Abapasitoro bashya ba ADEPR bagiye mu ngando i Nkumba

Abapasitoro n’abayobozi bakuru mu idini rya ADEPR basaga 350 bagiye kumara icyumweru mu ngando i Nkumba mu Karere ka Burera, aho bazaba bagiye kwisuzuma, bakiyungurura, bagafata ingamba zo gutandukana n’amacakubiri yagaragaye mu itorero mu minsi ishize.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, pasitoro Jean Sibomana yabwiye Kigali Today ko benshi muri abo bapasitoro batangira ingando kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012 bacyiri bashya kuko bagiyeho nyuma y’impinduka zabaye muri iri dini mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2012.

Pasitoro Sibomana yagize ati “Tugiye kumara icyumweru twisuzuma kandi tureba uko twitwaye mu bibazo byaranze amateka yacu, dusesengure ibyatwanduje byose ndetse n’amateka rusange y’igihugu cyacu kandi dufate ingamba n’indangagaciro tuzagenderaho nk’abakirisito kandi b’Ababanyarwanda.”

Pasitoro Sibomana yavuze ko by’umwihariko muri izo ngando ADEPR izahafatira ingamba z’icyerecyezo gishya itorero ryabo rizagenderaho, abakirisito ba ADEPR bagafatanya kuyoboka Imana batarangwamo ibibazo by’amacakubiri no kutumvikana byavuzwe muri iryo dini mu minsi ishize.

Habimana Saleh uyobora urwego rukurikirana imirimo y’imiryango ishingiye ku madini mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), yabwiye Kigali Today ko RGB yashimye gahunda nziza ADEPR yafashe yo guhurira hamwe mu ngando bakaganira nk’abantu bafite ibyo bahuriyeho, ndetse avuga ko ariyo mpamvu RGB yitabiriye kubatera ingabo mu bitugu.

RGB ngo izabaganiriza ku ruhare rw’itorero n’idini mu iterambere ry’igihugu no ku itegeko rishya rigenga amadini mu Rwanda riherutse gushyigikirwa na RGB.

Izi ngando zizatangizwa na Minisitiri muri perezidanzi ya repubulika y’u Rwanda, madamu Venantie Tugireyezu. Biteganyijwe ko aba bapasitoro bazajya banakora imyitozo ngororamubiri na siporo zinyuranye muri izi ngando, cyakora umuvugizi wa ADEPR yabwiye Kigali Today ko nta myitozo y’ibanze ya gisirikare bazahabwa nk’uko isanzwe ihabwa abandi Banyarwanda bakorera ingando i Nkumba.

ADEPR imaze amezi abiri ihawe abayobozi bashya nyuma y’igihe iryo dini rivugwamo amacakubiri no kutumvikana hagati y’abahoze bayobora ADEPR n’abari bararisezerewemo abandi barahagaritswe kubera amakosa anyuranye babashinjaga.

Mu kwezi kwa Nzeli RGB yahagaritse abari abavugizi ba ADEPR n’abari abayobozi bakuru mu nzego z’iryo dini.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere yari yasabye ADEPR gushaka abandi bavugizi bujuje ibisabwa n’amategeko, ariko iryo tangazo ntiryasobanuye ibyo abavugizi bari basanzweho batari bujuje.

Pasitoto Jean Sibomana yabwiye Kigali Today ko abasezerewe mu buyobozi bwa ADEPR mu minsi ishize batatumiwe muri izi ngando, ahubwo hatumiwemo ababasimbuye mu nzego zinyuranye z’imirimo barimo. ADEPR ni idini ryemewe mu Rwanda mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 1930.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 22 )

Ifurayimu yivanze n’Amahanga bimutera kumera Imvi zurutarurutaru
Kandi ntiwaba umusirikare wa kristo ngo wivange mubuyu mubiri ngo ube ukinejeje uwakwandiye ubusirikare
nibitandukanye.

JAJU yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Mukomere nituvuga kubiyita abayobozi ntabwo arukubatesha agaciro guko nabo ubwabo barabizi ko ntamuntu ubera kandi kugezabu sinzi ko har’umukristu ubarinyuma ntabitekerezo baduha nabo ntabyobifitiye kimwecyo kugarura icyizere mubakristu bizabafata igihe ahubwo nakaga bikururiye nayo umurimo ufite nyirawo kandi abe arabazi ariko bo ntibakatubeshe ngo baje kubaka ibyasenyutse ahubwo barabishenye.

petit yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Mukomere nituvuga kubiyita abayobozi ntabwo arukubatesha agaciro guko nabo ubwabo barabizi ko ntamuntu ubera kandi kugezabu sinzi ko har’umukristu ubarinyuma ntabitekerezo baduha nabo ntabyobifitiye kimwecyo kugarura icyizere mubakristu bizabafata igihe ahubwo nakaga bikururiye nayoho murimo ufite nyirwo kandi abe arabazi ariko bo ntibakatubeshe ngo baje kubaka ibyasenyutse

petit yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

ikibazo s’amacakubiri namoko yaranze abayozi ba ADEPR ahubwo n’inda nini n’ugushaka akazi ahokatari kuko nikibitera abeshi muribo ntana mashuri bigirira nimpamya bumenyi zabo ntagaciro zigirira barabizi ko ntandi bavana umugati urugero abasha bahise bigiza inyuma abobahasanze nonese wambwira gute kw’abobantu bari mw’IMANA ahubwo abayobozi bashya bafite akabazo ibyobibwira ngobagiye gucyemura biteje akaga haba muruwo murimo biyita ngobagiyegukora bashakiye akazi aho kadashakirwa bajye kwiga ahubwo babone gushaka imibereho kandibayibona

petit yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Muragira muti: "RGB ngo izabaganiriza ku ruhare rw’itorero n’idini mu iterambere ry’igihugu no ku itegeko rishya rigenga amadini mu Rwanda riherutse gushyigikirwa na RGB." Ese aho mwatubwira iryo tegeko ari irihe cg rigamije iki? Yewe ADEPR barayihiritse birarangiye. Kandi byatangiye bakuraho abayobozi bemewe n’Imana ndetse n’abakristo, kuko babonaga ko badashobora kubemerera kwinjiza ingando n’ibindi byose bidafite aho bihuriye n’Itorero ry’Imana; bityo barabahirika bashyiraho abamaze kuba ’embrigadés’! Ese nyuma y’ingando hazakurikiraho iki? Wait & see! Ariko mwibuke ko Imana itanegurizwa izuru, kandi ngo usenya urusengero rw’Imana, nayo hari uko izamugenza! (1 Corint 3:17) Shalom kuri mwese...

Myself yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Mubyukuri ibyo ntamusaruru byatanga hatarimo gusenga IMANA naho ubundi murimo kubeshyanya.none se abavandimwe banyu bambuwe ishigano ?

UMUKRISTO yanditse ku itariki ya: 1-12-2012  →  Musubize

Ariko bagenzi bahamagawe ni Imana mwakwihanganye tukubahana kandi tukubaha n’Imana yo mu ijuru.Banyamasengesho aha niho umwanya wacu wo gusenga ugomba kugaragarira.Icyampa bariya bayobozi bakaba atari abanyabyaha gusa ibindi Imana ibyebereyemo.
murakoze.

BLESS yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

tugeze mu bihe bya nyuma nkuko ijambo ry’Imana ribivuga basenge cyane kuko abenshi ubu ntibakorera Imana ahubwo basa nabaca inshuro(kwishakira imibereho)

habibu yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Imana niyo nyiri umurimo ikoresheje Umwuka wayo.Kandi dusanzwe tuzi ko uwo Mwuka bawufite.None se tuvuge ko muri nkumba bagiye kuhasabira Umwuka batari basanganywe?ahubwo tubasabire

NSHIMIYIMANAN yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ukuri kugiye kwigaragaza!

Musa Lukman yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

ICYINTU CYOSE KIGIRA IGIHE CYACYO, INGANDO NI NZIZA ARIKO MU MWANYA WAZO.UMWIHERERO N’INGANDO NI IBINTU BITANDUKANYE CYANE KUKO UMWIHERO NI INTERNAL ORGANIZATION MEETING AS EVARUATION OF ACTIVITY MEETING INGANDO NI NI AMAHUGURWA NI EXTERNAL ORGANIZATION CONSULTANCY. OK NK’ITORERO RIRI MUBIHE NKIBI SICYO KIHUTIRWAGA RWOSE ABAYOBOZI BARI GUKORA DOREKO BIZATWARA NA AKAYABO KA BUDGET ,ABIYITA ABAYOBOZI MVUZE ABIYITA ABAYOBOZI KUKO ABAKIRISTO RWOSE NTITWEMERA NAGATO KANDI NTITWASHIMISHIJWE NA GATO N’UBURYO BASHYIZWEHO NDETSE NIBYO BARIHO BAKORA UBU BIGARAGARAKO ARI INCOMPETENT MURI DOMAINE ZOSE INTELLECTUALITY AND SPIRITUALITY IKINDI WAKWIBAZA NI IKI UBUNDI BAYOBORA ? NONESE IBYO BAKORA NI ABAKIRISTO BABIBATUMA?EREGA NTABWO ITORERO ARI COMPANY Y’UMUNTU UMUKIRISTO ARESHYA N’UNDI UMUNTU UKUNDA GUKORESHA TERM NGO ABAYOBOZI, AMACAKUBIRI,..... IBYO BIRI MUBANTU KUGITI CYABO NTIBIRI MU ITORERO RYOSE IKINDI ITORERO RIGIRA INZEGO KUVA KU MUDUGUDU KUGERA PAROISSE REGION NO KU RWEGO RW’IGIHUGU NIBA RERO ABANTU 10 BARI MUBUYOBOZI BAGIRANYE AMAKIMBIRANENDETSE BAKARANGWA N’IMYUMVIRE RUNAKA BYEKWITIRIRWA ABANTU BOSE IBYO NI UGUTERA URUJIJO MUBANTU. MURI ADEPR HABONEKAMO ABANDI BAYOBOZI BEZA BAKIJIJWE BAFITE UBWENGE BAKUNDA IGIHUGU KANDI ABAKIRISTO BABISHYIRIYEHO ATARI ABISHYIRAHO MUNZIRA ZIDASOBANUTSE NKA ZIRIYA ABAKIRISTO DUKENEYE UBUYOBOZI BWIZA BUGENDEYE KU MATEGEKO Y’ITORERO NDETSE N’AYI IGIHUGU KUKO NT NARIMWE RISHYIRWAHO RIDASHINGIYE KU ITEGEKO NSHINGA RY’IGIHUGU RISOBANUTSE KANDI TWEMERA IBINDI NI AMARANGAMUTIMA N’INYUNGU ZABANTU KUGITI CYABO NDASOZA NGIRANTI IBYIMANA TUBIHE IMANA IBYA KYIZARI TUBIMUHE KANDI HEKUGIRA UBESHYA NGO AFATE BYOSE NTIBISHOKA KUKO N’INTEGO ZITANDUKANYE CYANE KABONE NAHO HARI NIBYO ZABA ZIHUZA IMANA IFITE GAHUNDA YAYO NA KAYIZAL AFITE GAHUNDAYE DUKENEYE UBUYOBOZI BUSHYIZWEHO ’ABAKRISTO NONESE BARUSHA IKI H.E PRESIDENT WACU KO TUMWITORERA.

IRABIZI yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Murebe ikingenzi abe ari cyo dukora,naho ingando se niba tudahinduwe n’imiburo y’IMANA ibindi inutile.

Mwalimu yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka