Abaturanyi ba Rukundo wakoze umuhanda wenyine baramusabira inka

Abaturanyi ba Viateur Rukundo watunganyije umuhanda munini wo mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye wenyine, baramwifuriza ko na Girinka yamugeraho.

Iki gitekerezo bakigaragaje mu muganda wo kumwubakira watangijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba atuyemo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020.

Aho bamwe bakataga icyondo cyo kubumba amatafari yo kumwubakira, abandi batunda icyondo cyahiye, abandi na bo babumba amatafari, umurava wari wose, ari na ko bavuga ibikorwa bya Rukundo bibatera uwo murava.

Ababyeyi barimo bakata icyondo umwe yagize ati “Ari ku itabaro, ni uwa mbere. Mu bikorwa byo kubakira abatishoboye, ni uwa mbere. Rwose umuntu agomba kumwishyura akamwubakira. Nta n’uwashidikanya ko uwo bwaziriraho yazaza akamucumbikira”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba ndetse n'umujyanama w'uyu murenge na bo bitabiriye umuganda wo kubakira Rukundo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba ndetse n’umujyanama w’uyu murenge na bo bitabiriye umuganda wo kubakira Rukundo

Undi na we ati “Iyo tutamugira, amazi yo mu kabande ntituba tukiyavoma. Ni we uyadukorera”.

Undi na we ati “Ubuyobozi buzamuhe urugo bumuhe n’inka arutungiramo. Akazabona n’ifumbire yo gufumbira agahinga akeza. Rwose n’uwamufunguza ntiyamwima agira umutima mwiza”.

Mu bari bitabiriye umuganda harimo n’abana bo mu kigero cy’imyaka 15. Bari bazanye n’ababyeyi babo mu muganda wo kubakira Rukundo, kuko ngo bumvaga byanze bikunze na bo umuganda bagomba kuwumuha.

Abitabiriye umuganda bawukoze bashishikaye kandi bishimye kuko ngo nta wutaha umuganda Rukundo
Abitabiriye umuganda bawukoze bashishikaye kandi bishimye kuko ngo nta wutaha umuganda Rukundo

Umwe muri bo yagize ati “Mfite imyaka 16. Nanjye naje muri uyu muganda kuko Viateur ni umukoranabushake. Adukorera umuhanda, akadukorera iriba tuvomaho, ntabwo tuvoma mu bigunda”.

Uyu munsi wa mbere babumbye amatafari 407, kandi biyemeje kuzabumba ibihumbi bitatu byose bikenewe mu kubakira Viateur, kandi impeshyi ikazarangira kumwubakira barabiranginje.

Abaturanyi b’abafundi na bo biyemeje kuzubaka, hanyuma ubuyobozi bwo guhera ku murenge kugeza ku mudugudu bukazashaka ibiti byo kwifashisha mu gusakara. Ubuyobozi bw’umurenge kandi ngo buzamushakira amabati 40 azifashishwa mu kubaka inzu, igikoni, ubwiherero n’ubwogero.

Ibinogo byari mu muhanda yarabisibye
Ibinogo byari mu muhanda yarabisibye

Ubuyobozi bw’umurenge bwanamuhaye ibahasha irimo ibihumbi 27 byo kwifashisha. Yegeranyijwe n’abakozi b’umurenge, bagiye batanga buri wese uko yifite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, ati “Mu by’ukuri ni amafaranga atari menshi, ariko ni ikimenyetso cy’urukundo kandi kizanakomeza”.

Rukundo yashimye abaje kumuha umuganda bose kuko ngo bamugaragarije urukundo. Kandi ngo byamuteye ishyaka ryo kuzakomeza gukora igice cy’uyu muhanda gisigaye.

Yagize ati “Uzi kubona umuntu ugukura mu bukode, wabonaga ntaho uzahera kugira ngo ubuvemo? Ugomba kumushimira”.

Rukundo ubundi akora umurimo w’ubunyonzi. Ngo yagiye agerageza kenshi kwegeranya amafaranga ngo yubake, ariko bikarangira bimunaniye bitewe n’uko umugore we yajyaga kubyara bakamara igihe mu bitaro. Bafite abana batatu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w Rukundo yashyikirijwe ibahasha irimo inkunga abakozi b'umurenge begeranyije ngo bamushimire
Umunyamabanga nshingwabikorwa w Rukundo yashyikirijwe ibahasha irimo inkunga abakozi b’umurenge begeranyije ngo bamushimire

Ku cyifuzo cya bamwe mu baturanyi ko Rukundo yahabwa inka yo kuzororera mu rugo bamufashije guhanga, bityo akava mu bukode, Gitifu Migabo yavuze ko batahita bayimwemerera kandi n’ikibanza agiye kubakamo ari gitoya.

Ati “Korora bishobora kuba bitamworohera, ariko hari n’ibindi yakora, hanyuma uko agenda atera imbere akaba yagura n’ubundi butaka, bityo n’ubworozi akabugeraho”.

Umuhanda Rukundo yatunganyije anateganya kuzakomeza gutunganya uko azajya abibonera umwanya, ni ikiliometero kirengaho metero nkeya. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba avuga ko agereranyije, ibyo yakoze byatwara miliyoni zirenga ebyiri haramutse hifashishijwe abakozi.

Inkuru bijyanye: https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuturage-yatunganyije-umuhanda-wa-kilometero-mu-gihe-cya-gumamurugo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ugira neza ukayisanga imbere; kandi gira so yiturwa indi.

nsengumuremyi innocent yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka