Akarere ka Rutsiro kirukanye abakozi baherutse gufungwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwirukanye burundu abakozi batanu baherutse guhagarikwa bakekwaho kunyereza imfashanyo yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro
Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Amabaruwa yandikiwe abakozi birukanywe Kigali Today yabonye yanditswe tariki 16 Gicurasi 2023, abirukanywe bayahabwa tariki 17 Gicurasi 2023.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose ni we washyize umukono kuri ayo mabaruwa, yanditseho ko birukanwe burundu mu kazi.

Yanditse ko ayanditse ashingiye ku iteka rya Perezida nimero 021/01 ryo ku wa 24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta cyane cyane mu ngingo ya 30 ivuga ko umukozi wa Leta wakoze ikosa rikomeye ahanishwa kwirukanwa ku kazi.

Abo bakozi birukanywe nyuma y’uko byagaragaye ko bibye bimwe mu bikoresho byari byagenewe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rutsiro tariki 2 na 3 Gicurasi 2023.

Abakozi batanu bahawe amabaruwa bari baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho kunyereza imyenda yagenewe abangirijwe n’ibiza.

Bamwe mu bahawe amabaruwa abirukana babwiye Kigali Today ko batunguwe no kwirukanwa kandi bataraburana ngo bahamwe n’ibyaha, cyangwa ngo babe abere basubire mu kazi, ibi bikaba ngo byatumye hari abanze kuyakira.

Inkuru bijyanye:

Rutsiro: Batanu bafunzwe bakekwaho kwiba imfashanyo zagenewe abahuye n’ibiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka