Abantu batatu bemeje uruhare rw’umugore wa Dr. Mbukani mu rupfu rwe
Abatangabuhamya batatu biyemerera ko bafatanyije na Louise Muhire (umugore wa nyakwigendera) mu kwica Dr. Radjabu Mbukani mu ijoro rya tariki 29/12/2012. Muri aba batangabuhamya harimo na mukuru wa Louise Muhire.
Kuri uyu wa mbere tariki 07/01/2013, Polisi yerekanye abasore biyemerera ko bishe Dr. Mbukani, babisabwe n’umugore we amuziza amafaranga, nk’uko byemezwa na mukuru we Clarisse Tuyisenge, yagejejeho bwa mbere igitekerezo cyo kwica.
Tuyisenge wabaye intandaro yo kumenya amakuru y’imvaho y’urupfu rw’uyu mugabo wavuraga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nawe yafashwe mu rwego rw’iperereza nyuma y’aho murumuna we ariwe Muhire nawe yari yatawe muri yombi.
Mu buhamya bwe buhuza neza neza n’ubwa Jean Paul Cyuma, wiyemerera ko we na mugenzi we aribo bishe Dr. Mbukani bamusanze mu rugo rwe, Tuyisenge avuga ko ku nshuro ya mbere Umuhire yamwegereye amusaba ubufasha ko ashaka kwica umuntu w’umunyamahanga ndetse anamwerera ibihumbi 300 aramutse amushakiye abantu bo kwica.
Tuyisenge avuga ko yamuhakaniye ko icyo cyaha atagikora ahubwo amusaba kubireka, ndetse anabimenyesha undi murumuna wabo.
Tuyisenge usanzwe ucuruza akabari, yemeza ko atigeze atekereza ko yaba ari umugabo we wari mu migambi yo kwicwa. Avuga ko murumuna we yaje guhindura akamusaba abakarani bamufasha kwimuka, yakumva ko ari ibisanzwe akabamushakira.
Akimara kumushakira abo bakalani babiri (Jean Paul Cyuma na Peter Hagenimana) baje gufatanya na Muhire bica Dr. Mbukani mu ijoro ryo kuwa 29/12/2012. Bakimara kumwica bahise bajya kumuta i Shyorongi mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Gasabo, nk’uko Cyuma abyitangariza.
Ati: “Twari batatu njyewe na mugenzi wanjye n’umugore we. Mukuru we yari yasigaye mu Kiyovu. Twaramukuruye tumushyira mu cyumba umugore we aratubwira ngo tureke abantu bave hanze bajye kuryama niturangiza tujye kumujugunya”.
Mu gasuzuguro kenshi Muhire wari ufitanye abana n’umugabo we bari bamaze amezi agera kuri atandatu batandukanye ahakana ibirego byose akavuga ko abo bantu atabazi cyane cyane ko ngo na mukuru we batumvikanaga.
Ati: “Ndamukunda cyane ibyo bintu ntago nabikora … namenye ibyo bintu numva ko hari undi muntu watanze mission cyane cyane ko na mukuru wanjye tutanumvikanaga … ntacyo mbiziho”.
Nubwo abihakana bwose, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege, avuga ko ibimenyetso bimufata neza ndetse n’ibindi bikaba bikirimo kuza, akizeza ko mu gihe gito aza kuba abyemeye namara kubyerekwa.
Iki cyaha kiramutse kibahamye bose uko ari bane, bakatirwa igifungo cya burundu.
Muhire yigeze gufungwa amaze kumena ibirahuri by’imodoka y’umugabo we ariko aza kurekurwa, nyuma y’aho umugabo we abisabiye ubuyobozi kubera abana bari bakiri bato. Bari bafite amasezerano bagiranye hagati ubwabo y’uko umugabo azajya aha umugore ibihumbi 200 akanamwishyurira inzu y’ibihumbi 70 buri kwezi.
Umuvugizi wa Polisi aragira inama abantu batabana byemewe n’amategeko, kubikora muri izi ntangiriro z’umwaka, kuko kubana bitazwi n’amategeko biri mu bikurura amakimbirane mu miryango.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ubutabera buzarebane ubushishozi kino kibazo uyu mukuru we ataharenganira n’ubwo bwose atigeze atanga amakuru
Hari icyo umuntu yakwibaza ubwo se aba bahungu bamugejeje i Shyorongi bonyine? Iby ari ibyo byose ubwo hari abandi babifitemo uruhare