Rutsiro: Batanu bafunzwe bakekwaho kwiba imfashanyo zagenewe abahuye n’ibiza

Aba DASSO babiri, umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rutsiro n’abandi bakozi 2 b’Akarere, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imfashanyo yagenewe imiryango yibasiwe n’ibiza.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro
Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Triphose Murekatete, yatangarije Kigali Today ko abo bantu batawe muri yombi tariki 14 Gicurasi 2023, nyuma yo kumenya amakuru ko bibye imfashanyo y’imyenda n’inkweto byari bigenewe imiryango yibasiwe n’ibiza, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Meya Murekatete avuga ko abatawe muri yombi ari DASSO Ndungutse Jean Pierre w’imyaka 32 wafatanwe imyenda itandukanye irimo amapantaro 6, ikanzu 1, ishati 1, imipira10, amakoti 2 n’amajaketi 2 y’Amatiriningi (jacket), ibi bikaba byafatiwe mu rugo iwe.

Undi ni DASSO Muhawenimana Claudine w’imyaka 21, yafatanywe amapantalo 5, amakanzu 5, imipira 14, amashati 9, ibi byose bakaba babimufatanye mu icumbi rye.

Undi wafashwe ni Muhire Eliazari w’imyaka 41, akaba ari umushoferi utwara imodoka y’Akarere, yafatanywe imyenda itandukanye irimo amapantaro 2 y’amatiriningi, ishati 1, umuguru 1 w’inkweto z’abana n’imipira 2 ya tiriningi, ibi byafatiwe mu modoka atwara ifite Puraki GR 306E.

Meya Murekatete avuga ko hari n’abandi bakozi b’Akarere na bo bafunze, barimo gukorwaho iperereza, ari bo Mujawamariya Nathalie w’imyaka 36, umusigire mu ishami ry’ubuhinzi akaba ashinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugénie w’imyaka 36, ushinzwe Amakoperative mu Karere, aba bombi bakaba bakekwaho kugira uruhare mu kunyereza iyi mfashanyo.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko kugira ngo bimenyekane, byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bagize itsinda ryari rishinzwe gutanga iyi myenda, babonye ko hari ibyagiye binyerezwa ku ruhande batanga amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirabikurikirana zisanga koko byibwe.

Ati “Twashyizeho abakorerabushake 19 kuri site ziri hirya no hino kugira ngo bajye badufasha kumenya ko imfashanyo yatanzwe uko bikwiye. Muri ibi byabuze rero hari hari abakorerabushake 7 bareba uko bikorwa, bakaba ari na bo badufashije kumenya aya makuru mabi y’aba bakozi batabaye inyangamugayo bagakora ibintu bigayitse”.

Umuboyozi w’Akarere asaba abantu bashinzwe kugeza izi mfashanyo ku bahuye n’ibiza, kwirinda kugwa mu makosa nk’aya kuko hashyizweho uburyo buhamye kandi bwizewe, bwo gukurikirana uko imfashanyo itangwa, akavuga ko uzabigerageza azabihanirwa.

Inkuru bijyanye:

Akarere ka Rutsiro kirukanye abakozi baherutse gufungwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abifuza kurya ibya bahuye nibibazo bakwiye kungezwa bacyo. abo munzego zohasi nabo barebereho bikosore.nibo batahiwe

elias yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Mukomeze kurebera abagezwoho nibiza

Elias yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

biragaragarako baribasanzwe arikobabigenza ahubwo nyakubahwa Paul kagame azabihanangiriza kugezaryari kuki batanyurwa numushahara ribu ikore akazikayo baratujambije

Ntihemuka yanditse ku itariki ya: 17-05-2023  →  Musubize

Ujye uvuga ibyo uzi sha wahagazeho niba utari bavugirije

Imboni yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka