Abagize Sendika y’abakora mu buhinzi n’ubworozi beguje perezida wayo, we akemeza ko akiyiyobora

Abagize Sendika y’abakora mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (SYNATRAEL) bavuga ko uwari perezida wayo, Emmanuel Ngendambizi yayisubije inyuma kubera kuyicunga nabi, ari yo mpamvu bamweguje aranasimburwa, gusa we ibyo ntabikozwa.

Abagize iyo sendika batoye ubuyobozi bushya nyuma yo kweguza uwari uyikuriye
Abagize iyo sendika batoye ubuyobozi bushya nyuma yo kweguza uwari uyikuriye

Iyo sendika yiganjemo abakora mu buhinzi bw’icyayi ariko hakaba haragiye hazamo n’abandi, ngo ikaba yari imaze imyaka ine iyoborwa n’uwo mugabo, aho mu myaka itatu ishize bivugwa ko imicungire yabaye mibi, bamwe mu nama y’ubuyobozi barirukanwa, ayo makimbirane ngo akaba yaratumye umuterankunga wabo abihagarika bibasubiza inyuma.

Umwe mu bagize komite nyobozi y’iyo sendika, Karambizi Olivier wanayoboye inzibacyuho yayo, avuga uko amakimbirane yatangiye ari na yo yabateje ibibazo.

Ati “Perezida kuva muri 2016 yakoreraga mu bwiru, hagira ushaka kumenya ibijyanye n’amafaranga yinjira muri sendika n’uko akoreshwa, akamwirukana. Twabonye ko bikabije amaze kwirukana abayobozi bane yanatangiye kuducamo ibice, ni bwo twakangutse dushaka kubyinjiramo kuko ubundi ntabwo umuntu yagiraga icyo amenya”.

Karambizi Olivier wayoboraga inzibacyuho y'iyo sendika
Karambizi Olivier wayoboraga inzibacyuho y’iyo sendika

Ati “Nk’ubu hari amafaranga impuzamasendika, COTRAF, yashyiraga muri sendika yacu buri mwaka asaga miliyoni icyenda, ayo twamenye bitinze ko yinjira. Hari kandi abaterankunga bacu b’Ababiligi baduhaga hafi miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, ayo yose ntitwamenyaga imikoreshereze yayo, twashaka gukora igenzura akabyanga ngo nta ngengo y’imari yabyo ihari”.

Yongeraho ko abo baterankunga bageze aho bahagarika ayo mafaranga batangaga, kuko bumvaga amakimbirane ari muri sendika ndetse ko n’uwo perezida atabashaga gusobanura ibyo yabazwaga, hanyuma baje kumuhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, nk’uko Karambizi abisobanura.

Ati “Mu nama iheruka twari kumwe na we, twemeje ko ahagarara mu gihe cy’amazi atatu mu buryo bw’agateganyo ariko ntiyabyakira neza. Byabaye ngombwa ko dufunga ibiro, nyuma na we araza ashyiraho ingufuri ya kabiri, tubura uko dukora indi nama kubera Covid-19, ubu akaba ari ho tubonye uburyo bwo kuyikora”.

Kongere idasanzwe y’iyo sendika yateranye ku wa 19 Nyakanga 2020, bagaruka ku bibazo baciyemo, ni ko kwemeza kweguza burundu Ngendambizi wari warigaruriye ibiro nubwo byari byafunzwe, bahita batora komite nyobozi nshya.

Ku rundi ruhande, uwegujwe ari we Emmanuel Ngendambizi utaranitabiriye iyo kongere, aganira na Kigali Today, yemeje ko kugeza ubu ari we perezida w’iyo sendika.

Ati “Kugeza kuri iyi saha ni njye perezida wa SYNATRAEL. Inama bavuga yabaye jyewe sinyizi, cyane ko ntari nanayitumiwemo. Ibiro bya sendika ni jye ubifite kugeza ubu ndetse n’ibindi byose birebana na yo ni njye ubiyoboye, inama rero ireba urwego itatumijwe n’umukuru warwo ndetse akanayiyobora, ubwo yakwemerwa ite! Abayitumije ubwo hari ibindi bagambiriye”.

Avuga kandi ko iyo nama ngo ‘niba yaranabaye’ yabaye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko we iyo azi iheruka y’iyo sendika ndetse yanayoboye, yabaye ku ya 12 Nyakanga 2020.

Icyo urwego rukuriye amasendika y’abakozi, COTRAF, rubivugaho

Perezida wa COTRAF Rwanda, Eric Nzabandora, avuga ko ikibazo cy’iyo sendika bakizi kandi bagikurikiranye.

Ati “Ibibazo byavutse muri iyo sendika abanyamuryango babitugejejeho, tubagira inama yo kubikemura mu bwumvikane. Ibyo bimaze kunanirana, twabonye raporo y’inama nkuru ya sendika ivuga ko perezida wayo ahagaritswe by’agateganyo ndetse ko na biro bayifunze kugira ngo yikosore, ariko na byo ntibyakunda, tubasaba gukurikiza ibyo amategeko agenda sendika yabo ateganya”.

Ati “Twitabiriye rero kongere y’urwego rukuru rwa sendika ari na rwo rufata ibyemezo, berekana imyanzuro bafashe irimo no kweguza burundu perezida kuko babonaga adakwiye gukomeza kuyobora, ahubwo ko akwiye gukurikiranwa”.

Kuri Nzabandora rero, ngo ibyo abagize iyo sendika bakoze biri mu kuri kuko byakurikije ibigenwa n’amategeko.

Nzabandora ahamya ko ibyo abagize sendika bakoze byemewe n'amategeko
Nzabandora ahamya ko ibyo abagize sendika bakoze byemewe n’amategeko

Ati “Ibyo bakoze bikurikije amategeko kuko n’uwahagaritswe bamutumiye nubwo atitabiriye ndetse twasabwe no kubahuza, we ntiyabyemera. Ukurikije rero uko amategeko ya SYNATRAEL yubatse n’uko aya COTRAF ateye, turahamya tudashidikanya ko ibyo bakoze byubahirije amategeko”.

Akomeza agira inama amasendika y’abakozi gukorera mu mucyo, umuyobozi akemera kubazwa ibyo akora, ntiyumve ko ari we herezo rya byose, kuko ibikorwa ari iby’abanyamuryango bityo ko agomba kumva ibyo bashaka akaba ari byo akora.

SYNATRAEL yashinzwe muri 2003, ikaba sendika imwe muri esheshatu zigize COTRAF, ari na yo ifite abanyamuryango benshi, kuko kugeza ubu ngo ifite abagera ku 1,600 batanga imisanzu ku buryo buhoraho, perezida mushya watorewe kuyiyobora akaba ari Uwintwari Alexis.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Niba muri mukuri we mufite impungenge z’iki? Uuuuum, sindi umunyamuryango wanyu ahubwo ndi umukiriya wanyu winywera Green Tea, mbona ibyo gushyira ingufuri 2 z’abantu batandukanye bidasobanutse. Birabe ibyuya. Gusa nimwibeshya tukabura icyayi kubera inyungu zanyu bwite, muzisobanura ndikwinywera Coffee cg Tangawizi. N’akazi kanyu.

Good yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ahubwo abe yitegura kuryozwa no kubazwa ibyo yagirizwa byose.

Byagasani yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Nawe azajye kumushinga ndabiziko wigize umutangabuhamya n’umubeshyi. Gusa uge wibukako hejuru yawe hari IMANA yinyakuri.

Angelique yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Ibi nibyo rwose kuko President wegujwe yari akabije kwigira akaraha kajyahe.Kdi burya kwemera biba byiza akwiye kwemera ko ntacyo ahagarariye muri SYNATRAEL kuko umusanzu we yatanze warangiranye na le 19/07/2020.Nubwo bigorana ariko yakire ibyamubayeho kuko ntacyo yabihinduraho.

Byagasani yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ukuri iteka kuraganza, abakurikiye amafranga nashira bazumirwa.

Osee yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka