Amb. Joseph Habineza (Joe) azashyingurwa ku wa Mbere
Abo mu muryango wa Ambasaderi Joseph Habineza (Joe) batangaje ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021. Ibi babitangarije mu muhango wo kwibuka nyakwigendera wateguwe n’Abanyarwanda baba muri Kenya.
Biteganyijwe ko umurambo wa Amb. Joseph Habineza ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021.

Muri Kenya aho asanzwe anafite abo mu muryango we benshi, kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.




Ambasaderi Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Siporo yitabye Imana afite imyaka 56 y’amavuko. Yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021 ari i Nairobi muri Kenya azize uburwayi.

Uretse kuba yarabaye Minisitiri, umwanya yavuyeho muri 2015, Joseph Habineza yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria.
Habineza yitabye Imana hashize iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 yari amaze ashinze urugo.
Ohereza igitekerezo
|