Abakoze amakosa mu guhindurira abaturage ibyiciro by’ubudehe basabiwe ibihano
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasabiye ibihano buri wese wagize uruhare mu makosa yo guhindurira abaturage ibyiciro by’Ubudehe.
Ibi bihano byasabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr.Alvera Mukabaramba, mu nama yagiranye n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 8 Nzeli 2017.

Aya makosa akunze kugaragara ku bayobozi b’imidugudu ndetse n’utugari hirya no hino mu gihugu, aho ngo bamwe bashyira abana babo mu byiciro byishyurirwa ubwisungane mu buvuzi na Leta, abakagombye kwishyurirwa bagashyirwa mu byiciro by’abishoboye.
Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko amakosa nk’aya yamukorewe ubu akaba yarashyizwe mu cyiciro cya Gatatu cy’abishoboye kandi mu by’ukuri ngo akeneye ubufasha.
Yagize ati “Mfite abana batatu, nta mugabo wo kumfasha kubarera, nta murima, nta nzu, ntunzwe no kubunza ibicuruzwa ngo mbone amaramuko, nyamara abakire duturanye bafite amazu n’amamodoka ni bo bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri."
Abakora aya makosa ngo bagomba guhagurukirwa, bakirukanwa mu kazi ndetse bakanafungwa, nk’uko Dr Mukabaramba yabitangaje.
Yagize ati “Ibi byica igenamigambi rya Leta kuko irihira abantu barenze abo yateganyije. Nta n’ubwo ari ubunyangamugayo.”
Yunzemo ati “Aya manyanga abera mu tugari kandi abamaze kuyafatirwamo barahanwe. Bayobozi b’imirenge namwe nimukurikirane ibiri kubera mu tugari twanyu. Abakora bene aya makosa ntabwo dusaba ko birukanwa gusa, ahubwo bazanahanwe, bakurwe mu kazi banafungwe.”
Yibukije abayobozi ko batagomba kubana n’abaturage bafite ibibazo, abakangurira gukemura ibibazo byose, bita cyane cyane ku kibazo cy’ubudehe gikunze gukorerwamo bene ayo makosa.
Ati “Mujya gukemura ibibazo by’abaturage, mugakemura iby’amasambu n’ibindi, ariko iby’ubudehe ntimubyiteho. Ntimwagakwiye kwicarana n’abaturage bafite ibibazo.”
Ikibazo cy’abaturage binubira guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe bagashyirwa mu byiciro by’abishoboye mu gihe abaturanyi babo bishoboye bashyirwaga mu byiciro by’abagomba gufashwa na Leta kubera ruswa baha abayobozi bo mu nzego z’ibanze, cyakunzwe kugarukwaho kenshi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yahagurukiye iki kibazo, aho abafatirwa muri aya makosa birukanwa abandi bagafungwa, uyu mwanzuro ukaba waratangiye kugabanya aya makosa.
Ohereza igitekerezo
|
Mukarere Kagakenke Ho Birakabije Aho Nimumurenge Wa Kamubuga
LODA nirebe amakosa yuzuye mu byiciro by’ubudehe kuko byafashe indi ntera
nge sinenga ikiciro ndimo ,ndanengako bamara kubashyira mubyiciro bitabakwiriye hanyuma babona bananiwe kwiyishyurira mutuelle de sante bakadutera mungo zacu ngo nitubishyurire mutuelle de sante nk
aho ari twe twakoze ayo mafuti. ese niba twishyuriye umuryango ubwisungane mukwivuza bivuzeko tuzishyurira abana minerval??? murumvako babana bavukijwe amahirwe menshi .rwose mutubwirire abayobozi bajye bareka gukina n
ubuzima bwabaturage babagomwa ibyiza Leta y
ubumwe ibateganyiriza.uzagaragaraho amanyanga rwose azahanwe by`intangarugero
GUTEKINIKA.com!!! hahahahahahah ni ibyo bigaragara ibitagaragara cyangwa bitavugwa nibyo byinshi!!! Ni akumiro gusa nta kindi!!!
nge narekeye aho Nazi gumira mucya3 singiye kuzashya amaguru nirukira abayobozi bumudugudu bambwirako kuva nkorera 30.000fr ngomba kujya mukiciro cya3 ahhhhhhhh
ariko uri n`umubosi man 30.000
Ukuri kuri kuri terrain ni uko, abishoboye aribo bari mu cya kabiri n’icya mbere, nyamara abenshi baba banibaza niba bari burare bariye, bashizwe mu cya gatatu. Kandi ibyo si hamwe, ahubwo wagira ngo ni amabwiriza bahawe, ahubwo njye byanteye kwibaza niba kuva kuri 1 ujya kuri 4 bivuga umukire ujya ku mukene, (i.e uwo mu cya 4= umukene, uwo mu cya 1=umukire) byaranyobeye. Mu bigaragara byo gutera imbere bizagorana, kuko ukuri nyako nta muyobozi w’ibanze ushaka kubigaragaza
inzego zibanze nibazihe urubyiruko icyo kibazo ruzakibonera umuti urambye kuko hari ibitagenda neza hitwaje ko imashini yibeshya murakoze
ibi bikunzwe gukorwa na bayobozi butugari (abashinzwe iterambere) kugirango berekane ko ntabatishoboye bahari,kdi icyihishe inyuma ni ruswa
Yewe abaturage twararenganye, Uzi ngo mudugudu nabavandimwe be Bose bajye mubyiciro byambere abakene bohasi bajye mucya gatatu! Yewe bazabagenere umushahara kuko barenganya abaturage ngo ntibahemba ngobarakuramo igihembo cyabo
Biriya ngewe Mbona ntabunyanga mugayobubirimo aho uwifashishe atinyuka kurya umwanya wutifashije kandi yakagombye kugira uruhare mwiterambere ryigihugu cyacu,umukire ati:ndakennye nimunshyire mukiciro cyambere!!!! birababaje rwose!!!!!
Ikibazo cy’ ubudehe cyo ni ingorabahizi KBS! Kuko kugeza ubu ntamuntu wemerewe guhindurirwa icyiciro atagiye kukarere! So igitekerero cyo kubikuraho cyo ntawagishyigikira kuko bifasha leta muri gahunda nyishi zitandukanye mugukemura ibibazo by’ abaturage!
Amakosa yarakozwe ariko abayobozi. Baba barenganye kuko byose byakorerwa mu ntako z’abaturage
Nta wavuma iritaratenga, ariko uwavumbuye ubudehe yaba yarahemukiye abaturage mu gihe cyose byaba bitaranozwa ku buryo umuturage abyishimira.
nibakurikize amabwiriza