Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri yitabye Imana

Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Siporo yitabye Imana ku myaka 57, amakuru atangwa n’abo mu muryango we aravuga ko yaguye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 20 Kanama 2021, aho yari amaze igihe gito kuko yari mu nzira yerekeza i Burayi.

Ubwo Habineza bakundaga kwita ‘Mr Joe’ yari ari i Nairobi, ku ya 18 Kanama 2021, ngo yumvise ubuzima bwe butameze neza biba ngombwa ko murumuna we, Jonas, amujyana kwa muganga ngo barebe ikibazo afite.

Mu gihe byari bitegerejwe ko ibitaro yari arwariyemo bimusezerera kuri uyu wa Gatanu, si ko byagenze kuko ari bwo yitabye Imana, nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Uretse kuba yarabaye Minisitiri, umwanya yavuyeho muri 2015, Joseph Habineza yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria.

Habineza yitabye Imana hashize iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 ashinze urugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka