Abapasitoro bashya ba ADEPR bagiye mu ngando i Nkumba
Abapasitoro n’abayobozi bakuru mu idini rya ADEPR basaga 350 bagiye kumara icyumweru mu ngando i Nkumba mu Karere ka Burera, aho bazaba bagiye kwisuzuma, bakiyungurura, bagafata ingamba zo gutandukana n’amacakubiri yagaragaye mu itorero mu minsi ishize.
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, pasitoro Jean Sibomana yabwiye Kigali Today ko benshi muri abo bapasitoro batangira ingando kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012 bacyiri bashya kuko bagiyeho nyuma y’impinduka zabaye muri iri dini mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2012.
Pasitoro Sibomana yagize ati “Tugiye kumara icyumweru twisuzuma kandi tureba uko twitwaye mu bibazo byaranze amateka yacu, dusesengure ibyatwanduje byose ndetse n’amateka rusange y’igihugu cyacu kandi dufate ingamba n’indangagaciro tuzagenderaho nk’abakirisito kandi b’Ababanyarwanda.”
Pasitoro Sibomana yavuze ko by’umwihariko muri izo ngando ADEPR izahafatira ingamba z’icyerecyezo gishya itorero ryabo rizagenderaho, abakirisito ba ADEPR bagafatanya kuyoboka Imana batarangwamo ibibazo by’amacakubiri no kutumvikana byavuzwe muri iryo dini mu minsi ishize.
Habimana Saleh uyobora urwego rukurikirana imirimo y’imiryango ishingiye ku madini mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), yabwiye Kigali Today ko RGB yashimye gahunda nziza ADEPR yafashe yo guhurira hamwe mu ngando bakaganira nk’abantu bafite ibyo bahuriyeho, ndetse avuga ko ariyo mpamvu RGB yitabiriye kubatera ingabo mu bitugu.
RGB ngo izabaganiriza ku ruhare rw’itorero n’idini mu iterambere ry’igihugu no ku itegeko rishya rigenga amadini mu Rwanda riherutse gushyigikirwa na RGB.
Izi ngando zizatangizwa na Minisitiri muri perezidanzi ya repubulika y’u Rwanda, madamu Venantie Tugireyezu. Biteganyijwe ko aba bapasitoro bazajya banakora imyitozo ngororamubiri na siporo zinyuranye muri izi ngando, cyakora umuvugizi wa ADEPR yabwiye Kigali Today ko nta myitozo y’ibanze ya gisirikare bazahabwa nk’uko isanzwe ihabwa abandi Banyarwanda bakorera ingando i Nkumba.
ADEPR imaze amezi abiri ihawe abayobozi bashya nyuma y’igihe iryo dini rivugwamo amacakubiri no kutumvikana hagati y’abahoze bayobora ADEPR n’abari bararisezerewemo abandi barahagaritswe kubera amakosa anyuranye babashinjaga.
Mu kwezi kwa Nzeli RGB yahagaritse abari abavugizi ba ADEPR n’abari abayobozi bakuru mu nzego z’iryo dini.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere yari yasabye ADEPR gushaka abandi bavugizi bujuje ibisabwa n’amategeko, ariko iryo tangazo ntiryasobanuye ibyo abavugizi bari basanzweho batari bujuje.
Pasitoto Jean Sibomana yabwiye Kigali Today ko abasezerewe mu buyobozi bwa ADEPR mu minsi ishize batatumiwe muri izi ngando, ahubwo hatumiwemo ababasimbuye mu nzego zinyuranye z’imirimo barimo. ADEPR ni idini ryemewe mu Rwanda mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 1930.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kubona abantu bitwa ngo bayoborwa n’umwuka wera babanza ibitabanzwa, mbere na mbere Imana ibindi by’ingando byari kuza nyuma kandi ntimuheze n’abandi musangiye umurimo twebwe umukumbi muto rero turakomeje ibyo byanyu ntitubyitayeho namba twe tuzakomeza kuyoborwa n’umwuka wera.Mbifurije kugira umwuka w’ubwenge
ntadini ibaho habaho inda nini gusa.
Yewe njye ndabona urwishe ya nka rukiyirimo! None se ku rubuga ADEPR Intellectuals ruri kuri fcb USHINZWE ACCOUNT YA ADEPR kuri fcb ntiyari amaze kwandikaho ko umwiherereo barimo ari bo bawiteguriye? Ni ryari se umwiherereo w
abapasiteri wiswe ingando kandi ugakorerwa ahasanzwe hateganyirijwe ingando. Mwarangoza ngo muzakora mucaka mucaka ariko nta bya gisirikarimmuziga. Kwiga ibya gisirikari se wagira ngo ni cyo kibazo? Ikibazo ni uko kuvugisha ukuri gusesuye kutaraboneka muri mwe. Mwarabiteguye ubwanyu nka ADEPR, murangije Ministri aje kubitangiza, RGB ibijemo, etc ubwo na Kalinamaryo n
abandi benshi bari mu nzira baza birumvikana, namwe ngo ni ibyanyu ubwanyu!!!!!!!! Ntimukibeshyere ngo mutubeshye!Ikindi kibazo gikomeye ni aho muvuga ngo muzicara mucukumbure imvano y
amacakubiri n
ibibazo byamye muri ADEPR munabisahakire nibisubizo; nyamara mukaba mwaraheje abari basanzwe mu buyobozi bwa ADEPR mu gihe nabo bakiri abapasiteri! Buriya se mwasanze ibibazo bya ADEPR batabizi ku buryo nta musanzu batanga cg mwanze ko bazavuga akari imurori bamwe muri mwe mugatamazwa! Yewe njye ndabona ntaho muva nta anaho mujya kuko mugicengana, ndetse mbona mugiye kumerank
ubuyobozi bwite bwa Leta bwagiye bubaho mu Rwanda aho ubwagiye bujyaho bwakoraga uko bushoboye ngo bwumvishe ubwariho n`abari babushyigikiye!Ingando ndazemera cyane kandi ziragorora kuri gahunda za leta, gusa uyu muyobozi ndabona ayoborana umubiri cyane kurusha kuyoborana umwuka wera, ngo abo bahagaritse ntibazajyana kubera iki? ahubwo amacakubiri nako ukwikubira biracyabuzuye, nonese baziyunga bate badashobora no kwicarana, gufata umuyobozi umeze nka perezida w’igihugu ukamugira umuyobozi w’umudugudu noneho executive w’akagari uzamuyobora ukamugira uwo uwo muyobozi yirukanye kubw’amakosa? bagenzi banjye ubwo ni ubwiyunge? ko bagombaga kumwicaza bikagira inzira. ngaho gusa nk’umurimo mwahamagariwe cg se nk’izina ry’itorero niba mushaka kurisubiza ku murongo ryahozemo, muyoboke inzira y’amasengesho mukundane, mwubahane, mufashe imfubyi n’abapfakazi, ntabwo kuvangavanga hari icyo muzageraho. murakoze
ba nyakubahwa, Imana ibafashe rwose kuko nubwo muzi Imana ntimukora ibyo adusaba iyo mubanza mukiherera mukaturirana ibyaha iyo Mana ntiyakabarengeye kuruta uko mwakwishyira mu batakebwe.Ese mwakwibutse icyo abayuda barusha abandi. Reka tubitege amaso tuzareba iherezo ryanyu.
Niba koko abayobozi bashya bemera imbaraga z’amasengesho(jye ndabishyidikanyaho)bari kuba barateguye nibura iminsi 2 yo gusengera itorero. Ibyo ntibigeze babishaka na gato ahubwo bahamagaye abanyempano barabakanga ngo Intare murayizi!!!!
ni byiza ndabashimye mwatekereje ku miyoborere myiza politike ariko mwibagiwe ko Imana ariyo igishwa inama, mwananiwe kuyibaza uko muzakora none ngo mugiye mu ngando sibyo ahubwo mufate umwanya musenge
Niba umwuka wera atarabakuyemo izo ngengabitekerezo,kandi akaba atabihanisha ngo bave mu bya kera,biragoye ko umwana w’umuntu yabibakuramo.
Babyishe rero iyo babajyana bose nabo bakabona ayo masomo kuko bakiri muri iryo torero naho ubundi nibwo ayo macakubiri agiye kwiyongera.Ibyo ntabwo bihagije ahubwo icyo cyumweru bagiye kumara Nkumba bari bakwiye kukimara basenga bakabaza Imana inzira bakwiye kunyuramo ngo bubake itorero rizima. Naho baragana mu nzira NGARI.
Courage Sibomana we!
Ariko nibwira ko nabariya bahagaritswe na shyaka mwari kubatumira bakaganirizwa ku ngingo zitandukanye aho i Nkumba harimo n’iyu ubumwe n’ubwiyunge abenshi bavuga ko bwari bwarabihishe. Bityo bakabasha kumenya amwe mu makosa bakoze ndetse bakanayakorera itorero bayoboraga. Kandi bizaba na byiza ni mubaha umwanya wo kwihana niba babyemera imbere y’abayobozi bashya cg se imbere abachristo. Ariko ubwo muzi ko kwitwa umu kristo w’ADEPR mu minsi ishize byari ikibazo kubera akavuyo katujemo?? Muzafashe Samuel na Come rwose bisuzume niba barakoze amakosa bihane. Erega amakosa ni icyaha!!! Kandi Umushumba mwiza ni ufasha umu Christo we kumenya icyaha yakoze kandi akamufasha kwihana!!!
Courage rero ingando nziza nibabavugutire.