Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y’urugo
Inama mpuzamahanga yiswe ‘Ubuntu Symposium’ y’Imiryango iharanira uburinganire bw’abagore n’abagabo ku isi, (MenEngage Alliance), ku wa Kabiri wiki cyumweru yihariwe n’urubyiruko ruvuga ko mu minsi izaza abagabo batazaba bafite imirimo y’urugo banga gukora.

Uru rubyiruko ahanini rugizwe n’abakobwa, rwemeranyijwe ko rugiye kwigisha abahungu kwiyambura umuco ufata umugabo nk’igihangange mu muryango, bikamuhesha kuvunisha umugore imirimo y’urugo.
Ange-Marie Yvette Nyiransabimana uyoboye ihuriro ry’urubyiruko rwa MenEngage mu Rwanda, yabwiye MenEngage ku rwego rw’isi, ko mu mezi umunani ari imbere (kugera muri Kamena 2021) bazaba baragiye mu mashuri no mu nzego z’ibanze kwigisha uburinganire mu rubyiruko.
Nyiransabimana yagize ati “Turirinda kugendera ku myumvire ya kera ivuga ngo umugabo ni umutware w’urugo, ngo nta nkoko kazi ibika isake ihari, kuko twabonye ko ibyinshi umugabo akora n’umugore abikora”.
Yatanze ingero z’abagore kugeza ubu bari mu buyobozi guhera mu nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu, ndetse ko n’imirimo y’urugo abahungu na bo bayishoboye.

Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye agomba kuzaba yumva aya mahame y’abafeminisite (abagore banga gutsikamirwa n’abagabo), uwumva ko atagomba kumvunisha imirimo ni we mugabo nahitamo, kandi hamwe no kwigisha ndahamya ko bizagerwaho”.
Uwitwa Claudine Mukakimenyi ukorera umuryango wa gikirisitu uteza imbere abagore bakiri bato (YWCA Rwanda) hamwe na bagenzi be 20 bari muri uwo muryango, bafite urubyiruko rw’abakobwa rugera mu bihumbi bashinzwe guhugura no gukurikirana, na bo ngo bagiye kurwigisha kuzabwira abagabo babo ko bari ku rwego rumwe.
Mukakimenyi avuga ko bazigisha abo bakobwa kumva ko na bo bakwiga amasomo ya siyansi no gufata umwiko bakubaka, ariko badasuzuguye basaza babo.
Nakure Pauline ukorana na Mukakimenyi akomeza agira ati “Icyo twanze ni ba bantu baba bumva ko uburinganire budashoboka, ko umugore aba agomba kuba munsi y’umugabo. Hari umugabo wumva ko adashobora guteka kandi umugore yagiye ku kazi agataha yaguye agacuho, nyamara uwo mugabo we nta cyo yakoze”.
Ihuriro mpuzamahanga ‘MenEngage Ubuntu Symposium’ ribaye ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize, ryahurije abagera ku 150 i Kigali, ariko riyobora abantu bagera mu bihumbi 100 bari hirya no hino ku isi bakurikirana iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga.

MenEngage ivuga ko abayigize bazasoza inama batangira izindi zizajya zihuriza abantu b’ingeri zitandukanye mu bihugu byinshi byo ku isi kugera mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha, mu biganiro bizahugurira abagore kwanga kuvunishwa n’abagabo babo.
Iri huriro ryateguwe n’imiryango iharanira uburinganire no kurwanya ihohoterwa MenEngage ku rwego rw’isi, urwa Afurika no ku rwego rw’igihugu by’umwihariko, aho mu Rwanda bafatanyije n’Umuryango RWAMREC uhuza abagabo biyemeje gufatanya n’abagore babo.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko hari ibintu byo kwibazwa bashiki bacu bafite byinshi byo gukora bakiteza imbere
bakamenya kwanza urugo (umuryango ) niki?
Urukundo rwabazabana akaramata ntago rusenywa nimirimo yo murugo ba chr
Muzige nibi
Kuki bamwe batinya kwikorera bakumva ko bazabategeka nibyo bagakwiye kwibwiriza Kandi ari inshingano zabo bombi umugabo n’umugore
Ntekereza ko ibyo byagakwiye kwigishwa nabakuze berekana ningaruka
Ibyo bintu ndabona bitoroshe abobakobwa babuze abagabo none bashaka kugumura bashiki bacu bagifite umucyo. Nibatware batamena.ndabacishijemwo ijisho.
Ahubwo mwe mwiyise nabi iyo mwiyita ba Gasenyamiryango. Ibyo mushaka gukora ngo murigisha nimwe bizakoraho mbere. Imana yaremye umugore imukuye mu rubavu rw’umugabo. Rero izo nyigisho zanyu zicuramye nizo zije kurimbura imiryango. Mushaka ko abakobwa bazahera ku ishyiga ahubwo. Ubwo rero namwe ngo muzanye agashya mu Rwanda! Uburinganire birahari kdi Hari imiryango ishyira mu gaciro ikanatoza abana bayo ubwubahane atari ibyo muzanye byo gushorogotora kubeshya ahubwo muri kwishakira amafaranga y’abaterankunga.