Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y’urugo

Inama mpuzamahanga yiswe ‘Ubuntu Symposium’ y’Imiryango iharanira uburinganire bw’abagore n’abagabo ku isi, (MenEngage Alliance), ku wa Kabiri wiki cyumweru yihariwe n’urubyiruko ruvuga ko mu minsi izaza abagabo batazaba bafite imirimo y’urugo banga gukora.

Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n'abagabo
Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n’abagabo

Uru rubyiruko ahanini rugizwe n’abakobwa, rwemeranyijwe ko rugiye kwigisha abahungu kwiyambura umuco ufata umugabo nk’igihangange mu muryango, bikamuhesha kuvunisha umugore imirimo y’urugo.

Ange-Marie Yvette Nyiransabimana uyoboye ihuriro ry’urubyiruko rwa MenEngage mu Rwanda, yabwiye MenEngage ku rwego rw’isi, ko mu mezi umunani ari imbere (kugera muri Kamena 2021) bazaba baragiye mu mashuri no mu nzego z’ibanze kwigisha uburinganire mu rubyiruko.

Nyiransabimana yagize ati “Turirinda kugendera ku myumvire ya kera ivuga ngo umugabo ni umutware w’urugo, ngo nta nkoko kazi ibika isake ihari, kuko twabonye ko ibyinshi umugabo akora n’umugore abikora”.

Yatanze ingero z’abagore kugeza ubu bari mu buyobozi guhera mu nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu, ndetse ko n’imirimo y’urugo abahungu na bo bayishoboye.

Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rugize MenEngage mu Rwanda
Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rugize MenEngage mu Rwanda

Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye agomba kuzaba yumva aya mahame y’abafeminisite (abagore banga gutsikamirwa n’abagabo), uwumva ko atagomba kumvunisha imirimo ni we mugabo nahitamo, kandi hamwe no kwigisha ndahamya ko bizagerwaho”.

Uwitwa Claudine Mukakimenyi ukorera umuryango wa gikirisitu uteza imbere abagore bakiri bato (YWCA Rwanda) hamwe na bagenzi be 20 bari muri uwo muryango, bafite urubyiruko rw’abakobwa rugera mu bihumbi bashinzwe guhugura no gukurikirana, na bo ngo bagiye kurwigisha kuzabwira abagabo babo ko bari ku rwego rumwe.

Mukakimenyi avuga ko bazigisha abo bakobwa kumva ko na bo bakwiga amasomo ya siyansi no gufata umwiko bakubaka, ariko badasuzuguye basaza babo.

Nakure Pauline ukorana na Mukakimenyi akomeza agira ati “Icyo twanze ni ba bantu baba bumva ko uburinganire budashoboka, ko umugore aba agomba kuba munsi y’umugabo. Hari umugabo wumva ko adashobora guteka kandi umugore yagiye ku kazi agataha yaguye agacuho, nyamara uwo mugabo we nta cyo yakoze”.

Ihuriro mpuzamahanga ‘MenEngage Ubuntu Symposium’ ribaye ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize, ryahurije abagera ku 150 i Kigali, ariko riyobora abantu bagera mu bihumbi 100 bari hirya no hino ku isi bakurikirana iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga.

Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi
Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi

MenEngage ivuga ko abayigize bazasoza inama batangira izindi zizajya zihuriza abantu b’ingeri zitandukanye mu bihugu byinshi byo ku isi kugera mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha, mu biganiro bizahugurira abagore kwanga kuvunishwa n’abagabo babo.

Iri huriro ryateguwe n’imiryango iharanira uburinganire no kurwanya ihohoterwa MenEngage ku rwego rw’isi, urwa Afurika no ku rwego rw’igihugu by’umwihariko, aho mu Rwanda bafatanyije n’Umuryango RWAMREC uhuza abagabo biyemeje gufatanya n’abagore babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ariko ni gute wumva ko umugore n’umugabo bareshya ko n’Imana itabareshyeshyeje ubundi?? Ngaho namwe nimudukwe(ubwo mvuze inkwano ho murabihindura ngo umuco da. Byo ntibibareba. Murasetsa cyane) ngaho nihagire untereta ajye anyishyurira inzu se urebe ko ntagororoka wakoza ibyombo ngateka(dore ko nanabizi rwose) muri kumva nabi uburinganire nimubanze mubwumve naho ubundi ahubwo muraje mu gumirwe. Kuko nutegereza umugabo uzakumesera wicaye ureba Televizio ni nko gutegereza ko abatinganyi bazaterana inda umwana akazavuka🤣🤣🤣🤣🤣

Olivier F. yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Uburinganire mbona bitazashoboka kuko Ntamugore witeretera umusore kandi ntarugo rutagira umutware

Janvier yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ark c reka mbaze abo bigize ngo barahugura da mutekereza ko arimwe mwize amashuri menshi mu Rwanda?nugira amahirwe ukabona umugabo uzabigerageze urebe ko utazisenyera?gusa mu Rwanda hari abakobwa bazi agaciro kumugabo nk’umutware wurugo rero ikorere umuzigo wawe.

Hitimana Jean D’Amiur yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Nzi imishinga myinshi isenyuka itamaze amezi atatu nayo yaratangiye ishyushye gutya.mukomeze mushukwe n abazungu n ibindi byose nuku byaje.ubwo n inkunga iri kubashuka!murababaje mwa Bari mwe.mbateze iminsi.

Jmv yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Nibyiza arko gutangira wigisha umeze nkugumura abagore sibyiza nukubikor higishwa ubwuzuzanye umugore numugabo buri wese agakoribyashoboye munyungu zumuryango. Kuko nubundi umwe asigaye wenyine byose yagerageza kubikora byose.aharubwumvikane byose bigenda neza.

Mujyambere augustin yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ibyo bashaka kwigisha nibyiza ark bazirikaneko burigihugu kigira umuco wacyo bityo rero ntibakureho umuco wacu .niba aribyo ubwo batangire bategure ninkwano bazage gukwa abagabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ibyo bashaka kwigisha nibyiza ark bazirikaneko burigihugu kigira umuco wacyo bityo rero ntibakureho umuco wacu .niba aribyo ubwo batangire bategure ninkwano bazage gukwa abagabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Bazigishe abakobwa no gutereta abahungu, babarambagize, bafate irembo basabe banakwe ahongaho imyumvire izahura, ariko kuvuga ngo barihisha abakobwa kutubahiriza inchinganobzabo bizabagiro, ayo ma fr bazatakaza mumahuhurwa bazayafashishe abana ahubwo baba babuze ibyangombwa byibanze munashuri,
Biragoze guhindura uko Imana yaremye abantu, kandi ntimugafate ko niba umigabo hari icyo atagakoze murugo arukwigomeka ahubwo nuko habaho kuzuzanya buriwese agakora icyo yaremewe gukora, c est la loi de ka nature ntago mwabihindura kabisa mubwire uriya Ange ko ari kivunikira ubusa, instead wamugani wamugenzi wange haruguru iyo umukobwa abuze umugabo atangira gutekereza ibintu bidafite aho bihuriye numuryango na society kuko aba atangiye gutakaza ikizere cyo kuzubaka umiryango we akumva ko ibitekerezo bye bipfuye harabo babisangiye

Williams yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Muhugure mutahugura umugore azakomeza yitwe umugore ntacyo bizafasha usibye gusenyuka kw’ingo burundu. Mon avi

Leki yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ibyo bigisha ni byiza ariko bagomba no kwigisha abahungu kuko kwigisha abakobwa gusa ntibihagije

Agnès yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Hhhhhhh abo bakobwa nibishegabo pe nonese ubwo abakobwa nabo bazajya bakwa abagabo???? Mbese gutanga inkwano!niba barabuze abagabo nibareke koshya abandi!!!

Iddy yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Ibyo bintu sibyo nkuko babivuze koko nta nkokokazi ibika hari isake ikindi kandi uburinganire sukuvuga ko umugabo agomba guteka akagaburira umugore ahubwo mugihe umugabo ari mukazi cg no muyindi mirimo umugore agomba kumenya ko umugabo ya riye cg yakarabye ntago ari kubavunisha ahubwo nugutanga care

Janvier yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka