege yose akagendera rimwe. Ni byo tugiye kuganiraho mu bukangurambaga tugiye gukora”.

Icyo cyemezo Leta yafashe cyo kugurira abaturage ayo magi cyakiriwe neza n’abo borozi, aho bishimiye ko bagiye kugurirwa ayo magi agahabwa Abanyarwanda ,nubwo bagiye kuyagurirwa ku giciro kiri yasi y’icyo bajyaga bayagurishaho.

Igi rimwe rizagurwa ku mafaranga 60, mu giye bajyaga bayagurisha kuri 80 ku igi.

Umwe muri bo witwa Maniragaba wo mu karere ka Gakenke, ati “Kuba Leta igiye kugurira Abanyarwanda ayo magi ni icyemezo twakiriye neza kuko agiye gufashishwa abaturage b’u Rwanda ari na bo bafatanyabikorwa bacu, turi magirirane. Turabizi neza Leta itwitaho nk’aborozi, ntabwo yakwemera ko amagi yacu adupfira ubusa”.

Amagi yabuze isoko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus
Amagi yabuze isoko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus

Ku ruhare rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), mu kiganiro ubuyobozi bwayo bwagiranye na Kigali Today ku murongo wa telefoni, buvuga ko icyo kibazo cy’ibura ry’amasoko y’amagi bukizi, kandi ko cyatewe n’ibihe igihugu kirimo byo guhangana na COVID-19, aho zimwe muri serivisi zakoreshaga ayo magi zahagaze.

MINICOM ikizeza aborozi ko ikibazo cy’amasoko y’amagi gikomeje kwigwaho mu rwego rwo kugishakira umuti, ku buryo gahunda yo kugurisha ayo magi izakomeza nk’uko byari bisanzwe mu minsi ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mwiriwe mfite igitekerezo kubinjyanye ni isoko ry’ amagi bitewe naho nuye ndumunyarwanda uba nairobi ark bitewe nakazi nkora nabasha kubona isoko ryamagi kuko hano yaranabuze ubu yarazamutse ibiciro cyane.
so rero haramutse hari ubufasha mushaka kuri iryo soko mwabwira muciye kuri iyo Email nabafasha nakibazo murakoze

jacques yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

nifuzaga kubona contact zaba bantu bafite amagi

alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

nifuzaga kubona contact zaba bantu bafite amagi

alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka