Abakoze amakosa mu guhindurira abaturage ibyiciro by’ubudehe basabiwe ibihano

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasabiye ibihano buri wese wagize uruhare mu makosa yo guhindurira abaturage ibyiciro by’Ubudehe.

Ibi bihano byasabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr.Alvera Mukabaramba, mu nama yagiranye n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 8 Nzeli 2017.

Dr. Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Lera muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu
Dr. Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Lera muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

Aya makosa akunze kugaragara ku bayobozi b’imidugudu ndetse n’utugari hirya no hino mu gihugu, aho ngo bamwe bashyira abana babo mu byiciro byishyurirwa ubwisungane mu buvuzi na Leta, abakagombye kwishyurirwa bagashyirwa mu byiciro by’abishoboye.

Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko amakosa nk’aya yamukorewe ubu akaba yarashyizwe mu cyiciro cya Gatatu cy’abishoboye kandi mu by’ukuri ngo akeneye ubufasha.

Yagize ati “Mfite abana batatu, nta mugabo wo kumfasha kubarera, nta murima, nta nzu, ntunzwe no kubunza ibicuruzwa ngo mbone amaramuko, nyamara abakire duturanye bafite amazu n’amamodoka ni bo bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri."

Abakora aya makosa ngo bagomba guhagurukirwa, bakirukanwa mu kazi ndetse bakanafungwa, nk’uko Dr Mukabaramba yabitangaje.

Yagize ati “Ibi byica igenamigambi rya Leta kuko irihira abantu barenze abo yateganyije. Nta n’ubwo ari ubunyangamugayo.”

Yunzemo ati “Aya manyanga abera mu tugari kandi abamaze kuyafatirwamo barahanwe. Bayobozi b’imirenge namwe nimukurikirane ibiri kubera mu tugari twanyu. Abakora bene aya makosa ntabwo dusaba ko birukanwa gusa, ahubwo bazanahanwe, bakurwe mu kazi banafungwe.”

Yibukije abayobozi ko batagomba kubana n’abaturage bafite ibibazo, abakangurira gukemura ibibazo byose, bita cyane cyane ku kibazo cy’ubudehe gikunze gukorerwamo bene ayo makosa.

Ati “Mujya gukemura ibibazo by’abaturage, mugakemura iby’amasambu n’ibindi, ariko iby’ubudehe ntimubyiteho. Ntimwagakwiye kwicarana n’abaturage bafite ibibazo.”

Ikibazo cy’abaturage binubira guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe bagashyirwa mu byiciro by’abishoboye mu gihe abaturanyi babo bishoboye bashyirwaga mu byiciro by’abagomba gufashwa na Leta kubera ruswa baha abayobozi bo mu nzego z’ibanze, cyakunzwe kugarukwaho kenshi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yahagurukiye iki kibazo, aho abafatirwa muri aya makosa birukanwa abandi bagafungwa, uyu mwanzuro ukaba waratangiye kugabanya aya makosa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

nibakurikize amabwiriza

efrem yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

ubundi ikigaragara nuko nuko nta tandukaniro rigaragara hagati y’ibyiciro kdi mubyukuri MU mibereho rigaragara Ex: Umukozi uhembwa 300.000frw Ku kwezi ari mukiciro kimwe n’umukozi umukorera ahemba 10,000 Ku kwezi(3), umuntu uhembwa 1000 Ku munsi ari MU kiciro kimwe na Boss we, ufite ibipangu n’amashyamba kuberako niko nta Nganda afite nta Rukururana nta nubwo ari Directeur w’ikigo runaka cg NGO Abe ari mu rwego rumwe nawe. ikindi nuko ugereranije nayo binjiza Ku MU nsi ntabwo muri MUSA 3000 byatangwa nuriya muntu ngo umukire n’umuherwe batange 7000 gusa nkaho umutungo we ukubye 2,5 kuwo mucyiciro cya 3, ikindi nuko amakosa ajya akorwa ari ukudaha umuturage uburenganzira Ku mabwiriza yaturutse hejuru: bati kujurira biremewe (kandi koko ugasanga binanditse muri courriers zavuye muri LODA) abandi bati keretse niba ari ukuva mucyiciro cyo hasi ujya mucyo hejuru? Ngaho njye aho mbona ibibazo. Murakoze!

efrem yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ndamutse mfata imyanzuro nakuraho burundi ikitwa ibyiciro by’ubudehe kuko bibangamira gahunda nyinshi za Leta bitewe n’uko ibyo byiciro bikorwa nabi kandi ugasanga buri wese ashaka kujya mu cyiciri cya mbere ngo nawe afashwe cyane cyane MUSA. Ukenewe gufashwa yajya yandikwa n’inzego zinishinzwe kandi zirahari.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

rwose umuntu wavumbuye ibyo bintu imana imuhe umugisha kuko nibeshi babikoreye urugero urumugabo ufite abana batatu ndanzu ndanakazi ariko bakagushira mucyagatatu 3 mubahane banafugwe ikibazo nuko Averno bagiye babimura.murakoze

aliias yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

Birababajepe,kubonumuntu ufitimitungo itabarika amazu,amasambu ngwarimucyicirocyagatatu,nawurya arukowabonyikiraka ngurimucyicirocyagatatu! jyebyaranyobeyepe ntawamenyicyagendeweho.

Vedaste ndayisenga yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

Iyi nkuru muyitambutse ahantu henshi kuko ntaho icyo kibazo kitari mu Rwanda, ndi sure kabisa. Abaturage nibo banyishyiriye mu cyiciro cya 2 kuko bazi ubushobozi bwanjye. Ariko ejobundi nagiye guhabwa ikarita y’abafite ubumuga ku murenge bati banza kwa Assoc akurebere niba uri mucya 1&2 turayiguhera ubuntu, naho 3&4 ni 500frw. Nsanga narimuwe kera! Mbajije mudugudu ati byavuye ibukuru. Ubwo ndihuta kwa Ex.Akagali ati wowe tubona usobanutse ariko birangira bampaye urupapuro rwo guhinduza n’ubwo byaheze iyo!!! Mubahane rwose baratuzambirije bitavugwa.

Natal yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

Mubyukuri ahari wenda hari icyakemuka mugushyira abaturage mubyiciro by’ubudehe.Njye mbona kugira ngo iki kibazo kizarangire bazabishinge inzego zishinzwe umutekano,ariko inzego zibanze zitabyivanzemo.Hakenewe ubuvugizi bukomeye nkamwe abanyamakuru mwandika n’abatangaza amakuru.Muvugire abaturage bo hasi kuko bararembye,babura uko bavuga kuko bihera mubabikoze.

Modeste yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka