Amakuru mashya: Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge

Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.

Ibyo biyobyabwenge ngo ni ibyo baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, abo babiri bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.

Jay Polly yari yafunzwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2021 akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari bakunzwe cyane. Ni umwe mu bitabiriye kenshi irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) ndetse abasha kuryegukana, ubwo ryabaga ku nshuro ya kane muri 2014.

Jay Polly ubwo yashyikirizwaga ibihembo na Joe Habineza bombi bakaba bitabye Imana muri aya mezi akurikiranye
Jay Polly ubwo yashyikirizwaga ibihembo na Joe Habineza bombi bakaba bitabye Imana muri aya mezi akurikiranye

Inkuru bijyanye:

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

sorry sana bro kandi Rest in peace[RIP]

HAGENIMANA Damascene yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Birababaje cyane nari nanze ku b yizera ariko rest in peace bro Imana ikwakire mu bayo kandi nari umufana wae

HAGENIMANA Damascene yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ooooolalaaa nikibazo kweri kd nibyago pe biteye nurujijo gusa mbere na mbere imana nimwakire mubayo ku bwanjye kuko namukundaga birenze kd yanyigishije byishi yari inshuti nkuda cyane kd twirinde kumusesenguraho byinshi.

ni Nizeyimana claude yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

ooo sorry kbs ntakundi imana ikwakire wangu gusa turababaye

angerike yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ahaa tumusabire IMANA

Mpambara jean pierre yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Tumusabiye iruhuko ridadshira

Ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ayo makuru y’ibihuha se muvuga mwigeze muvugana n’abaganga bamwakiriye cg hari autopsy yakozwe ngo hamenyekane icyo yazize. Aruhukire mu mahoro umuhanzi mwiza. Naho mwe mukomeze mukore nkuko ibinyamakuru byose byo mu Rwanda bikora.

Umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

😡😡😡😡😡😡😡😡😡😡😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭
I can’t believe it.
What the hell is this?

Vincent yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

IHANGANE BIBAHO NATWE TWARABABVUZE ABAQCU BUT GOD RECEIVE HIM

HAGENIMANA Damascene yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka