Abantu batatu bemeje uruhare rw’umugore wa Dr. Mbukani mu rupfu rwe

Abatangabuhamya batatu biyemerera ko bafatanyije na Louise Muhire (umugore wa nyakwigendera) mu kwica Dr. Radjabu Mbukani mu ijoro rya tariki 29/12/2012. Muri aba batangabuhamya harimo na mukuru wa Louise Muhire.

Kuri uyu wa mbere tariki 07/01/2013, Polisi yerekanye abasore biyemerera ko bishe Dr. Mbukani, babisabwe n’umugore we amuziza amafaranga, nk’uko byemezwa na mukuru we Clarisse Tuyisenge, yagejejeho bwa mbere igitekerezo cyo kwica.

Tuyisenge wabaye intandaro yo kumenya amakuru y’imvaho y’urupfu rw’uyu mugabo wavuraga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nawe yafashwe mu rwego rw’iperereza nyuma y’aho murumuna we ariwe Muhire nawe yari yatawe muri yombi.

Mu buhamya bwe buhuza neza neza n’ubwa Jean Paul Cyuma, wiyemerera ko we na mugenzi we aribo bishe Dr. Mbukani bamusanze mu rugo rwe, Tuyisenge avuga ko ku nshuro ya mbere Umuhire yamwegereye amusaba ubufasha ko ashaka kwica umuntu w’umunyamahanga ndetse anamwerera ibihumbi 300 aramutse amushakiye abantu bo kwica.

Tuyisenge avuga ko yamuhakaniye ko icyo cyaha atagikora ahubwo amusaba kubireka, ndetse anabimenyesha undi murumuna wabo.

Tuyisenge usanzwe ucuruza akabari, yemeza ko atigeze atekereza ko yaba ari umugabo we wari mu migambi yo kwicwa. Avuga ko murumuna we yaje guhindura akamusaba abakarani bamufasha kwimuka, yakumva ko ari ibisanzwe akabamushakira.

Akimara kumushakira abo bakalani babiri (Jean Paul Cyuma na Peter Hagenimana) baje gufatanya na Muhire bica Dr. Mbukani mu ijoro ryo kuwa 29/12/2012. Bakimara kumwica bahise bajya kumuta i Shyorongi mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Gasabo, nk’uko Cyuma abyitangariza.

Ati: “Twari batatu njyewe na mugenzi wanjye n’umugore we. Mukuru we yari yasigaye mu Kiyovu. Twaramukuruye tumushyira mu cyumba umugore we aratubwira ngo tureke abantu bave hanze bajye kuryama niturangiza tujye kumujugunya”.

Mu gasuzuguro kenshi Muhire wari ufitanye abana n’umugabo we bari bamaze amezi agera kuri atandatu batandukanye ahakana ibirego byose akavuga ko abo bantu atabazi cyane cyane ko ngo na mukuru we batumvikanaga.

Ati: “Ndamukunda cyane ibyo bintu ntago nabikora … namenye ibyo bintu numva ko hari undi muntu watanze mission cyane cyane ko na mukuru wanjye tutanumvikanaga … ntacyo mbiziho”.

Nubwo abihakana bwose, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege, avuga ko ibimenyetso bimufata neza ndetse n’ibindi bikaba bikirimo kuza, akizeza ko mu gihe gito aza kuba abyemeye namara kubyerekwa.

Iki cyaha kiramutse kibahamye bose uko ari bane, bakatirwa igifungo cya burundu.

Muhire yigeze gufungwa amaze kumena ibirahuri by’imodoka y’umugabo we ariko aza kurekurwa, nyuma y’aho umugabo we abisabiye ubuyobozi kubera abana bari bakiri bato. Bari bafite amasezerano bagiranye hagati ubwabo y’uko umugabo azajya aha umugore ibihumbi 200 akanamwishyurira inzu y’ibihumbi 70 buri kwezi.

Umuvugizi wa Polisi aragira inama abantu batabana byemewe n’amategeko, kubikora muri izi ntangiriro z’umwaka, kuko kubana bitazwi n’amategeko biri mu bikurura amakimbirane mu miryango.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 14 )

Imana imwakire mu bayo ariko uwo mugore ahanywe mbona anasuzugura

bozi yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

IBI BIRARENZE.BAGORE MWE NTI MUKUNDA ABAGABO BURYA MUDUKUNDA KUBERA UBWOBA BW’UBUZIMA MUTINYA.BURYA NTA SANO Y’UMUGORE N’UMUGABO KUKO NIMVA UMUNTU ABA ARYAMYE HEJURU

IGENUKWAYO Joie yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Birababaje kubona Dr witaga ku buzima bwabandi ngo amaraso ye agurishwe 300.000frw ku bakarani batafitiye akamaro Igihugu usibye kwica inzirakarengane.Ayo mafaranga yamwishe yari ayiposho ry’abana be ry’amaezi 2 uwo mugore araribagomwa kugirango ayicishemo ise. akwiye burundu y’umwihariko kugirango ribe isomo kubandi bagore bafite umutima nkuwe.

james yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Birababaje kubona Dr wakizaga ubuzima bw’abantu amaraso ye agurishwa 300.000frw ku bakarani.Uyu mugore yarakwiriye burundu y’umwihariko.

james yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

ariko nkababantu turababika ngo batumarire iki koko? uko bangana kose ntago bashobora akazi ko yakoraga Dr. so ntampamvu yokubabika... mubarangize ntitubakeneye...... umuntu waba waruzi ibikorwa DR yakoraga ndabizi ntiyashidikanya kunshigikira..... svp mubarangize

jefriz yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Aha ntibizoroha n’abagore biki gihe uwapfuye we yiruhukiye kandi Imana imwakire mubwami bwayo gusa ikibabaje ni abo bana bashyizemo igikomere cyo kwicira papa wabo mumaso ubuse bo bazakurana uwuhe mutima koko nabo bazicana kuko aribyo icyocyohe cyumugore cyabashyizemo, ubuse uwo mugore yungutse iki koko? konabo atabareze koko? Imana nitabarire hafi ubuzima bwabo bana kandi ibakuremo iyo sura yuko bishe papa wabo bareba Yewe RWANDA, RWANDA, rwatubyaye !! Louise we !!!! Louise we.... Mana yakuremye, na Nyoko wakubyaye aho ali hose afite agahinda umukojeje isoni kwisi hose !!!!yewe wewewe !!!!! Louise we urakoze cyane ! umugore w’inkora mwuga ahora ashima yikoze mu nda !!! Ndetse n’abo bana babakwake ejo nibo uzakulikizaho UBUTABERA buzaguhe burundu y’umwihaliko ! n’akato !!!! ntaho utaniye n’abahekuye u Rwanda. ni AGAHOMAMUNWA. Ndakuvugira Rozali !!!

umuhire yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Aha ntibizoroha n’abagore biki gihe uwapfuye we yiruhukiye kandi Imana imwakire mubwami bwayo gusa ikibabaje ni abo bana bashyizemo igikomere cyo kwicira papa wabo mumaso ubuse bo bazakurana uwuhe mutima koko nabo bazicana kuko aribyo icyocyohe cyumugore cyabashyizemo ubuse uwo mugore yungutse iki koko? konabo atabareze Imana nitabarire hafi ubuzima bwabo bana kandi ibakuremo iyo sura yuko bishe papa wabo

ngabire yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Erega amaraso bamennye y’inzirakarengane 94 aracyabakurikirana. Biciye abantu ubusa nkanwe ubu bakoreraga cash uko zaba zingana kose. Leta nishishoze irebe imbabazi itanga ku bicanyi basaba bya nyirarureshwa ngo bisohokere bagera bakigamba niyo mpamvu umugambi mubisha wo kwica inzirakarengane ugikomeje.

Nunu yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Polisi nifatirane mumaguru mashya.
Mbega umugore!!!Aripfakaje ahindura abana imfubyi bakiribato.Umva ibyo gushaka kubyegeka kuri mukuruwe birerekana naza ko ntampuhwe agira.Nugukurikirana niba ntabandi yahitanye mbere y’Ugabo we!kuba yarigeze kumena ibirahuri byimodika yumugabo we nikimenyetso gishobora kwerekana intangiriro yo gucura umugambi mubisha.Mukuru we ashobora kuba ataravuze mbere kuko yumvaga bitashoboka.Ndabona mu Rwanda Abagore bahindutse abagome.Birabaje cyane.Imana yakire nyakwigendera.

Gato yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

UYU MUDAMU ARIHEMUKIYE,KANDI AHEMUKIYE ABO BANA.ARIKO POLICE YACU IRAKORA KWERI, MUGIHE GITO NKIKI,BAHISE BABAMENYA.GUSA BAZAPEREREZE NEZA BAREBE NIBA HATARI UMUSHEFERI WAFASHIJE GUTWARA UWO MUNTU,NAWE ABE YATANGA AMAKURU.

FRED yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Bazakanirwe urubakwiriye.

yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

uyu mugore arareba nk’umwicanyi, naho ibyo kuvugana agasuzuguro araje bimushiremo asubire ku murongo........... ariko umuntu umuntu ugitekereza kwica umuntu ntazi ko aba asanzwe ari umukandida w’urupfu?????? habavuga ngo " hapfuye uwari gupfa aruko uwishe uwari gupfa azabyishura 7"

DAY-1 yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka