Amafoto: Reba uko Umuganda rusange usoza Mutarama 2020 wakozwe

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020, ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya Mera Neza.

Uwo muganda witabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi 20 bo mu Murenge wa Nyamirambo na Kigali muri Nyarugenge, abawitabiriye bakaba batunganyije umuhanda w’ibirometero bisaga 3.5, banatunganya n’ubuso bubarirwa muri hegitari 62 buri ahantu habereye ibikorwa by’ubukerarugendo.

Uwo muhanda ufite agaciro ka miliyoni 88 z’amafaranga y’u Rwanda wakozwe ahanini biturutse ku gitekerezo cy’abaturage bahatuye, ndetse batanga uruhare rwabo bwite rubarirwa mu gaciro ka miliyoni 63 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye abaturage bo muri Mera Neza ko bagomba gukora ibishoboka bakabaho neza, izina ry’aho batuye rikajyana n’imibereho yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko uyu muganda wibanze cyane cyane mu gukora umuhanda w’ibirometero bisaga 3.5 uhuza umudugudu w’ikitegererezo wa Rwesero na Nyamirambo. Ubutaka bwakozwemo uwo muhanda bukaba bwaratanzwe n’abaturage ku bushake bwabo nta ngurane kubera inyungu rusange.

Kureba andi mafoto y’umuganda wakozwe muri Mera Neza, kanda HANO

Rulindo:

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Iyamuremye_Augustin, ari kumwe n’Abasenateri, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2020.

Abitabiriye uwo muganda batunganyije umuhanda wa kilometero 3.5 uturutse hafi y’ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ugaca kuri Stade ya Shyorongi.

Nyamagabe:

Mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2020, abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe biyubakiye inzu izatuzwamo imiryango ibiri (2 in 1), iyo miryango ikaba itari ifite aho kuba. Abaturage bafite intego yo gukomeza kwishakamo ibisubizo bibaganisha ku iterambere.

Muri uyu Murenge wa Kamegeri kandi, abaturage bitabiriye umuganda mu bindi bice, batera ibiti by’imiseke ku nkengero z’umugezi wa Mwogo, nyuma yaho batunganya neza imiyoboro y’amazi yo mu gishanga cya Mwogo mu rwego rwo gutunganya no kubungabunga ibishanga.

Burera:

Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku mushinga wo kurinda abaturage amazi aturuka mu birunga yabangiririzaga akanabasenyera.

Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzira y’amazi ava mu birunga.

Ni umushinga wo kubaka imyuzi(imiyoboro y’amazi) 22 igiye gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 35.

Uwo mushinga wateguwe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda aho ugiye kuyoborwa na Minisiteri y’Ibidukikije, ibikorwa by’uwo mushinga bikaba bimaze ukwezi bitangiye. Kanda HANO usome inkuru yose, urebe n’amafoto.

Gatsibo:

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo wibanze ku kubakira abaturage batishoboye no gusiza ibibanza bizubakwaho ubwanikiro bw’imyaka.

Ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Mbogo mu Mudugudu wa Ryabihura. Hasijwe ikibanza cy’ubwanikiro buzakoreshwa na Cooperative BOMAFACO.

Gakenke:

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kamubuga, Akagari ka Mbatabata, abitabiriye Umuganda bubatse amazu y’abatishoboye.

Ruhango:

Umuganda rusange wa Mutarama 2020 ku rwego rw’Akarere ka Ruhango wabereye mu Mudugudu wa Samba, Akagari ka Rwinyana mu Murenge wa Bweramana.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Imirimo rusange, Kampire Flora, abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere, n’abagize urwego rwa DASSO bafatanyije n’abaturage gutunganya umuhanda w’ibirometero bikabakaba bibiri n’igice wari warasibye, no gutunda amabuye yo kubakira umusaza Rufaranga Célestin utishoboye kandi usembera.

Ngoma:

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 ku rwego rw’Akarere ka Ngoma wakorewe mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago, Umudugudu w’Akabungo. Abitabiriye uwo muganda babumbye amatafari yo kubaka inzu 20 z’abatishoboye ndetse batunganya ahazubakwa izo nzu, batema n’ibihuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka