Abakekwaho kwica Akeza Elsie baragezwa mu rukiko kuri uyu wa Kane
Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mutarama 2022, abagore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itanu, Akeza Elsie Rutiyomba, bazagezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho biteganyijwe ko bazaburanishwa ku byaha bakekwaho.

Ku nshuro ya mbere, Marie Chantal Mukanzabarushimana (mukase wa Akeza) na Dative Nirere, wari umukozi wo mu rugo, bazitaba urukiko, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times.
Aba bombi batawe muri yombi muri uku kwezi nyuma y’iperereza ry’ibanze, ryagaragaje ko bafitanye isano n’urupfu rwa Akeza nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Akeza yashyinguwe ku ya 18 Mutarama 2022, ndetse inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo umuhanzi nyarwanda Meddy kuko yakundaga gusubiramo indirimbo ze.
Umurambo we wabonetse mu kigega cy’amazi ku ya 14 Mutarama 2022, aho yari yaraje gusura ise umubyara utuye mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza, mu Karere ka Kicukiro.
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri nubwo igihano cyurupfu nubwo cyavuyeho cyari gikwiye ariko kikakorwa nuwikiwe
Rwose ubutabera nibukore akazi kabwo abo bagore bahanwe cg niba ataribo barenganurwe ariko iby’urupfu rwa Akeza bisobanuke kuko byarijije benshi.
Rwose ubutabera nibukore akazi kabwo abo bagore bahanwe cg niba ataribo barenganurwe ariko iby’urupfu rwa Akeza bisobanuke kuko byarijije benshi.