Bafashwe banywera mu kabari, bajya kwihisha mu gikoni

Abaturage batatu bo mu Karere ka Ngororero bafashwe n’ubuyobozi banywera inzoga mu kabari, bikanze ubuyobozi bajya kwihisha mu gikoni.

Abo baturage bo mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya bafashwe n’ubuyobozi bw’akagari mu masaha ya saa yine z’ijoro banywera inzoga mu kabari tariki ya 6 Mata 2020, ibyo bakoraga bikaba bitandukanye n’amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gaseke Akimana Nzayirwanda Olive yatangarije Kigali Today ko abayobozi babatahuye ubwo bari mu igenzura.

Yagize ati “Twabimenye ubwo twari mu igenzura, ubwo twageraga kwa Sibomana, dusanga abantu mu gikoni banywa inzoga kuko yari asanzwe ari umucuruzi w’akabari mbere y’iki cyorezo. Icyo twabonye ni uko banyweraga mu kabari, batwikanga bakajya kwihisha mu gikoni. Twahise tubajyana ku murenge ni ho bazacirirwa amande.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Ndayisenga Simon, yatangarije Kigali Today ko abafashwe ubu bashyizwe mu kigo ngororamuco mu Murenge wa Kabaya.

Ati “Kubera ko bafashwe nijoro bugacya dutangiza Icyunamo, bajyanywe mu kigo ngororamuco ariko bazacibwa amande ubundi baganirizwe batahe.”

Aba baturage bafatiwe mu Mudugudu wa Mitabo ni Havugamenshi Theogene ufite imyaka 53 na Uwera Marie Grace w’imyaka 27 bazira kunywera inzoga mu kabari ka Sibomana Dominique w’imyaka 30, binyuranye n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Mu Karere ka Ngororero haherutse gufatirwa undi muntu wakoze ubukwe yakira abantu mu gihe cyo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka