Abagize Sendika y’abakora mu buhinzi n’ubworozi beguje perezida wayo, we akemeza ko akiyiyobora

Abagize Sendika y’abakora mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (SYNATRAEL) bavuga ko uwari perezida wayo, Emmanuel Ngendambizi yayisubije inyuma kubera kuyicunga nabi, ari yo mpamvu bamweguje aranasimburwa, gusa we ibyo ntabikozwa.

Abagize iyo sendika batoye ubuyobozi bushya nyuma yo kweguza uwari uyikuriye
Abagize iyo sendika batoye ubuyobozi bushya nyuma yo kweguza uwari uyikuriye

Iyo sendika yiganjemo abakora mu buhinzi bw’icyayi ariko hakaba haragiye hazamo n’abandi, ngo ikaba yari imaze imyaka ine iyoborwa n’uwo mugabo, aho mu myaka itatu ishize bivugwa ko imicungire yabaye mibi, bamwe mu nama y’ubuyobozi barirukanwa, ayo makimbirane ngo akaba yaratumye umuterankunga wabo abihagarika bibasubiza inyuma.

Umwe mu bagize komite nyobozi y’iyo sendika, Karambizi Olivier wanayoboye inzibacyuho yayo, avuga uko amakimbirane yatangiye ari na yo yabateje ibibazo.

Ati “Perezida kuva muri 2016 yakoreraga mu bwiru, hagira ushaka kumenya ibijyanye n’amafaranga yinjira muri sendika n’uko akoreshwa, akamwirukana. Twabonye ko bikabije amaze kwirukana abayobozi bane yanatangiye kuducamo ibice, ni bwo twakangutse dushaka kubyinjiramo kuko ubundi ntabwo umuntu yagiraga icyo amenya”.

Karambizi Olivier wayoboraga inzibacyuho y'iyo sendika
Karambizi Olivier wayoboraga inzibacyuho y’iyo sendika

Ati “Nk’ubu hari amafaranga impuzamasendika, COTRAF, yashyiraga muri sendika yacu buri mwaka asaga miliyoni icyenda, ayo twamenye bitinze ko yinjira. Hari kandi abaterankunga bacu b’Ababiligi baduhaga hafi miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, ayo yose ntitwamenyaga imikoreshereze yayo, twashaka gukora igenzura akabyanga ngo nta ngengo y’imari yabyo ihari”.

Yongeraho ko abo baterankunga bageze aho bahagarika ayo mafaranga batangaga, kuko bumvaga amakimbirane ari muri sendika ndetse ko n’uwo perezida atabashaga gusobanura ibyo yabazwaga, hanyuma baje kumuhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, nk’uko Karambizi abisobanura.

Ati “Mu nama iheruka twari kumwe na we, twemeje ko ahagarara mu gihe cy’amazi atatu mu buryo bw’agateganyo ariko ntiyabyakira neza. Byabaye ngombwa ko dufunga ibiro, nyuma na we araza ashyiraho ingufuri ya kabiri, tubura uko dukora indi nama kubera Covid-19, ubu akaba ari ho tubonye uburyo bwo kuyikora”.

Kongere idasanzwe y’iyo sendika yateranye ku wa 19 Nyakanga 2020, bagaruka ku bibazo baciyemo, ni ko kwemeza kweguza burundu Ngendambizi wari warigaruriye ibiro nubwo byari byafunzwe, bahita batora komite nyobozi nshya.

Ku rundi ruhande, uwegujwe ari we Emmanuel Ngendambizi utaranitabiriye iyo kongere, aganira na Kigali Today, yemeje ko kugeza ubu ari we perezida w’iyo sendika.

Ati “Kugeza kuri iyi saha ni njye perezida wa SYNATRAEL. Inama bavuga yabaye jyewe sinyizi, cyane ko ntari nanayitumiwemo. Ibiro bya sendika ni jye ubifite kugeza ubu ndetse n’ibindi byose birebana na yo ni njye ubiyoboye, inama rero ireba urwego itatumijwe n’umukuru warwo ndetse akanayiyobora, ubwo yakwemerwa ite! Abayitumije ubwo hari ibindi bagambiriye”.

Avuga kandi ko iyo nama ngo ‘niba yaranabaye’ yabaye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko we iyo azi iheruka y’iyo sendika ndetse yanayoboye, yabaye ku ya 12 Nyakanga 2020.

Icyo urwego rukuriye amasendika y’abakozi, COTRAF, rubivugaho

Perezida wa COTRAF Rwanda, Eric Nzabandora, avuga ko ikibazo cy’iyo sendika bakizi kandi bagikurikiranye.

Ati “Ibibazo byavutse muri iyo sendika abanyamuryango babitugejejeho, tubagira inama yo kubikemura mu bwumvikane. Ibyo bimaze kunanirana, twabonye raporo y’inama nkuru ya sendika ivuga ko perezida wayo ahagaritswe by’agateganyo ndetse ko na biro bayifunze kugira ngo yikosore, ariko na byo ntibyakunda, tubasaba gukurikiza ibyo amategeko agenda sendika yabo ateganya”.

Ati “Twitabiriye rero kongere y’urwego rukuru rwa sendika ari na rwo rufata ibyemezo, berekana imyanzuro bafashe irimo no kweguza burundu perezida kuko babonaga adakwiye gukomeza kuyobora, ahubwo ko akwiye gukurikiranwa”.

Kuri Nzabandora rero, ngo ibyo abagize iyo sendika bakoze biri mu kuri kuko byakurikije ibigenwa n’amategeko.

Nzabandora ahamya ko ibyo abagize sendika bakoze byemewe n'amategeko
Nzabandora ahamya ko ibyo abagize sendika bakoze byemewe n’amategeko

Ati “Ibyo bakoze bikurikije amategeko kuko n’uwahagaritswe bamutumiye nubwo atitabiriye ndetse twasabwe no kubahuza, we ntiyabyemera. Ukurikije rero uko amategeko ya SYNATRAEL yubatse n’uko aya COTRAF ateye, turahamya tudashidikanya ko ibyo bakoze byubahirije amategeko”.

Akomeza agira inama amasendika y’abakozi gukorera mu mucyo, umuyobozi akemera kubazwa ibyo akora, ntiyumve ko ari we herezo rya byose, kuko ibikorwa ari iby’abanyamuryango bityo ko agomba kumva ibyo bashaka akaba ari byo akora.

SYNATRAEL yashinzwe muri 2003, ikaba sendika imwe muri esheshatu zigize COTRAF, ari na yo ifite abanyamuryango benshi, kuko kugeza ubu ngo ifite abagera ku 1,600 batanga imisanzu ku buryo buhoraho, perezida mushya watorewe kuyiyobora akaba ari Uwintwari Alexis.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Harya nta tegeko rihana abanyamakuru batangaza inkuru batazi ra? ngo ni uko gusa bahawe amafranga atubutse n’abashaka gusebya abandi? uyu ngo ni claude ndetse n’umuyobozi wa kigali today bakurikiranwe kuko bahawe ruswa birazwi neza

Osee yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Njye,sindi umunyamuryango wanyu ariko ndahamya ntashidikanyako NGENDAMBIZI Emmanuel arengana kuko ni inyangamugayo. Ibi byose intandaro yabyo harimo ngo nuko yakira abantu baje bamugana batari muri sendika.akabarenganura barenganijwe nabandi bayobozi bo muri iyi sendika. Rero rwose uretse banyamujya iyobijya bapfakugendera mu kigare cyabandi bafite ibyo bagamije. NGENDAMBIZI bimusebya ngo banamuharabike kuko akurikirana ibibazo byabakozi kdi neza kdi nicyo abanyamuryango bashiriweho.

Urugero: niba umuntu mukora mu kigo kimwe ari peresida muri icyo kigo akaba ariwe ufata iyambere mukuguhimbira no kugushinja amakosa utakoze ngo wirukanwe. Uwo yageza kuki abanyamuryango ese ko aba akwirukanishije wagana NGENDAMBIZI akagufasha kdi ikibazo cyawe urukiko rwa cyakira rugasanga urengana. Ubwo ukwiye kuba umuyobozi ninde ari uwakugambaniye ukirukanwa mukazi ariwe ukwegereye wagakwiye kugufasha akaba ariwe ugutaba nuwo ugiye usanga utanamuzi ariwe(NGENDAMBIZI) agaharanira kurenganurwa ubwo wakurikirande?.
Njyewe ibyo mvuga nibyo nzi neza kdi byambayeho sibyo mpimba.

Angelique yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Rutsiro na gisovu nimureke sorwathe na assopthe na mulindi na pfunda bavuge kuko aribo batanga imisanzu barababaye kabisa naho MWe synatrael ntibazi kuko ntamisan

Josy yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Uwo yarabarangije.

Majyambere Wellars yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ibyo murimo mwivugisha nuko ibyo bigo byanyu bidatanga imisanzu.ibogo dutanga imisanzu turababaye kabisa.iminyamuryango atange imisanzu abure uburenganzirabwe.ndabwira MWe ba rutsiro na gisovu ntamakuri mufite.the turababaye.MWe mubabajwe n’iki?

Josy yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ariko ibintu nkibi rwose abanyarwanda tumaze kubirambirwa , nibage nakora ibintu mukucyo kdi batange raporo itangarizwe abanyamuryango muri rusange , naho abayobozi bihererana ibintu baba bafite icyo bagambiriye kuba mubintu utangamo amafaranga utazabonera inyungu bimaze iki ? Nibage bareka gukoresha imbaraga zabaturage munyungu zabo bwite birababaje nanjye nkunda icyayi. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Hahahahah abantu nkabo bakorera inda zabo bareze no muri za koperative.uwo mumushyikirize RIb hakiri kare

Nsenkanabo jemus yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ariko kuki abantu nkabo barebererwa.nkurikije ibivugwa muri iyi nkuru ahubwo nimukore audit hakiri kare kuko uwo wiyitaga président agomba kuryozwa ibyo byose.nta mpamvu yo kureberera ibisambo.

Gasasira moise yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ndi umunyamuryango wa SYNATRAEL nkorera mu kigo cya Rutsiro gikora icyayi, nagirango ntange igitekerezo cyanjye muri ubu buryo:

Twese tuzi uko inzego zikurikirana uko zubahana n’uko zikorana.

NZABANDORA Eric nareke gukomeza kuvangira amasendika kuko kuba ari Perezida w’impuzamasendika ntibimuhesha kuyasenya uko yiboneye.

Twabonye twiyumviye n’amatwi yacu urusaku rw’abakozi ba Pfunda mu kigo akoreramo bavuga ko bamwe miribo bamaze gukora igihe kiri hejuru y’imyaka itanu nta masezerano y’akazi yanditse bagira.

Twakurikiranye imigendekere myiza y’inama rusange ya gatanu idasanzwe ya SYNATRAEL yo kuwa 12/07/2020 yari yatumijwe kandi iyoborwa na Perezida wa SYNATRAEL bwana
NGENDAMBIZI Emmanuel nk’uko amategeko abiteganya.

Twamenyeshejwe twari duhagarariwe twamenyeshejwe ibyemezo byayo kandi twemeranya nabyo.

Ibyo bitangazwa na Perezida wa COTRAF-RWANDA nabo bari kumwe nibyo kwamaganwa nta wabishyigikira muri iki gihe kuko ari ukwigomeka.

Amakuru yizewe twabashije kubona nuko iyo nama yo kuwa 19/07/2020 ahamya ko itemewe kuko yatumiwe kandi ikayoborwa mu buryo bunyuranije n’amategeko ya SYNATRAEL, ibyayivuyemo rero ntibitangaje kuko yakoreshajwe na NZABANDORA Eric kuko na Budget yayo yatanzwe na COTRAF-RWANDA.

Dusabe claude yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ndi umunyamuryango wa SYNATRAEL, mu kigo cya SORWATHE i Rulindo, uyu Perezida NGENDAMBIZI Emmanuel ararengana ahubwo arazira gukorera neza abanyamuryango ba Sendika SYNATRAEL.

Iki kigo cya SORWATHE niho NGENDAMBIZI Emmanuel yabanje gukorera mbere y’uko Tumutorera kuba Perezida wa SYNATRAEL kubera imikorere ye myiza, ubu turi abanyamuryango basaga 1200 mu kigo kimwe.

Twasinye amasezerano rusange y’umurimo tuzamurirwa imishahara, ibiruhuko by’ababyeyi babyaye, guhabwa amasezerano yanditse ku bakozi bose n’ibindi.

Uretse inda no gusenya, haba kuri NZABANDORA Eric perezida wa COTRAF-RWANDA na BICAMUMPAKA Dominique bashukishije abo bantu amafaranga.

Dufite amakuru yahise kuri Radio Rwanda mu kwezi kwa kabiri 2020 agaragaza ko mu kigo cya Pfunda aho Perezida wa COTRAF-RWANDA akorera mu bakozi 1700, abafite amasezerano y’akazi batageze ku 150 namwe munyumvire uwo musendikarisite uyoboye abandi!!!!.

None ngo beguje Perezida wacu ? baba bashaka kudusubiza inyuma kuko nibo ba bihemu,kuvugira abakozi si ukuguruka mu ndege.

Twe tuzi imikorere ya Perezida NGENDAMBIZI Emmanuel, kandi nakomere tumuri inyuma

Uwitonze Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Njye nkorera GISOVU.Twe turi abanyamuryango ba sendika SYNATRAEL iyobowe na NGENDAMBIZI Emmanuel.Abandi bakuruwe n’inda zabo z’udufaranga bahabwa na BICAMUMPAKA na NZABANDORA ,bamaze iminsi baduhamagara ngo twange Perezida wacu kandi nta mpamvu.
Gukunda ubutegetsi kwa BICAMUMPAKA na NZABANDORA ni byo biri kurimbura abanyakuri.

umutama yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Nanjye narahamagawe ntaba muri sendika yabo kuko baziko yakurikiranye ikibazo NGENDAMBIZI yakurikiranye ikibazo cyanjye. Kdi muribo harimo uwandenganyije Dore isonizo batazigira. Nibashyire hamwe barebe ibyagirira akamaro abanyamuryango kuruta inyungu zumuntu kugiti cye

Angelique yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Oya,njye ndi umunyamuryango.Iyi Sendika izize Nzabandora na Bicamumpaka bamaze iminsi batwigisha kumwanga ngo yandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asaba ko Mifotra yayiha ubuzima gatozi.
Uyu Nzabandora Kandi arashaka abazamutora muri Cotraf uyu mwaka.
Uyu Ngendambizi ararengana,muzabaze imiyoborere ya Nzabandora muri Cotraf.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka